Rubavu: Police yakanguriye abaturage kwirinda ibiobyabwenge
Mu rwego rwo kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge bikomeje kugira ingaruka ku muryango nyarwanda, kuwa gatanu w’icyumweru gishize Police y’igihugu yasenye ibilo 418(Kg) by’urumogi, litilo esheshatu (6) za kanyanga ndetse n’udusashe 616 tw’inzoga yitwa ‘sky blue’ byose byafashwe mu bihe bitandukanye.
Ibi biyobyabwenge byasenywe byari bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni mirongo itanu n’ebyiri n’ibihumbi magana ane n’icyenda (52.409.000Frw).
Mbere yo kubisenya police yabanje kubyereka abatuye Umujyi wa Gisenyi cyane cyane urubyiruko ndetse iabasobanurira ububi bwo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge.
Muri iki gikorwa, Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Spt GAHIMA Francis yasabye umuryango nyarwanda gukumira no kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu n’igihugu muri rusange.
GAHIMA yabwiye uru rubyiruko ko bafite uruhare rukomeye mu gukumira ikwirakwizwa ryabyo ndetse bakanabyirinda kuko aribo mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza.
Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriwe iki gikorwa cyo gusenya ibi biyobyabwenge rwavuze ko rumaze kumenya ingaruka mbi z’ibiyobyabwe ndetse basaba bagenzi babo kubyirinda.
Uyu Mujyi wa Gisenyi, ukunze kurangwamo ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano nyinshi bitewe n’uko uhana imbibe n’Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ho batagira ingamba zikomeye zo kurwanya ibiyobyabwenge.
Maisha Patrick
ububiko.umusekehost.com