Minisitiri w’Imari wa Swede mu ruzinduko rw’akazi i Kigali
Minisitiri w’Imari mu gihugu cya Swede, Anders Borg afite uruzinduko rw’akazi mu Rwanda mu cyumweru gitaha, nk’uko bitangazwa na Ambasade y’iki gihugu i Kigali.
Borg azagirana ibiganiro na Minisitiri w’Imari w’u Rwanda Amb. Claver Gatete, Guverineri wa Banki y’Igihugu y’u Rwanda, John Rwangombwa, abakuriye abashoramari bakuru ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Minisitiri w’Imari wa Swede azanunamira inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali.
Uru ruzinduko ruri mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, ndetse Anders Borg azajya no mu bindi bihugu byo mu karere.
The NewTimes
ububiko.umusekehost.com