Digiqole ad

EAC: Hari inzitizi mu amategeko y'ibihugu zidindiza kujyaho kw'Isoko Rusange

Mu bushakashatsi bwiswe EAC Common Market Score Card 2014, bukaba bwarakozwe n’urwego rw’Ubunyamabanga bwa EAC ku nkunga ya Banki y’Isi, bwamuritswe kuwa gatatu i Kigali, bugaragaza ko hakiri imbogamizi mu mategeko y’imbere mu bihugu mu bijyanye no guhuza amategeko agenga Isoko rusanjye nk’uko ibihugu byabyiyemeje mu 2009.

Bamwe mu bagize Ubunyamabanga bwa EAC barimo na Dr. Richard Sezibera baha PS Safari Innocent kopi ya raporo
Bamwe mu bagize Ubunyamabanga bwa EAC  baha PS Safari Innocent kopi ya raporo

Ubushakashatsi bwibanze ku mbogamizi zikiri mu koroshya urujya n’uruza rw’ishoramari (Freedom of movement of capital), urwa serivisi (Freedom of movement of services), n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa (Freedom of movement of goods).

Iki cyegeranyo kiri ku mapaji 36, n’ubwo abagikoze bavuga ko kitagamije gutunga agatoki ko ahubwo kigamije kwibutsa ibihugu kukonoza amategeko yabyo mu rwego rwo kuzuza inshingano byiyemeje, kigaragaza imbogamizi ziri mu mategeko ya buri gihugu mu bijyanye n’ibice twavuze.

Nko mu bujyanye no koroshya urujya n’uruza rw’ishoramari, hafatiwe ku nkingi 20 zisabwa kuzuzwa, Kenya iza ku isonga ikaba yarabashije kuzuza 17 mu bisabwa kuzuzwa, u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri na Uganda byose byujuje ibintu 15 muri 20 bisabwa.

Tanzania n’u Burundi biri ku mwanya wa nyuma byombi bikaba byarujuje ibintu bine kuri 20 bisabwa, ibi bihugu bikaba biza ku isonga mu bigoye gushorwamo imari.

Mu bijyanye no koroshya urujya n’uruza rwo gushora imari muri serivisi, U Burundi buza ku isonga mu kugira amategeko make ashobora kubangamira abashoramari, ariko ibi ngo biterwa n’uko iki gihugu hari zimwe muri serivise kitarabasha gushyiriraho amategeko azigenga.

Tanzania ni iya mbere kugira amategeko abangamira urujya n’uruza mu ishoramari rya serivisi, n’amategeko 17, Kenya ifite 16, u Rwanda 11, Uganda 10 mu gihe u Burundi bufite bene ayo mategeko icyenda, ayo yose akaba yabangamira ibyemewe n’ibihugu mu gushyiraho Isosko rusange.

Abanenze icyegeranyo, bavuga ko kivuga ku mbogamizi ziriho muri rusange, bakifuza ko habaho ibyegeranyo byinshi bivuga kuri buri ngingo. Ibi bikaba byafasha ko buri gihugu byacyorohera gufata ingamba bitewe n’aho kibona icyuho.

Alfred Ombudo K’Ombudo umwe mu bagize uruhare mu ikorwa ry’iki cyegeranyo avuga ko byari gutwara imyaka isaga ine kugira ngo habeho gukora icyegeranyo gifite ubushakashatsi bw’imbitse, ikindi ngo byari gusaba ingengo y’imari ihagije.

Iki cyegeranyo cyakozwe mu gihe cy’amaze 18, abagikoze bakaba basaba ibihugu kwihutisha mu ivugururwa ry’amategeko y’imbere mu gihugu agahuzwa n’ajyanye n’Isoko rusange bitarenze umwaka wa 2015, ari yo sango ntarengwa ibihugu byihaye ngo ribe ritangiye.

Nk’uko Peter Kiguta ukuriye ibijyanye n’imipaka n’ubucuruzi mu Bunyamabanga bwa EAC abivuga, ngo Isoko rusange bivuga ko ibigu byiyemeje ku rishyiraho bihuza amategeko bikoresha ku mipaka, buri munyamuryango agakora ubucuruzi nta mbogamizi.

Ku bwe rero ngo icyegeranyo cyakozwe mu rwego rwo kureba amategeko yose ashobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu bigize EAC byasinye ubwo byashakaga gushyiraho isoko rusange.

Gusa Isoko rusange ryakagombye kuba ryaratangijwe tariki ya 1 Nyakanga 2010, ariko ngo habayeho gutinda bitewe bitewe n’uko guhindura amategeko bitwara igihe kirerekire kuko bica mu Inteko zishinga amategeko.

U Rwanda ngo rwakuye isomo mu cyegeranyo nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Safari Innocent.

Yagize ati “Iki cyegeranyo kigamije kureba imbogamizi zikiri mu mategeko, ni umwanya wo kureba ahari integenke ibitarakorwa bigakosorwa.”

Mu gihe Isoko rusange hasinywaga amasezerano yaryo hari bimwe mu bicuruzwa byo mu karere k’Uburasirazuba bw’Afurika, cyane ibiribwa nk’ibinyampeke byari byavuzweko bizasonerwa imisoro ariko na n’ubu bikaba bigisoreshwa.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ikingenzi ni harmonization, hakabaho amategeko ari rusange kandi hakarebwa ninyungu rusange za EAC hapana izigihugu kugiti cyacyo, kandi ibi bizava mukwitanga kwa buri gihugu burya ntakintu kizima gipfa kugerwaho hatabaye sacrifice y’ibintu cg ibindi, kandi twe nku rwanda mbona turi mubihugu kubera ibyo twanyuzemo ikintu cyose cyatuzamura kurwego twifuu=zaga tukumva vuba, nahibindi bihugu rero

  • nta dr Richard SEZIBERA wari muri iriya foto. mukosore iyo nkuru

  • kubera ko dukeneye iri soko duhuriyeho hagomba kwerekanwa nuko izo mbogamizi zavanwaho. none se iri tsinda ryagiriyeho mkwerekana imbogamizi gusa nta reponse , ndacyeka ko abishyize hamwe nta kibananira nibongere batwigire maze ibyatangiwe bitarangirira mu ntangiriro

  • ariko kuva bamenye ko hari inzitizi nti zikiri inzitizi kuko ndamva hari uburyo bwo kuzikemura kandi ntekereza ko umuryango wa EAC hari byinshi kugeraho

Comments are closed.

en_USEnglish