Icyumweru cyo kurwanya ruswa gisojwe haburanishijwe imanza 26
Icyumweru cyo kurwanya ruswa cyatangiye kuwa mbere, kikaba cyasoje kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare, mu gihugu hose, haburanishijwe imanza 26 z’abaregwa ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, muri izo manza, 17 zarapfundikiwe, icyenda (9) zirasubikwa.
Nk’uko bimaze kumenyerwa, icyumweru cya kabiri cya Gashyantare cya buri mwaka, Urukiko rw’Ikirenga rwagihariye kurwanya ruswa mu nkiko, muri uyu mwaka byari ku ncuro ya kane iki cyumweru cyizihizwa.
By’umwihariko muri uyu mwaka, icyumweru cyo kurwanya ruswa cyaranzwe n’ibikorwa byinshi bitandukanye bigaragaza ko ubucamanza bushishikajwe no kurwanya ruswa.
Kugeza ubu gisojwe mu nkiko zo mu Rwanda hasigayemo imanza icyenda gusa z’abaregwa kwaka, kwakira no gutanga ruswa.
Muri iki cyumweru kandi, inkiko zatanze ibiganiro binyuranye bikangurira abaturarwanda ububi bwa ruswa n’uburyo bwo kuyirinda, bikaba byaratangwaga mbere yo kuburanisha imanza zavuzwe haruguru, bigahabwa abantu bose baje mu cyumba cy’iburanisha.
Hakaba ariko n’ibiganiro byagiye bitangwa ahantu hahuriye abantu benshi nko muri za gereza, abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye no mu nama zitandukanye y’abaturage ku bufatanye n’inzego z’ibanze.
Mu gusoza iki cyumweru Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam RUGEGE yavuze ko kuba u Rwanda rwarafashe ingamba zihariye zo kurwanya ruswa, atari uko ihari ku bwinshi, ahubwo ngo zijyaho kugira ngo ikumirwe, na nkeya yaba ihari icike burundu.
Yibutsa ko Abaturarwanda ko n’ubwo umubare w’imanza z’abakurikiranyweho ibyaha bya ruswa n’ibifitanye isano nayo arimutoya cyane bitavuze ko bagomba kwirara.
Ati “Tuzirikana cyane ububi bwa ruswa kuko imunga ubukungu, idindiza ishoramari, ikaba n’intandaro yo gutanga serivisi mbi. Ruswa isenya icyizere mu butabera.”
Akomeza avuga ko by’umwihariko iyo yagaragaye mu nzego zishinzwe kurenganura abantu, iba yabaye ikibazo gikomeye kuko uretse n’abakora muri izo nzego, n’abatazikoramo ntibatinya kwaka, kwakira no gutanga ruswa ntacyo bikanga kuko baba bazi ko abashobora kubakurikiranaho ibyo byaha bashoborwa na ruswa.
Rugege kandi avuga ko kurwanya ruswa atari ibintu byoroshye nk’uko bamwe babikeka kuko kuyaka, kuyitanga no kuyakira bibera mu ibanga rikomeye kandi n’uburyo itangwamo nabwo bugenda buhinduka bigatuma kuyirwanya bitoroha.
Agira ati “N’ubwo bigoranye ariko ku bufatanye nk’inzego z’ubutabera, tugomba gushyiraho ingamba n’uburyo bunoze byo kuyirwanya harimo no kongerera inzego zacu ubushobozi, ku buryo ruswa ishobora gutahurwa kabone n’ubwo uyitanga n’uyakira baba batashatse kubivuga.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. RUGEGE avuga ko kugira ngo ruswa icike burundu, Abaturarwanda bose bagomba kubigiramo uruhare.
ububiko.umusekehost.com