Umupilote wa Ethiopian yayijyanye i Geneva kwiyakira ubuhungiro
Umupilote wungirije w’indege ya Ethiopian Airlines wari utwaye indege iva i Addis Ababa ijya i Roma, yajyanye iyi ndege i Geneve mu Busuwisi ayigushayo neza maze avamo ajya kwaka ubuhungiro nk’uko police yabo ibyemeza.
Uyu mugabo wayobeje indege yabigeze nyuma y’uko ategereje ko umupilote mukuru ajya kwihagarika, maze agahita amukingirana muri ubwo bwiherero akagaruka gutwara indege wenyine.
Uyu mupilote wungirije yahise indege ayiha ikirere cyerekeza i Geneve, nta ntwaro yari afite ndetse yayigushije neza ku kibuga cy’indege cyaho.
Leta ya Ethiopia yatangaje ko Hailemedhin Abera Tegegn ariwe wayobeje iyi ndege.
Muri iyi ndege harimo abagenzi bagera kuri 202 bose bameze neza ubu.
Uyu mugabo wayobeje indege ni umunyaetiyopiya w’imyaka 31, ngo yagejeje iyi ndetse ku kibuga maze ahita asaba ubuhungiro.
Mbere yo kugusha iyi ndege yabanje kuyizengurutsa inshuro nyinshi hejuru y’ikibuga cy’indege cya Geneva.
Police yaho yavuze ko yakoresheje umugozi mu gusohoka mu kizuru cy’indege imbere aho bayitwarira aciye mu kadirishya maze agahita yishyikiriza Police yari yagose kubera kugwa kw’iyi ndege kutari guteganyijwe.
Uyu mugabo ngo yavuze ko asaba ubuhungiro kuko ngo mu gihugu cye asubiyeyo hari ibyo yakurikiranwaho.
Abari mu ndege yahagurutse i Addis Ababa mu ijoro ryo kuri iki cyumweru bageze i Geneva ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (ku masaha yaho) kuri uyu wa mbere.
Aba bagenzi kuri uyu wa mbere bariho bafashwe kugera aho baganaga buri wese, nyuma yo kugenda mu ndege y’uwishakiraga ubuhungiro mu Busuwisi.
AP
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Uyu ndamwemeye cyane, iyaba n’abandi bahungaga gutya batishe abantu byajya biba byiza cyane,ukuntu suisse i complicatinga visa none aba bo bayiboneye ubusa ndabameye.
Ese uyu mu pilote yari umunyepolitiki, cg yari umuturage usanzwe wa Etiopia ? cyakora yandikishije izina !!!
ahaaa, abagabo baragwira pee
Ndamwemeye.
Na kukubali mzehe wakupe ukimbizi kwa ukweli uru mugabo kabisa.Congs
uyu mu type ni umuhatari kbsa, yibitse ku bwenge bwe nta n’ukuntu batamuha ubuhungiro
Comments are closed.