Digiqole ad

Karongi: IPRC- West n'udushya mu ikoranabuhanga

Karongi – Iki kigo kigisha ibijyanye n’imyuga ishingiye ku ikoranabuhanga ndetse kigahugura n’abantu mu bijyanye n’ubumenyingiro, IPRC-West kirakataje mu guhanga udashya aho ubu babasha kwatsa imodoka hakoreshejwe telefoni nk’uko bibagaragaje kuri uyu wa gatanu mu ruzinduko umuyobozi wa WDA yari yahagiriye.

Uwo mugabo arahamagara imodoka akoresheje telefoni, imodoka ikaka cyangwa akayizimya
Uwo mugabo arahamagara imodoka akoresheje telefoni, imodoka ikaka cyangwa akayizimya

Uru ruzinduko rwari mu rwego rw’imurikabikorwa no kwishimira ibikombe bitatu IPRC-West yegukanye bitewe n’udushya dutandukanye yagiye igaragaza cyane dushingiye ku ikoranabuhanga.

Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi mukuru wa IPRC-West, Eng. Jean Bosco Mugiraneza, ngo kwatsa cyangwa kuzimya imodoka hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni ni agashya kazanywe n’Abanyarwanda.

Yavuze ko iri koranabuhanga rifasha umuntu kurinda imodoka ye atayegereye, aho yaba ari hose ku isi. Iyi serivise kandi ngo ifite umwihariko wo kuba ikora mu gihe imodoka itarimo vitesse bityo ngo umuntu ayakije ari kure nta mpungenge z’uko yakora impanuka.

Ku modoka nto iyi serivise igurwa amafaranga y’u Rwanda 150 000 mu gihe ku modoka nini z’amakamyo ikorerwa amafaranga y’u Rwanda 200 000.

Uko iyi serivise ikora, imodoka ishyirwamo ikoranabuhanga, nyirayo agakoresha nomero ye yibanga akajya ayihamagara mu gihe ashaka kuyatsa cyangwa kuyizimya.

Bene kuvumbura aka gashya bavuga ko imodoka zose zajyamo iri koranabuhanga.

Gusa ngo ubwo bakerekaga abaturanyi bo hakurya muri Congo Kinshasa, i Rubavu, ngo abaturage baho bavuga ko iri koranabuhanga rigeze iwabo ritakwemerwa kuko bavuga ko ari uburozi, ibi bikaba byasobanuwe na Mutangana Frederic ushinzwe amasomo muri IPRC-West.

Aha ni ugucana amatara cyangwa kuyazimya hifashishijwe urufunguzo rw'urugi
Aha ni ugucana amatara cyangwa kuyazimya hifashishijwe urufunguzo rw’urugi

Iri shuri IPRC-West rigeze no ku rwego rwo gukora imashini zitandukanye zaba izo mu buhinzi, ububaji n’ubwubatsi. Iri shuri ritumiza ibyuma (matieres premieres), ariko bagakora amaburo n’amwe mu mapoyesi y’izo mashini binyuze mu bumenyi bw’abanyeshuri.

Iki kigo nka kimwe mu by’ibyitegererezo byashyizweho na Leta binyuze mu nkunga y’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro, (WDA) cyahawe ibikoresho bigezweho by’ubukanishi ndetse mu gihe gito hakazajya hakorerwa igenzurwa ry’ibinyabiziga (control technique).

Nk’uko Jeromo Gasana umuyobozi wa WDA, yabitangarije abanyamakuru, ngo ntagushidikanya ko intego y’ibi bigo yo gutanga ubumenyi ku banyeshuri b’Abanyarwanda ku buryo bazagabanya umubare w’abanyamahanga mu mirimo imwe n’imwe, izagerwa.

Yagize ati “Icyo twifuza ni uko ubumenyingiro bwafasha igihugu kugera ku cyerekezo 2020, kikava mu murongo w’ubukene kikajya mu bihugu byateye imbere.”

Yongeraho ati “Ibyo bigerwaho ari uko igihugu gifite ibikorwa bikorerwa mu Rwanda, bigakorwa n’Abanyarwanda, bikaba bisobanuye kugabanya umubare w’abanyamahanga mu mirimo imwe n’imwe, gusa ntibivuze kubirukana bose.”

Jerome Gsana yakomeje avuga ko ishuri IPRC-West rigeze ku rwego rushimishije akurikije ibikorwa rimaze kugeraho.

Iri shuri ryanakoze uburyo bwo kuburira polisi mu gihe mu kiyaga cya Kivu haba hari ubwato bugize impanuka, na byo bikaba bikorwa na telefoni ifite aho ihuriye n’ubwato buri mu Kivu binyuze mu buryo bwa electronique.

Iki kigo kandi mu gutangaza amanita y’abasoza amashuri yisumbuye mu myuga, cyatsindishije abanyeshuri bose ku 100%.

Ubwo ni uburyo bwo kumutsa ibiganza na byo byifashisha ikoranabuhanga
Ubwo ni uburyo bwo kumutsa ibiganza na byo byifashisha ikoranabuhanga
Uwo munyeshuri arakoma amashyi itara rikaka cyangwa akarizimya
Uwo munyeshuri arakoma amashyi itara rikaka cyangwa akarizimya
Ubu ni uburyo bwo kuburira polisi igehe habaye impanuka mu mazi nk'uko byerekanywe mu mazi make yo mu base
Ubu ni uburyo bwo kuburira polisi igehe habaye impanuka mu mazi nk’uko byerekanywe mu mazi make yo mu base
Imashini zikora amaburo n'andi mapiyesi
Imashini zikora amaburo n’andi mapiyesi
Ibyo ni ibikombe binyuranye IPRC-West yatsindiye
Ibyo ni ibikombe binyuranye IPRC-West yatsindiye

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • EHHHHH, NDUMVA BAKAZE

  • wooow ndabona nukuri turi kugera ikirenge mubushinwa da na japan ugushaka nugushobora kndi nibindi bizaza ,utu dushya tugera mu rwanda hose kuko ndabona ari ikorana buhanga ryo kuwego rwo hejuru,

  • ni danger mukomerez aho erega natwe Imana
    yaduhaye ubwenge tubukoreshe pe!

  • uwo mu type Jean Bosco ariwe muyobozi wicyo kigo n’umuhanga ndamuzi. azarigeza kure.

    • jbosco mugiraneza ni umuhanga cyanee, yakuye ubumenyi muri US.hubwo bari baratinze. afite ibitabo yanditse bya electronics ubu abanyamahanga bakoresha bigiramo.

  • None iki kigo giherereye he?Kinjirwamo n’abameze bate, bavuye he, bafite amanota angahe?Umunyamakuru agomba kwita rwose mukuvuga inkuru iba idasa n’igihuha.Ok.

    • Hi,giherereye I Burengerazuba ahahoze ETO Kibuye.Higamo abantu b’ibyiciro byose. Imyuga ni ukuvuga abarangije Primaire n’abarangije Tronc Commun; Secondaire yigwamo n’abatsinze ikizame cya Leta Tronc Commun bakahahoherezwa naho Kaminuza usabwa kuba waratsinze nabwo ayisumbuye ugahabwa buruse. Gusa muri Univestire ushobora no kwirihira igihe amanota abikwemerera.ibindi bitandukanye wanareba kuri http://www.iprcwest.ac.rw Turagushimiye cyane!

  • aba bantu baratangaje ntakuntu bamwe batavuga ko ari uburozi

  • erega byose birashoka no mu Rwanda, none bariya banyamahanga babikora mwagize ngo bo ntibavukiye amezi icyenda

  • ndemeye kbsa, man this is a real business

  • ibigo bya IPRC bimaze gutera imbere nukuri kandi ni ibintu byo kwishimira

  • Ni byiza ariko. Ibyo ahandi ibyo babikoresha nk´udukinisho. Mutere imbere mukore ibindi byafasha gukemura ibibazo Abaturage bafite.Technology for development. Imashini zihinga, zivomera imirima, mukore za telefon, ibikoresha bitandukanye byo mungo, amagare, radio na tevevisio, n´ibindi n´ibindi.

    • @ Rwandan Reka kuba umunyeshyali, shima ibyo abandi bagezeho. niba warize electronic muri westen amashule yiyubaha ya electronic nabo bakora ama projects nkayo ariko siko yose agera ku musozo ngo ashobore guhamagara imodoka,bishirira mu mpapuro kiretse abakorera za diplome zo hejuru.ntubyite rero ibintu bakinisha kuko nawe nturabona aho babikinisha niba warabibonye muri TV yaho uba si ibikinisho uzabaze ababikoze wumve!
      Komereza aho banyarwanda ibyo nibyo mubihugu bikomeye bakora muri electronic none rwanda urongeye ubaye nr 1. komereza aho

    • Ihangane ntube umucontre succes muvandi. Ibi ni byiza kandi ni iterambere kuko ntabyo twagiraga. N’izo machini izibonye wowe ntiwabura icyo uzigaya uko nkumva! Uwanyibwirira uburyo najya mvugana na supa net ikimanura ikajya ku gitanda ntagombye kuyishyiraho. I hate that

  • Uwo mugabo ndamuzi cyane ubwenge aburusha abazungu .avuye USA abarusha u Rwanda ni rumubyaze umusaruro kabisa

  • Ngibyo ibyo dukeneye kumva i Rwanda,nyamara ibi bigo byatangiye bapinzi byabyamagana. Mukomerezaho nukuri tubone twaba nka za Korea.

  • iterambere nkiryo niryo dukeneye kubana babanyarwanda! aho twageze twisenyera igihugu ubu niho tugomba guhera tukigira nka paradizo aya mashuri ndayemera cyane

  • DUSHIMISHWA CYANE NUKO ABANA B’URWANDA MWIGIRIRA ICYIZERE KANDI HAMWE NACYO TUZAGERA KURI BYINSHI.TOGETHER WE WILL ACHIEVE MORE MUKOMEZE GUTANGA IBITEKEREZO BYANYU NO KU RUBUGA RW’IRISHURI http://www.iprcwest.ac.rw TUREBE UKO TWAKOMEZA GUTEZA IMBERE UBUMENYI BW’ABANA B’URWANDA NO KURWANYA ICYOREZO CY’UBUKENE.

Comments are closed.

en_USEnglish