Kuba nta birarane by’amadosiye biri mu nkiko biterwa na serivisi nziza – Muhumuza
Mu rugendo Umushinjacyaha Mukuru Muhumuza Richard akomeje kugirira mu turere, kuri uyu wakane tariki ya 20 Gashyantare 2014 ubwo yasuraga urwego rwisumbuye rw’ubushinjacyaha rwa Muhanga yavuze ko kuba ntabirarane by’amadosiye inzego z’ubushinjacyaha zifite biterwa n’imitangire myiza ya Servisi.
Umushinjacyahamukru Mukuru yasanze abakozi b’urwego rwisumbuye rwa Muhanga barakoze ibishoboka byose kugira ngo barangize amadosiye ajyanye n’ibirarane by’imanza zitari zashyikirizwa inkiko, ibi ngo bakaba barabikoze mu gihe cy’amezi atandatu gusa.
Muhumuza yavuze ko imitangire myiza ya serivisi ari yo yatumye babasha kurangiza dosiye zose bari bafite ndetse asaba ko iyi serivisi inoze bayikomeza mu rwego rwo kwirinda ko habaho ibirarane byinshi by’amadosiye ngo kuko bidindiza akazi.
Yagizeati “Iminsi maze muri iyi mirimo, nta birego nari nabona by’abaturage bisaba ko amadosiye yabo yihutishwa, ahubwo hari abatwandikiye badushimira ko twabahaye serivisi nziza turifuza ko umuco mwiza nk’uyu wakomeza kuranga ubushinjacyaha dukuriye.
Muhayirwa Steven, umushinjacyaha w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga avuga ko ibyaha bakira mu mezi atandatu ashize birimo ibijyanye n’ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa, ubujura buciye icyuho, gufata ku ngufu, n’impanuka zikomeye zahitanye ubuzima bw’abantu.
Yasobanuye ko kugira ngo barangize ibirarane by’amadosiye bari bafite bakoreye mu matsinda, ibi ngo bikaba byarabateye kugabanya ayamadosiye ku kigero kingana na 94% ariko ko bateganya kuzamura iki gipimo kugera kuri 96% mbere y’uko 2014 urangira.
Abakozi mu bushinjacyaha bagaragarije Umushinjacyaha Mukuru hari abakozi bafite uburambe mu kazi burenze imyaka itatu ariko bakaba bagihembwa nk’abatangizi mu gihe itegeko rivuga ko umukozi wa leta ufite uburambe bungana butyo yongezwa umushahara.
Umushinjacyaha Mukuru yabasubije ko hari umushinga w’iteka rya Minisitiri w’Intebe riri hafi yo gusohoka ryemerera abakozi b’Ubushinjacyaha kuzamurirwa umushahara.
Muhumuza Richard wasimbuye Martin Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru, azasura izindi nzego zisumbuye z’Ubushinjacyaha mu rwego rwo kugira ngo barebere hamwe ibibazo bigaragara mu bushinjacyaha ngo bibashe gukemuka.
MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga
0 Comment
nibyo mugira service nziza ntawabura kubibashimira kuko mwakira umuntu vuba kandi mugahita munamufasha.
Comments are closed.