Guha urubyiruko stage bigiye kuba itegeko ku masosiyeti y’amanyamahanga
Mu gihe mu Rwanda urubyiruko rwiga imyuga inyuranye rwajyaga rushakisha ahantu ho kwimenyereza mu byo biga, bikaba ingorabahizi kuhabona cyangwa bagakora ibinyuranye n’umwuga biga, gutanga sitage bigiye kuba imwe mu ngingo zigize amasezerano yo gutsindira isoko ku masosiyeti y’amanyamahanga nk’uko bitangazwa na Jerome Gasana umuyobozi wa WDA.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu ishiri IPRC-West i Karongi, Jerome Gsana yavuze ko gutanga stage ku rubyiruko rwiga imyuga byatangiye kuganirwaho ndetse ngo mu bukerarugendo bigeze kure.
Ageza ijambo ku banyeshuri n’abantu banyuranye bari baje mu imurikabikorwa rya IPRC-West no kwishimira ibikombe iri shuri ryahawe bitewe no guhanga udushya, Jerome Gasana yavuze ko nta gikorwaremezo (kubaka urugomero, imihanda, inyubako nini…) bizongera kubaho hatarimo urubyiruko rw’Abanyarwanda rwabyize, ngo rwimenyereze mu myuga.
Yagize ati “Ibiganiro tubigeze kure, ariko si ibintu byahita bikorwa… mu bukerarugendo ho byaratangiye ubu twatangiye kuvugana n’amasosiyeti y’ubwubatsi kugira ngo nihagira umuhanda wubakwa, mu masezerano hage habamo igice kigenewe kongerera ubushobozi abanyeshuri n’abarimu bakora ubushakahsatsi.”
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro WDA, yongeraho ko urubyiruko ruzajya rubona amahirwe yo kwimereza muri ayo masosiyeti, rutazajya rukora imirimo icirirtse kandi ngo bizajya mu itegeko.
Yongeyeho ati “Abo banyeshuri n’abarimo ntitwifuza ko bazajya bakora imirimo icirirtse, ahubwo bakoraho nk’aba Injeniyeri (Engineers) ku buryo tizajya tuvuga tuti hari abantu 200 bacu bakoze umuhanda, bityo mu myaka itatu tukazaba dushibora kwiyubakira ibyacu.”
Ibi rero ngo bizaba amabwiriza ku buryo nta masezerano azongera gusinywa ibyo bitubahirijwe.
Jerome Gasana ati “Ibyo tubigeze kure, turashaka ko byaba nk’amabwiriza ntihazagire umuntu wongera gusinya amasezerano na twe tutagizemo uruhare, turavugana n’ibigo bya leta n’abikorera kugira ngo turebe uko byashyirwa mu bikorwa.”
Aho byatangiye gukorwa aho urubyiruko rwiga imirimo ijyanye n’ubukerarugendo rujya kwimenyereza mu mahoteli, Gasana avuga ko babyishimira, hakaba hari amahoteli mu bice by’igihugu binyuranye yatangiye gufasha abanyeshuri kandi ngo bifuza ko byagera hose.
Uburyo kwimenyereza imyuga bikorwa mu Rwanda, birakemangwa kuko hari benshi bimenyereza mu bintu bidafitanye isano n’ibyo biga bikaba byagira ingaruka ku ireme ry’uburezi.
Hari umwe mu bantu bavuganye n’Umuseke kuri icyo kibazo, avuga ko bidatangaje kubona umuntu wiga ubuhinzi cyangwa ubwubatsi muri Kaminuza, ajya gushaka stage akigira mu biro na bwo ugasanga atanga ibyangombwa by’abana bavuka cyangwa yandika mutuelle de santé !
Yagize ati “Gukora stage mu bigo bya leta mu Rwanda ukora imirimo myinshi havuyemo ibyo wiga !”
Kuba rero amasezerano asinywa nyuma yo gutsindira amasoko yo kubaka cyangwa no gukora indi mirimo, hajyamo no gutanga stage ku rubyiruko no kubarimu bakora ubushakashtsi byakubahirizwa, bishobora kuba byagira ingaruka nziza ku ireme ry’uburezi rinengwa mu Rwanda.
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
icyo cyemezo ni kiza kizadufasha kunguka byinshi ubundi byari bisanzwe bikomeye kubona stage aho hantu ariko leta nibishyiramo imbaraga bizatwungura byinshi.
WDA ni iya mbere kbsa, naho ubundi twar i twaragoswe, nta kudi u Rwanda rwari kuzafpa gutera imbere hafi aha
wooow, abana benshi bajya babura aho gukorera stage ndumva bikemutse, iki cyemeje kiziye igihe kuko abana bari gusohoka mu bigo by’imyuga ni benshi nizereko bazajya babona ababakira, ibibazo igihumbi ibisubizo igihumbi wooow, proud of our government kabisa, kandi natwe tuyisezeranya kutazayitengura kuri gahunda n’amahirwe igenda iduha atandukanye.
TURASHIMIRA WDA KURI ICYO KIBAZO KUKO UJYA KWAKA STAGE MURI AYO MASOSIYETE Y UBWUBATSI BAKAGUFATA NKAHO URI KUBATESHA UMWANYA NIYO BAYIGUHAYE,USANGA USHINZWE NKO KUBIKA IBIPANDE BY ABAKOZI cg KUBARA SIMA IYO BATAGUHAYE AK UBUYEDE KANDI WARIZE CIVIL ENGINEERING MU GIHE DUKENEYE UBUMENYI BUHAMBAYE NYUMA YO KURANGIZA AYO MASHURI(IPRC).
Bajye banabahemba kuko ntibaba bakorera ubusa nibura prise en charge minimale ibiryo, icumbi n’ingendo
Ahubwo bajye bishyura minerval kuko aho biga baba biyishyura kandi kui buri mu stagiaire hagomba umuntu wo kumwerekera cyangwa kugenzura ibyo yakoze utaretse n’ibikoresho yangiza kubera kutabimenyera. Bitabaye ibyo rero bazajya bagenda birirwe bahagaze kuko nta wa mwigishiriza ubuntu kuko n’akazi kaba kadindira kubera kukigishirizamo. Leta niyumveko iyo umuntu ari muri stage aba ari umunyeshuri kandi umunyeshuri yishyura minerval.
Comments are closed.