Gicumbi: Pasiteri yaburiwe irengero nyuma yo gukekwaho gutera inda abana babiri yareraga
Umupasiteri wo mu itorero rya ECMI (Evangelical Church Ministries International) rikorera mu karere ka Gicumbi mu mirenge wa Kajyeyo na Byumba arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma y’uko abakobwa babiri yareraga bavuze ko yabateye inda.
Aba bana bavuga ko uyu mupasiteri witwa Mudasaya Samuel yabafashe akabajyana mu rugo iwe ngo abafashe kwiga nyuma baza kujya baryamana aza no kubatera inda ubu bombi bakaba batwite.
Umwe muri abo bakobwa w’imyaka 21 uvuka mu murenge wa Byumba avuga ko yari umukirisitu usengera mu itrero ry’uwo mupasteri nyuma aza kumwemerera ko azamufasha kujya amubonera amafaranga y’ishuri. Uyu mwana ngo yaje kujya kuba mu nzu ya Pasteri Mudasaya Samuel aho yubatse mu kagari ka Gacurabwenge mu mudugudu wa Gashirwe mu murenge wa Byumba ariko ngo pasiteri we akajya ataha mu rugo rwe i Kigali we agasigara i Byumba.
Muri uku gusigara mu rugo pasiteri ngo yajyaga ahaza muri week-end aje kureba ingurube ebyiri yoroye no kumuha amafaranga azamutunga. Avuga ko iyo yageraga mu rugo ngo yamuhoberaga amuteruye ubundi akamusoma, ngo nubwo yamusomaga ariko ngo ntibyamushimishaga ubundi pasiteri akamubwira ko ngo yabanye n’abazungu akunda gusomana.
Gusa ngo baje kumenyerana ku buryo uwo mukobwa yajyaga kumutegurira mu cyumba akahakoropa ndetse bagasangira n’ibyo kurya ngo kuko uyu mugabo yajyaga amuha mudasobwa igendanwa (Laptop) ngo ayige ibyo byose yakoraga kuri iyo mashine ngo yabikoreraga mu cyumba cy’uwo mu pasiteri yararagamo igihe yabaga yaje kumureba nk’uko abyivugira.
Uyu mwana w’umukobwa tutavuze izina rye avuga ko pasiteri yamuganirije uburyo atakiryamana n’umugore we w’isezerano kandi ko akenera gukora imibonano ngo ni bwo yakomeje kumureshya umukobwa aza kumwemerera barasambana. Avuga ko batangiye kubana yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye maze amutera inda ageze mu mwaka wa gatanu ubu akaba afite inda y’amezi arindwi n’igice ariko akaba ageze mu mwaka wa gatandatu.
Undi mukobwa uvuka mu murenge wa Giti yaje kugera kwa pasiteri biciye kuri uyu mugenzi we kuko ngo biganaga baza kuganira ko yagize ikibazo cy’amikoro make ni uko undi amubwira ko abana n’umupasiteri ufasha abantu ko azamumubariza akumva ko yamufasha.
Ngo si ko byaje kugenda ahubwo ngo uwo mupasiteri yemereye uwo mukobwa ko yaza iwe akamukodesha inzu yo kubamo ku mafaranga make ngo kuko atabafasha bose umugore we atazibaza impamvu afasha abakobwa gusa.
Nyuma y’uko pasiteri akodesheje uwo mwana inzu y’ibyumba bibiri ku mafaranga 5000 ku kwezi ngo baje kumenyerana ni uko igihe kimwe ngo amusaba ko yamutegurira ibyo kurya ndetse amusaba ko basangira ni uko ngo amubwira ko yagenda bakaba baruhukana undi aranga ngo ni bwo pasiteri yakinze urugi aramusambanya.
Uyu mwana we avuga ko ikosa yakoze ari uko atavugije induru ndetse ngo ahite amurega ahubwo ngo yacetsetse kugira ngo adaseba. Ariko ntibyamuhiriye ngo kuko yaje gutegereza imihango arayibura ni uko aza kubibwira uyu mupasiteri hanyuma undi aramubwira ati “Ushobora kuba umbeshyera kuko ntabwo nakurongoye neza!”
Nyuma yamubwiye ko azamufasha ko gutwita nta kibazo, ikindi yahise amwemerera ko ayo mafaranga y’inzu yishyuraga ko atazongera kuyamwishyuza. Ubu afite inda y’amezi atanu n’igice.
Kugirango bimenyekane byaturutse ku mukobwa wa kabiri
Umukobwa wa mbere wabaga kwa pasiteri yabihishe mugenzi we ko atwite hanyuma aza no kujya kugura cotex kugira ngo ajijishe mugenzi we ko yagiye mu mihango, icyo gihe ni bwo uyu wa kabiri yamubwije ukuri ati “Sha nibe nawe, jyewe nabuze imihango pasiteri kandi yamfashe ku ngufu nshobora kuba ntwite.”
Mugenzi we na we yahise amubwira ko na we atwite yamubeshyaga atigeze ajya mu mihango ndetse ko na we atwite inda ya pasiteri ni uko bombi batangira kwibaza uburyo bazabigenza.
Bagiye babiganiriza ababyeyi babo dore ko bombi bafite umubyeyi umwe buri wese (nyina) ni bwo byamenyekanye biza no kugera ku bayobozi bubajyana kwa muganga basanga koko batwite. Amakuru ngo yageze kuri uyu mupasiteri ahita atoroka.
Nyuma ariko yaje guhamagara umunyamabanga we ku itorero riherereye mu murenge wa Kajyeyo witwa Donatha ngo ajye kumurebera iwe uko byifashe amubwire n’amakuru, ni bwo Donatha yahageze abwira abo bana ko amaze kuvugana na pasteri ariko yamuhamagaje numero itari iyo mu Rwanda (+243993071314).
Umufasha wa pasteri atangaza ko iyi nkuru yayumvise akagwa mu kantu ngo kuko mu myaka 25 yose amaranye n’umugabo we ntabyo yari yumva ibimuvugwaho. Avuga ko umwana wabaga kwa pasiteri (adakodesha) ari we wamuhaga amafaranga y’ishuri dore ko umugabo we nta n’akazi yagiraga.
Yatangarije umunyamakuru wa Kigalitoday dukesha iyi nkuru ati “Nicyo gihembo ampembye nyine nta kundi nabigenza, none se urumva yari kunyitura iki uretse icyo ngicyo?”
Yirinze kugira byinshi avuga kuri izo nda kuko ngo satani ikora mu gihe cyayo, ikindi ngo nibabyara bizameyekana ko ari abana be ngo kuko hari uburyo bwinshi byazamenyekanamo hifashishijwe gupima ADN z’abo bana.
Avuga ko atabihamya ko ibyo abo bana bavuga ku mugabo we ari byo cyangwa ngo abihakane gusa muri iki gihe ngo agiye kubanza gutuza nyuma azamenya icyo agomba gukora. Aba bakobwa bombi ubu bari kwitegura ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye bakaba bakomeje gukurikira amasomo yabo ku kigo cy’i Inyange kandi hagati aho bakomeje kuba muri iyo nzu ya pasiteri.
Umuyobozo w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Therese, yemeza ko amakuru y’aba bana bayamenye biturutse ku nzego zikora iperereza zikorera mu karere ka Gicumbi nyuma baza gufata icyemezo cyo kubajyana kwa muganga kubapimisha baza gusanga koko batwite nk’uko byagaragajwe n’ibizamini byo kwa muganga.
Avuga ko ababyeyi babo bazaza bakabajyana mu rugo nyuma ubuyobozi bw’akarere bukazabafasha gukurikirana neza hakamenywa koko niba ibyo abo bana bavuga ko batewe inda n’uwo mupasteri ari byo hashingiwe ku bimenyetso bifatika.
Bimwe mu bimenyetso ngo bashobora kugenderaho harimo gupima ADN y’abana bazabyara, kuba pasteri na we ashobora kubyemera, cyangwa n’ibindi bashingiraho bigaragaza ko yaba yarabyaranye koko n’abo bana.
Kigalitoday
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
None se uwa mbere ko mutvuze izina rye, uwa kabiri mukaba murivuze? Editing y’inkuru zanyu bite?
Sida izamara abantu tuu!!!!! uranyumvira urwo ruhererekane rwubusambanyi, Mana tabara abana bawe.
Ariko rwose ibi bintu birababaje cyane!! Kumva umukozi w’Imana ufite umugore yiyemeza kumuharika abana babiri bose. Buriya iwe mu buriri wasanga baramwiyimye agahitamo kwihimurira kuri aba bana.
Rwose byaba byiza Rucagu Bonifasi, Rutayisire Antoine ndetse na Simaragde bateguye ingando rusange ku bakozi b’Imana kuko biraboneka ko nta ndangagaciro benshi muribo bifitiye. Murakoze kwakira iki gitekerezo.
Ibindi bimenyetso bashaka ni ibihe ko Pastoro asa nuwabyemeye atoroka.
Ubundi umucyacyaha ahunga nta kimwirutseho
Hakurikiranwe neza izo number za telephone (+243993071314)nizo muri Congo, usibye nogutera inda ashobora kuba aru na membre wa FDLR kuko nta muntu muzima muri ikigihe wahungira Congo.
Niki cya hita kibemeza ko ibyo aba bakobwa bavuga aribyo koko? wenda n’ukumusebya gusa.
ahaa isi irashaje!nukuri ibyago bigwira abagore koko abagabo bigaramiye.icyakora mama Pasiteri yihangane uretse ko aribyo yabanje.
Rwose Kamegeri uranyishe kabisa! Ngo abakozi b’Imana? Ubwo se hafi ya bose uko ubabona, abo wasanze baguha urugero ugakurikira ni bangahe? Ndahamya ko abadakorera Satani (shitani) ari nka 10%. Urakoze gukebura abashinzwe gusigasira indangagaciro zacu!
PASTOR YIKOZEHO, GUFASHA ABANA SE MUBANA URI UMUGABO, YEWE ISAZI IYO IGUYE MU MATA BARAYAMENA. KANDI IYO ZIYEGEREYE ADAPFUNDIKIYE BYANZE BIKUNZE ZIGERAGEZA KUGWAMO, PASTOR YARI KUBANA N’UMUGORE WE GUSA.
Imana itabare abantu bayo kuko igiti cyirimo amatunda nicyo giterwamo amabuye kugira ngo ayo matunda ahanuke bayarye,satani nawe ntabwo atera ahatari icyo arya.wari wabona umugenge hari abana bawuriye.
Uwiteka we tabara birakomeye.
Bene data, satani afite strategies nyinshi zo kugira ngo abantu batizera ubutumwa bwiza bwa Yesu Christ, akoresha deception nkiyi. Ariko mumenye ko ubutumwa bwa Yesu ari ukuri ntimwite kuri ibi biba bikorwa n’abantu bamwe na bamwe, ntimwigire ku bantu, kuko umwigisha ni Christ. Repent and believe the Good News of Jesus Christ!!!
sha na hayesu nase gutabara naho kamere muntu niyoroshe pee
maman pasteur wihangane niko musi bigenda kandi imana izabisobanura
URETSE KO NAWE HARIBYO UZI BIKE,CG UKEKA NTAWE UYOBERWA UMUGABO WE .
ONGERA IBIHE BYO G– USENGA
IMANA IKURENGERE
Hahahaaaaaa!!!! Kamegeri we uransekeje kabisa! Cyakora akumiro ni inda naho amavunja arahandurika!! Ibi bikorwa by’uyu mupasteur biteye ikimwaro peeeee!!! Umugore we yihangane ntakundi
Yoooo,mbega mbega,ishyano birenze kubabaza pe. kabone niyo aba umuchristo kumu Christo pasteur vraiment nubwo bitaremezwa?arikose atariwe yaba yara hunze iki?wamugani ngo { Imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y’ibuye ihakura inda yakabati}nibihangane nimperuka.
aliko pasiteri nawe yaragowe nonese mwaryaga ibye ariso ari nyoko ko iwanyu bari barabohereje kwiga paseteri agupangira inzu nkandi yabibwiwe nande rwose jye rimwe na rimwe abakobwa ninjije pe kuba ufite imyaka mike aliko uzi ikibi nikiza mwishiri se ntabyo mwiga iyo ukoresha kapoti,pasiteri azafata umugore we n’abana be aceho naho wowe usigare uvuga ubusa mujye mubanza mutekereze,uzamukura hese urabona ko azasiga umuryango we akabatunga uko mwambyumvikanye iyo mumubwira akabafasha muri abtures kabisa pore sana.
Umuhanzi yaravuze ati : “Naburya ubareba biga amashuri, nayobewe ibyo biga,…” Ko bavuga ngo barasenganaga se ubwo babonaga badakora icyaha cy’ubusambanyi ? None babonye havuyemo inda none ngo yabafashe ku ngufu!!! Ibyi nibyo wamugani usobanura ngo “imbera yakurikiranye akaryoshye munsi y’ibuye, ihakura inda y’akabati”. Uyu mupasiro rero ashobora gukomeza kubura hanyuma aba bakobwa bagakomeza bakigorerwa.
Birababaje kandi biteye agahinda ubwo satani asigaye akoresha aba kozi b,IMANA BAGAKORA IBYAHA kandi alibi batwigisha kubireka bifashishije igitabo gitagatifu.Ikiyongereyeho n’icy’umufasha we wafataga amafaranga akayaha umugabo we ari nayo yamufasha gucibwa inyuma yibaza ko ari mugikorwa cy’urukundo (ni akumiro kabisa)
UBUJIJI MURIKIGIHE KWERI? BAGUTERA GUTE INDA WAYITAJESE?
Ngo ushaka0kuroha imbwa ye avugako irwaye ibisazi hari amakuru avuga ko Pasteur yahunze kubera ko umutekano we utameze neza cyangwa DEMI yamwirengeje babeshya ko yahunze tubitege amaso
lmana niyo izi ukuri pasteri ineza ye itumye aburirwa irengero. Ariko icyo nzi ni uko abitwaje bariya bakobwa batitwaye neza igisebo kikajya k’umushumba; nigute pasteri byakwitwa ko yasambanye abandi bapasiteri ba genzibe bagakora umunsi mukuru aho kubabazwa n’umurimo na mugenzi wabo . Ibyo dukora byose byaba byiza cyangwa bibi hari umunsi umwe bizagaragara.
Comments are closed.