Digiqole ad

5 kuri 6 mu bakinnyi ba APR FC batsinzwe icya Leta

Ikizamini cya Leta giheruka cyaba cyaragaragaje ko amashuri ntaho ahuriye n’amashoti kuko batanu mu bakinnyi batandatu ba  APR FC bari bitabiriye Ikizamini cya Leta gisoza umwaka w’amashuri wa 2013 icyo kizamini cyabatuye hasi kuko batabashije kubona amanota abemerera kubona Diporome (diplome).

Ntibahiriwe n'ikizamini cya Leta
Ntibahiriwe n’ikizamini cya Leta

Aba bakinnyi uko ari  batandatu bakoze ikizami mu ishami rya  MEG (Mathematics-Economics-Geography) bigaga mu ishuri rya APE Rugunga,  umwe wenyine muri batandatu niwe wabashije gutsinda n’ubwo nawe asa nuwaciriweho umurongo.

Saidon Christian umuyobozi wa APE Rugunga  avuga ko abo banyeshuri batabonye umwanya uhagije wo gusubira mu masomo kubera imikino myinshi bitabiriye umwaka ushize, ko batari  gutsinda icyo kizami.

Abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ni; Emery Bayisenge, Nsabimana Eric bita Zidane, Sekamana Maxime, Eric Rutanga, Mubumbyi Bernabe, ndetse na Mukunzi Yannick.

Muri bo uwabashije kubona amanota amwemerera Diplome ni Mubumbyi Barnabé, n’ubwo nawe amanota yabonye atemerewe kujya muri Kaminuza za Leta ndetse n’izigenga.

Aba bakinnyi bahoze muri Academie ya FERWAFA muri APR FC ngo akazi ni kenshi ku buryo batabona umwanya uhagije wo kwita ku masomo yabo.

Umuyobozi wa APE Rugunga yemeza ko muri APR FC badakurikiranwa mu by’amasomo nk’uko byakorwaga muri Academie ya FERWAFA.

Umwaka ushize bagiye mu mikino ya CECAFA, bitabiriye imikino y’amakipe y’ingabo i Burundi bamarayo ibyumweru bibiri, benshi muri bo bagiye mu Bufaransa mu mikino y’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa aho bamaze igihe kigera ku kwezi, ibi byose ni mwaka ushize ubwo bari banafite ibizamini.

Gatete George umuvugizi w’ikipe ya APR FC we yatangaje ko ikipe ya APR FC ntacyo itafashije aba bakinnyi bayo ngo bige neza.

Gatete yemeza ko ntacyo ikipe itabafashije ahubwo bo ubwabo umuhate bashyira ku masomo ari mucye kuko bahabwa igihe cyo kwiga gihagije. Ndetse yemeza ko nyuma yo gutsindwa kwabo bagiye kurebera hamwe n’ababyeyi babo icyo bakora ngo ubutaha bazitware mu masomo.

Ikipe ye APR FC bakinira ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampionat.

Abakinnyi benshi bakomeye ku rwego rw’isi mbarwa nibo bageze mu ishuri. Kuva bakiri bato bameshe kamwe, abize bariga, abakinnye nabo barakina gusa.

 Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • […] ROGER MARK Ikizamini cya Leta giheruka cyaba cyaragaragaje ko amashuri ntaho ahuriye n’amashoti kuko […]

  • Yewe, niba barabuze 40% barababaje, ese bakwiranwa i-phone n’udukumi bakabona umwanya wo kwiga!! REB ntako itagira kubona itanga diplome ya 40% nayo bakarenga bakayibura!!

  • Mshika mbili, moja ikamponyoka!!!!
    hahahaa, sha ntabwo wakora ibintu 2 icyarimwe….barye amafaranga cyangwa bige. Iyaba ari muri Congo nibo baba babaye aba mbere, baba baraguze amanota…..Dore ingaruka nziza zo kutarya ruswa. ndimo ndabona ireme ry’uburezi.Ushoboye atambuke udashoboye avemo cyangwa yige ibyo ashoboye.

  • Aba bakinnyi si n’uko batabonye umwanya gusa ,ahubwo ni n’abaswa birenze ibikenewe.Nk’uyu witwa Nsabimana Eric naramwigishije,ni inka yo kuragirwa nakuambiya!

    • Ubwo se uwo musore umutukiye iki? Niba azi gukina umupira ntamenye imibare, wowe ukaba uzi imibare ntumenye umupira ubwo nawe wahita witwa inka baragira mu mupira?

  • Ibi nta gitangaza kirimo. Sibo bonyine bibayeho.

    Ko hari n’abatsinzwe se batanakina. Mineduc ikwiye gutegura programme yihariye yafasha abantu nk’aba bakinnyi bakiga programme zihariye.

    urugero : nk’indimi, n’ibindi bintu bidasaba gutinda mu ishuli imbere ya Mwalimu.

    Icyakora bazamuye urwego rw’umupira w’amaguru wabo.

    • @ Nkundabatware

      Mujye mutanga ibitekerezo bishoboka kabisa! Wumva Leta yashyiraho programme, abarimu, ibitabo n’izindi mfashanyigisho, etc ku bakinnyi b’umupira? Iyo ngengoyimari yava he? Yatangwa nande? Keretse ayo makipe bakinira ashyizeho amashuri yayo kandi naho programmes zikemezwa n’inzego zibishinzxe kugira ngo abo bakinnyi/banyeshuri bazahabwe diplomes baramutse batsinze.

  • bibaho gusa bihangane maxime we twariganye inyanza anyiga inyuma kd yarabyumvaga

  • Haha les etudes ne font pas le bonheurs, mukuru wabo Ndoli nawe yarayibuze.

  • Nabagira inama yokongera gubiramo umwaka utaha bakitanga cyane bakina kumanwa bakiga nijoro doreko arinabasore ntibarangare

  • UBUSTARI NO KWIRIRA ABANA2 ONLY N’UBWENGE NTIBIJYANA

  • Reka ngire inama bano basore bahugiye mu mashoti bagatsindwa amashuri:
    1. Hano iwacu gukina umupira gusa ntibyakubeshaho. Bityo rero bakore uko bashoboye bakinire amakipe akomeye y’i Burayi.
    2. Niba babona icyo mvuze hejuru kidashoboka, nibabanze bige umupira bawukine nyuma, kuko kwiga bisaba umwanya no gukina bikawusaba.

  • gh, uraho nyakubya? ese mwana wa, mba ndoga mutwarasibo nsobanulira ndakaba akigize icwende? abana2 n’ibijumba n’ibishyimbo?

  • Nicyo koko umu pita namashuri biragorana cyane cyane Ito ufite impano murikimwe muribyo

  • UBWO EXAM YARI YATEGUWE NA RAYON SPORT, UBUTAHA BAZATSINDA NI HABAZA APR FC.

  • Kwiga si ugukina!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish