Digiqole ad

Tanzania yatumiwe mu nama isanzwe ihuza u Rwanda, Uganda na Kenya

Kuwa kane w’iki cyumweru tariki 20 Gashyantare abakuru b’ibihugu bikoresha inzira ya ruguru (Northern Corridor) bazahurira i Kampala mu nama ya kane yo kureba aho imishinga ibi bihugu bihuriyeho igeze no kureba uko yarushaho kunozwa, kuri iyi ncuro hatumiwe igihugu cya Tanzania.

Perezida Kagame Paul w'u Rwanda, Museveni Yoweri wa Uganda na Uhuru Kenyatta wa Kenya bazongera guhurira mu nama noneho yatumiwemo na mugenzi wabo wa Tanzania wakunze kunenga ubumwe bw'ibi bihugu bitatu.
Perezida Kagame Paul w’u Rwanda, Museveni Yoweri wa Uganda na Uhuru Kenyatta wa Kenya bazongera guhurira mu nama noneho yatumiwemo na mugenzi wabo wa Tanzania wakunze kunenga ubumwe bw’ibi bihugu bitatu.

Kuri uyu wa mbere, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yatangaje ko intego y’iyi nama izaba ari ukureba aho imishinga ibihugu bihuriyeho igeze n’uburyo yarushaho kwihutishwa no kunozwa.

Mu itangazo yasohoye yagize iti “Ibihugu bikoresha inzira ya ruguru by’u Rwanda, Kenya, u Burundi, Sudani y’Epfo na Uganda bizaba biri mu nama. Repubulika ya Tanzania nayo iratumiwe n’umunyamuryango w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)” 

Mbere y’iyi nama y’abakuru b’ibihugu, abayobozi bakuru na ba Minisitiri bazahurira mu yindi nama izaba ku matariki ya 18 na 19 Gashyantare 2014.

Muri izo nama hakazerekanwa za raporo zigaragaza ibimaze kugerwaho mu nzego zitandukanye kuva aho igihe inama iheruka yabereye tariki 20 Ukwakira 2013, i Kigali. Izi raporo zikazatangwa hakurikijwe inzego buri gihugu cyashinzwe muri bitatu.

U Rwanda ruzatanga raporo kuri gahunda yo guhuza imipaka na za gasutamo, urupapuro rumwe rw’inzira mu bukerarugendo, ibyo gukoresha indangamuntu, ikarita y’itora n’ikarita y’ishuri nk’impapuro z’inzira, imikoranire muby’umutekano no gucunga ikirere.

Uganda izatanga raporo kubijyanye n’iterambere ry’umushinga w’umuhanda wa Gariyamoshi, ibyo gutunganya amavuta (peterori n’ibiyikomokaho), Ikoranabuhanga n’ibyo guhuza imiyoborere.

Naho Kenya yo ikazagaragaza raporo kubijyanye no kongera amashanyarazi, umushinga w’impombo za Peteroli, na gahunda yo kubaka ubushobozi bw’abantu bazakurikirana imishinga ishyizwe imbere n’ibi bihugu nk’inzira ya Gariyamoshi, ingufu z’amashanyarazi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Biteganyijwe ko muri iyi nama ya kane hazamurikwa ku mugaragaro gahunda y’urupapuro rw’inzira rumwe mu bukerarugendo (East African Tourist Visa) n’ikoreshwa ry’indangamuntu, ikarita y’itora n’ikarita y’ishuri nk’impapuro z’inzira n’ubwo byatangiye gukorwa kuva tariki ya 01 Mutarama 2014.

Source: chimpreports 
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • niki nkundira polititurebe kikwete nyuma yo buretse tubitegereze turebe kikwete nyuma yo kuba akomeje kugirana umubano wihariye n’interahamwe ndetse n’abarekuwe na TPIR ukongeraho abagiye bahemukiye igihugu. ariko Muzehe icyo mukundira ibintu ntabitindaho cyane , areba inyungu rusange cyane cyane z’abanyarwanda, icyateza imbere cyose abanyarwanda niyo cyava kumwanzi aragishaka mpaka akigejeje kubanyarwanda, ari nayo mpamvu tumukunda. bazagire inama nziza

  • nibatabare Tanzania n’uburundi kuko mbona byari bigiye gusigara inyuma mu karere

    • iririre burya isi nshuti ntiwamenya ibyo ba nyirayo baba bakina jya ureka kwivanga mu mukino w’abanyapolitike wana ? reba aho ugeze witeza imbere naho wireba kuby’ibihugu kuko izo za gari yamoshi bo barazifite kuva kera kandi ntibinabuza abaturage babo kwicwa n’ubukene . wowe kora uko ushoboye urebe uko wateza imbere umuryango wawe ubwo n’igihugu kizaba kirimo gutera imbere.

  • Oya nibaje mubandi barabe ko twoter’imbere kuko ntanyagupfa ntanyagukira

  • Muri kuvuga TZ, ngo nta kigenda? ubukungu mu Rda 3-4pc, Tz 6-8pc Congo 7-8pc..site jeune afrique

    • nari ngize ngo ni wowe wakoze ubushakashatsi naho ni AFRICA JEUNEEEE,HAHAHAHAHAAHAH Ndagukwennye rwose.

  • Gufatanya ni ngombwa.

  • UZI KUGIRA NGO ABAZUNGU BATUGOTE NGO NTIBASHAKA KO TUJYA IWABO NATWE TUKIGOTA MU MIPAKA OYA DUFUNGURE ABANTU BASHAKISHE UREBE NGO TURAKIRA NEZA KANDI VUBA GAHUNDA YA EAC IGOMBA NO GUKORERWA STRATEGIES ZO KUREBA IBYO TWAHIGA ABANDI BAKAJYA BAZA KUBISHAKA IWACU NABO IBYO BADUHIGA NTIBITEHO IGIHE AHUBWO TUKIGA UKO TWABIGERAHO KU GICIRO CYIZA

  • Ndabona Tanzania izaza nk’indeberezi abandi baratera imbere naho yo ngo iraguma kuri FDLR bakomeze basinzire mu minsi iri imbere tuzaba tubatera inkunga. naho ibyo bindi nibikomeze bishyiremo imbaraga muguteza ibihugu byacu imbere turabashyigikuye.

  • EAC itarimo Tanzania se ni EAC nyabaki?Buriya basanze ibyo bapfundikanya byose TZ itarimo byazabahambukana.Ese nimurebe no kuri map ya EAC maze mukuremo TZ maze murebe ko hadasigara igihindugembe ngo ni map.La Tanzanie restera tjrs incontournable.Harakabaho EAC itari divisée.

    • ahrhreee ubu se wowe uvuze iki ko uri 0 mumutwe ngo tz ubu se ahubwo ibimaze kugerwaho yari ihari

  • Tanzaniya turayikeneye mu bukungu no mumibanire. Gusa nabo bakeneye ibindi bihugu. Bakorere hamwe ku nyungu zabaturage muri rusange. Kuba ari igihugu kinini se bikibuza gukena? Ubuse sengapur ko ari agahugu gato ntigakize hari aho gahuriye na tanzania. Na congo irihoreye.

Comments are closed.

en_USEnglish