Algeria: Bouteflika aziyamamariza manda ya kane
Abdelaziz Bouteflika w’imyaka 76 umaze igihe kinini yibasiwe n’uburwayi byatangajwe ko aziyamamariza kuyobora Algeria ku nshuro ya kane.
Ministre w’intebe Abdelmalek Sellal niwe watangaje ko uyu mukambwe aziyamamariza manda ya kane mu matora yo mu kwezi kwa kane uyu mwaka nk’uko bitangazwa na BBC.
“Nubwo umubiri we utarakira neza, ariko ndabizeza ko agikomeye mu mutwe akinafite ubwenge” ni ibyatangajwe na Abdelmalek Sellal
Algeria nicyo gihugu kinini ku mugabane wa Africa, gikungahaye kuri petrol ndetse cyakomeje kuba inshuti ya Amerika (US) mu gihe cy’ubuyobozi bwa Bouteflika
Bouteflika ari ku butegetsi kuva mu 1999, ni umwe mu barwanye intambara yo kubona ubwigenge babwatse igihugu cy’Ubufaransa cyabakolonije.
Bouteflika ni umuyobozi wabashije guhangana n’inkubiri y’impinduka mu bihugu bya Africa y’ubwarabu yavanyeho abayobozi nka Hosni Mubarak, Mouammar Khadaffi na Ben Ali wa Tunisia.
Abdelaziz Bouteflika amaze iminsi ahanganye n’amagara naho mu gihugu cye hamaze iminsi kandi havugwa ruswa zikomeye zivugwa ku bayobozi bakuru bo hafi ye.
Mu kwezi gushize, umwe mu ba general bacyuye igihe yasabye Perezida Bouteflika kureka akarangiza mandat ye agasezera neza.
Umwe mu barwanya ubutegetsi bwe yasabye ko ngo Perezida yerekana impapuro z’amateka ye yo kwa muganga mbere yo kwiyamamaza.
Uyu mukambwe yamaze igihe kinini arwariye mu bufaransa mu mwaka ushize n’uwawubanjirije. Gacye cyane yagaragaye kuri televiziyo y’igihugu agira icyo abwira abatuye igihugu cye. Nabwo akaba yicaye mu gatebe k’abamugaye.
Nubwo ubuzima bwe butameze neza cyane, uyu musaza ngo arahabwa amahirwe menshi yo kongera gutererwa kuyobora Algeria.
ububiko.umusekehost.com