Mani Martin arabica bicike muri Greenwich Hotel
Nyuma yo kwitwara neza mu iserukiramuco ry’amahoro ryabereye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mani Martin arimo gutegura igitaramo cy’imbaturamugabo azakorera muri Hoteli Greenwich mu mpera z’uku kwezi.
Mani Martin azataramira abakunzi be mu gitaramo cya Live ndetse ngo azanababwira uko urugendo rwe n’ibyiza yabazaniye.
Hazaba hari n’umunyarwenya ambassadeur w’aba consommateur uzabataramira, ni kuwa gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2014.
Igitaramo kikazatangira saa tatu kugera saa tanu z’ijoro (21h00 -23h00), kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2,000 frw).
Greenwich kandi izaba yateguye agashya k’ikinyobwa cy’ikaze (welcome drink cocktail) nk’uko bisanzwe.
Akandi gashya ni uko mbere y’igitaramo kuva saa kumi n’ebyiri kugera saa mbiri (18h00-20h00), Greenwich izaba yahananuye ibiciro ku buryo bugaragara.
ububiko.umusekehost.com