Digiqole ad

Impunzi z'Abanyekongo zari Nkamira zirimo kwimurirwa Gisagara

Kuva ku wa mbere tariki 16 Gashyantare 2014, impunzi z’Abanyekongo zikabakaba ibihumbi icumi zari zicumbikwe mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira mu Karere ka Rubavu, zatangiye kwimurwa zijyanwa mu nkambi nshya ya Mugombwa iri mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Aha ni mu nkambi nshya impunzi zirimo kwimurirwamo zikurwa mu Nkambi y'agateganyo ya Nkamira.
Aha ni mu nkambi nshya impunzi zirimo kwimurirwamo zikurwa mu Nkambi y’agateganyo ya Nkamira.

Minisiteri ishinzwe impunzi no guhangana n’ibiza (MIDIMAR) iratangaza ko kwimura impunzi z’Abanyekongo zari mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira bigamije kubahiriza amategeko mpuzamahanga asaba ko impunzi zitagomba gutura hafi y’umpaka w’igihugu zahunze.

Ejo kuwa gatatu, ubwo Minisitiri Mukantabana Seraphine yatangizaga iyi gahunda, anakira ku mugaragaro izi mpunzi mu nkambi ya Mugombwa yatangaje ko uretse no kubahiriza amategeko mpuzamahanga, impunzi zari mu nkambi ya Nkamira zari zibayeho mu bucucike kandi nazo zifite uburenganzira bwo kuba aho zisanzura.

Ikindi kandi ngo ni uko ubusanzwe inkambi y’agateganyo yateganirijwe kwakira Abanyarwanda batahuka, bahamara iminsi itarenze ibiri bagahita bajyanwa mu Turere bakomokamo.

Minisitiri Mukantabana aganira n'izi mpunzi yazijeje ko Leta y'u Rwanda irimo gukora ibishoboka byose ngo zisubire mubyazo kuko mu nkambi zitahabonera ibyo zikeneye byose.
Minisitiri Mukantabana aganira n’izi mpunzi yazijeje ko Leta y’u Rwanda irimo gukora ibishoboka byose ngo zisubire mubyazo kuko mu nkambi zitahabonera ibyo zikeneye byose.

Minisitiri Mukantabana kandi yongeye gushimangira ko u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo impunzi zigire imibereho myiza.

Yagize ati “Dushobora kubaha ibyo dufite dufatanije n’abaterankunga n’umuryango mpuzamahanga, ariko ntitwabaha ibyo mwasize. Ni yo mpamvu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yahagurutse kugira ngo afatanye n’ibindi bihugu byo mu Karere ndetse n’amahanga gushaka uburyo umutekano wagaruka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo impunzi ziri mu Rwanda zibashe gutaha.”

Iyi nkambi ya Mugombwa ije yiyongera ku zindi nkambi enye zisanzwe zicumbikiye impunzi z’Abanyekongo zirimo iya Gihembe iherereye mu arere ka Gicumbi, Kiziba yo mu Karere ka Karongi, Nyabiheke yo mu Karere ka Gatsibo na Kigeme yo mu Karere ka Nyamagabe zicumbikiye impunzi z’Abanyekongo zigera ku 72,000.

Inkambi ya Mugombwa iracyarimo kubakwakwa ariko ngo ibikorwa byo kuyubaka bizakomeza bayirimo.
Inkambi ya Mugombwa iracyarimo kubakwakwa ariko ngo ibikorwa byo kuyubaka bizakomeza bayirimo.
Izo nizo modoka zabimuye zibakura mu Nkambi ya Nkamira.
Izo nizo modoka zabimuye zibakura mu Nkambi ya Nkamira.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ONU N’itabare impunzi izifashe gutaha iwabo kuko zibayeho nabi nka Gihembe basigaye bahabwa amafaranga aho umutwe w’umntu ugenerwa 200fr k’umunsi.

  • Jye mbona igisubizo ari ukubashakira uko bataha rwose! Kubaha 200fr ku munsi nabyo ndumva ari ubugiraneza! Nonese har’umunyarda uyahabwa. Ariya bayabahereye rimwe kukwezi bakishyira hamwe bayakoresha ikintu kinini cyane! Kandi numvise banavuga ko aribo babyihitiyemo ko aho guhabwa ibiryo babaha cash (ahaaaa, ifaranga rirakundwa koko)!

  • ngayo nguko ingaruka za m23 nubuhunzi gusa,ubupfubyi,kutiga neza,inzaramakengawe genda B5 baragushutse ubusekoko ubahe?cyakoracyo DRC gvmnt yaguhaye imbabzi taha rero we kuzasubira mubikora bibi nkibyo.

  • aba bantu bakwiye kwitabwaho ariko kandi rero ndumva aha tutagakwiye kwikoma leta y’igihugu cyacu, kuko ntaruhare yabigizemo ngo babe baraha kandi ikora uko ishoboye ngo umunyamahanga wese uri kubutaka bwayo agire amahoro kandi bashe kubaho neza, tutiyibagije ko nayo iba ifite ibindi biyihejuru byinshi iba yarasezeranije abaturage bayitoye, ndayishima ahubwo cyane kuba at least iba ibabonra aho kuba kandi hakaba ntakkibazo cy’umutekano kimwe mubyatumye bahunga iighugu cyabo, ahubwo presidant w’igihugu cya congo yakabaye ashaka mummaguru mashya akareba uko igihugu cye cyagarukamo amahoro kuko amahoro ari mu maboko ye.

  • Chantal birashoboka gutungwa namafaranga200fr gusa kweri byaba aragahomamunwa kabisa!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish