Digiqole ad

Umukobwa Angelique, ari kuba inzobere mu gukora amatara y’imodoka

Umukobwa Angelique we na bagenzi be Nsabimana Callixte na Niyonzima Denise ni bamwe mu rubyiruko bahisemo kwiga imyuga inyuranye muri IPRC-West, bageze mu mwaka wa gatandatu mu mashami y’ubukanishi n’ikoranabuhanga rya electronique, bavuga ko bazigeza kuri byinshi ariko Umukobwa we yemeza abanyarwanda benshi cyane bazatunga imodoka, ariko we iye ngo azajya ayikorera.

Umukobwa Angelique umaze kugira ubumenyi bwimbitse mu gukora amatara y'imodoka
Umukobwa Angelique umaze kugira ubumenyi bwimbitse mu gukora amatara y’imodoka

Nk’uko babigaragarije abantu benshi bari bitabiriye imurikabikorwa ry’ikigo bigaho ryabaye tariki 14 Gashyantare, uru rubyiruko rwerekanye ko hari byinshi rwakora binyuze mu ikoranabuhanga bigahindura imibereho y’Abanyarwanda.

Umukobwa yerekanye ubuhanga bwe mu gukora amatara y’imodoka, ndetse avuga ko ubukanishi yiga bugezweho, ngo bitewe n’iterambere ririho asanga buri mu Nyarwanda azatunga imodoka bityo na we iye ngo azajya ayikorera.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Umuseke, Umukobwa yagize ati “Ubukanishi nasanze ari wo murimo unogeye hanze aha mu buryo bwo kwihangira umurimo. Kujya munsi y’imodoka nkanika ndabikunda cyane.”

Uretse gukunda uyu mwuga, Angelique Umukobwa afite icyizere cy’ejo hazaza ku iterambere ry’Abanyarwanda, akaba yaragize ati “U Rwanda ruratera imbere mu minsi mike buri wese azaba afite imodoka, na njye nzayigira bityo aho nzajya ikampfiraho nzayikorera.”

Gutinyuka ngo ni kimwe mu byafasha urubyiruko rw’abakobwa kwitabira umuriro ndetse yemeza ko nta cyo umukobwa atashobora yabishatse.

Nsabimana Callixte na we witabiriye gushakira ejo hazaza mu ikoranabuhanga, ni we na Niyonzima Denise beretse abantu ko umuntu yakwatsa amatara cyangwa akayazimya akoresheje amashyi y’ibiganza bye, ndetse berekanye ko mu Rwanda ikoranabuhanga rigeze ku yindi ntera.

Umukobwa arasobanurira abayobozi banyuranye barimo Gasana Jerome wa WDA ibijyanye n'imikorere y'amatara y'imodoka
Angelique Umukobwa arasobanurira abayobozi banyuranye barimo Gasana Jerome wa WDA ibijyanye n’imikorere y’amatara y’imodoka
Uwo ni Nsabimana akoma amashyi amatara akaka cyangwa akazima
Uwo ni Nsabimana akoma amashyi amatara akaka cyangwa akazima

Bombi bavuga ko ibyo biga bizabafasha guhanga imirimo kandi ngo nibarangiza kwiga ubumenyi bwabo ntibuzapfa ubusa.

Nsabimana yagize ati “Ibi nkora hano, n’ahandi najya mu buzima busanzwe mfite ibikoresho nabikora.”

Ishuri IPRC-West riherereye mu mujyi wa Karongi, ryakira buri wese bifuza kwiga imyuga ishingiye ku ikoranabuhanga n’ubumenyingiro, rikaba rinafite ibikoresho bigezweho bisuzuma ubuziranenge bw’imodoka.

Niyonzima Denise arasobanurira uwo munyamakuru uko ayo meza yikaraga ashobora kwifashishwa n'abantu benshi  kandi akabamo n'ububiko bw'amasahani
Niyonzima Denise arasobanurira uwo munyamakuru uko ayo meza bacuze, yikaraga ashobora kwifashishwa n’abantu benshi kandi akabamo n’ububiko bw’amasahani
Umukobwa arahera iburyo bw'ifoto ba bagenzi be
Angelique Umukobwa,  uhera iburyo, hamwe na bagenzi be

Photos/AE Hatangimana

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • IYI TITLE IRASEKEJE GUSA, UMUHANGA MUGUKORA ZINGARO NAKO AMARA

  • ntimugakabye mu byo muba mwandika mu nkuru zanyu. ibi ni ibintu bisanzwe bikorwa; kubona umuntu abisubiramo nta gitangaza cyirimo; nta n’ubwenge budasanzwe burimo.

    Reka aba bana babanze barangize; babure akazi ibi barimo kwibwira bizabashiramo. Kwihangira imirimo bivugwa; ni theory zishaje. Muzabaze abanye-nganda bakomeye babakire aho babyize. ……..First get some funds

    • kUBA WABA WARAKABUZE NTIBIGUTESHEREZE ICYIZERE,NAHO FUNDS NTIZIGOMBA GUHANGWA AMASO NTAKWIKORERA TUGIZE. MUVANDIMWE REKA GUCIKA INTEGE NGO UZICE N’ABANDI AHUBWO GIRA UMURAVA WO GUKORA NO KWISHAKIRA IMIRIMO AHO KUYITEGA KU BANDI.NIZERA KO UZABIGERAHO KANDI SI CYERA.NAHO KUBA BIKORWA N’AHANDI SI KU BURYO BUHAGIJE KANDI AKENSHI TWITABAZA ABANYAMAHANGA(ABAGANDE N’ABANYA KENYA)

  • woooow, bashiki bacu nkaba nukuri turabashyigikiye cyane, komeza ushake ubumenyi kandi ubushake nkuwikorera atari ugashaka urupapuro gusa, nurangiza uzabona ko ubumenyi bwawe utabufite ubusa gusa, abaguca intege bazahoraho abo jya ubabona nkimvu=ra itakubuza kwikomereza urugendo, turi mugihugu cy’amahoro aho wicara ukitekerereza ikintu cyawe ukagikora ntawuguhagaze hejuru! komereza aho nukuri

Comments are closed.

en_USEnglish