Ntawandangira umuti w'akayi?
Mbanje kubasuhuza no kubashimira ku bitekerezo muha abandikira uru rubuga.
Nanjye nanditse nsaba inama y”icyo nakora ku burwayi bw’akayi maranye igihe. Nivuje ahantu hatandukanye mu b’abaganga bo mu muhogo (ORL) bakambira ko ari allergie, abandi baganga bakambwira ko biterwa na acide ituruka mu gifu, nkoresha imiti ya allergie nkaruhukaho gato ariko nyuma y’iminsi mike kakagaruka.
Karambangamiye cyane kuko usanga umuntu aguma akorora inkorora idafashe kandi umunsi wose na n’ijoro.
Ndasaba uwaba azi umuti efficace ko yawumbwira kuko ndababaye.
Murakoze Imana ibahe umugisha.
23 Comments
Njye ndumva ntanazi akayi icyo ari cyo…. uwaba aakazi yambwira. Murakoze
Akayi ni inkorora idakira ,urakorara ntihagire ikiva mukanwa ngo ube wagicira.ubundi ahanini gaterwa ni imirire mibi cg hari icyo umubiri wawe udashaka cyana cyane nk’inzoga ndi nkawe nazireka ahubwo wihate kurya inyama .
Dada niba washobora kumubonera ubufasha kariya Kayi avuga ni uburwayi umuntu agira mu muhogo rimwe na rimwe bitaryana ariko kenshi ukumva harimo utuntu tumeze nk`amacandwe avanze n`ifu cg se agakungugu bihora bituma wumva ushaka gukaya ngo bivemo kuko uba wumva uri gener. Akenshi bigakara mu gitondo cg nimugoroba umuntu agiye kuryama ndetse n`igihe umuntu amaze gusukura amenyo. Hari abaganga bavuga ngo ni allergie nk`uko yabivuze,acide izamuka mu gifu, hari aho ngo biba biterwa na Canser yo mu muhogo, etc. Ubwo rero kenshi uburwayi mumenywa n`abo muri ORL kandi murumva ko yagezeyo ariko na nubu wapi, gusa tutirengagije bwa buganga bw`iwacu ko hari igihe uba urwaye indawara ukabagana bakagusuzuma imyaka n`imyaniko bakubwira ko nta kibazo nyamara ukazashiduka bigeze iyo nta garuriro.
Uwaba afite uwo azi wagira icyo amumarira kuri buriya burwayi rero yamurangira ntabyo gukina nka RURYI GAPYISI BIHEHE dore ko ngo agahwa kari ku wundi gahandurika!
kalisa rwose ndakwemera ugira ibitekerezo bifatika,byubaka ntakubeshye unterese nakwemera!!!
niba uri umusore bien entendu!!!!
Urakoze gushima
Abenshi, bari kukubeshya ngo ni inzoka, n,ibindi,akenshi ni indwara allergique,bitaba ibyo hakaba hari umwe mu basekuruza cyangwa ababyeyi bayirwaye,icyo gihe rero ukurikiza inama muganga wemewe n,amategeko yaguhaye,ntago ari ukugutera ubwoba,iyo ndwara ni twibanire,izajya yoroha,yongere igaruke bihuye na climat(ubushyuhe cyangwa ubukonje)cyangwase akazi wakoze(umunaniro)niba uri umugore yiyongera cyane iyo utwite.Ubundi ihangane n’ubyitwaramo neza ntacyo izagutwara.
Yewe niba uri umukobwa na kurangira umuti da. Uzagane umuganga uvura adahebwa mbese ukorera Ubuntu bwiturwa. Kandi uwo nijye ntawundi. Ubundi ngo urebe ngo ndakuvura rikaka. Uzi ko iyo umuntu arwaye malaria ahinda umuriro. Nawe rero akayi gafite aho gaturuka. Nzakuvura aho akayi gaturuka (niba uri umukobwa). Aho mvurira ni munzu (iwange) mu cyumba hihishe. Kandi nakuvura amajoro arindwi ubundi ugahita ukira.
dada akayi numushyukwe
uri mitunu kweri!!!ngo akayi ni umushyukwe?barawuvura se?ubwo byaba bihurirahe na service ya ORL? Lata akayi ni agakorora kadakira ugahora wunva wakorora kdi nta gikorarwa kiza!
Yooo, mumugire inama disi mwe kumushinyagurira arababaye!!!!! rata nubwo ntazi umuti nabwiye Yesu wajye akunkirize kandi nziko yumva. Nawe mwizere kuko niwe muganga uruta abaganga bose.
kuki administrator wanyu yemera ko amagambo abonetse yose aba dispyayed cyane nk’amagambo atarimo ikinyabupfura umuganga uvura abakobwa gusa kandi umuntu avuga ko arwaye akayi ni muganga ki muge muha abantu ubwisanzure bavuge ku bintu ariko niba bavuga ibizima ,none se niba koko yamuvura ko atagaragaje aho yamusanga burya umuntu ataka ababaye nta mpamvu yo kumukiniraho,mumbabarire gusa wenda niba mvuze nabi ariko byumwihariko dusura izi mbuga kugirango zidufashe mu kumenya amakuru bityo bidufashe mu gukemura ibibazo tuba dufite niba ari imbuga zo gukiniraho nk’abana nabwo tugomba kujya tubimenya by’umwihariko ubu butumwa burareba umuntu ushizwe kugaragaza amakuru yo ku rubuga.kandi muzambwire icyo mwabivuzeho mwifashishije nanone uru rubuga murakoze.
njye ndumva yajya agerageza kunywa amazi menshi,akarya nimbuto nimboga mbisi kuko biraboneka ko hari ama vitamin abura mu mubiri.ikindi kandi wakwizera Yesu nkumwami numukiza wawe ubundi akagukiza.humura nshuti uzakira ntakinanira Imana.hari nundi nigeze kumva byabayeho noneho bamubwira kujya anywa amazi yakamuriyemo igikakarubamba,hamwe no gusenga Imana yarakize.
Ese ubundi indwara y,AKAYI mu cyongereza bayita ngwiki? ngo nzakubarize hona umudocteur wumudage?
Baza mu ganga neza akurangire icyatuma iyo allergy igabanuka bityo n’akayi kazagenda gakira. Kandi bibaye na byiza (ubishoboye)wazagana namwe mu mavuriro yo mubihugu duturanye kuko ushobora kuhabonera ubufasha. Ntuzigere ugana mu ba pfumu kuko bo bakubwira ko warozwe kandi ataribyo. Ihangane kandi humura iyo ndwara irakira. Turagusengera kugirango woroherwe. Horana Imana.
uzisuzumishe inzoka zo munda zose kandi ufate imiti yazo kazashira
Ibyo Kabanyana avuze nibyo,uzisuzumishe INZOKA ZO MUNDA,nanjye najyaga nkarwara ariko ndibuka yuko nagiye kwivuza muri Polyclinique La Medicale aho bita kwa Kanimba muri St Paul,hari inzoka banzanzemo ntibuka neza uko zitwa but nkwemeje yuko byakize rwose.so,uzajyeyo my friend kandi uzakira Uwiteka Imana ya Israel ashobora byose.thx!
Igitunguru gitocy’umweru bakunda kucyita icyu umuti kiboneka nyabugogo kwa mutamngana uakdgisekurana n i indimu ugasukamo ubuki buke. ukazajya uftaibiyiko bibiri mugitondo na saa sita na nimugoroba. ahasigaye ugakira nabivuje umwana wanjye nawe yabyuukaga agafite akarara ariko bimeze imiti yose yaranze ariko ubu yarakize. Urware ubukira dear
Murakoze cyane mwese mwangiriye inama. Imana ibahe mugisha.
Fata vitamin C effervescent 1000mg ivanze na Zinc iboneka ku izina rya “Redoxon” muri za pharmacies. ujye ifata ikinini kimwe cg bibiri ku munsi izagufasha. Ibi bigite ubuhamya scientifique.
Urakoze cyane kuri ubu bufasha utanze Severien
Nanjye nibwo numvaga namuha kuko j suis aussi Pharmacien d formation
Telefona kuri iyi numero ndagufasha:0788491759
Inama nakugira nukubanza ugakurikirana ukamenya niba nta kibazo cya Pharingite ufite, wasanga ntacyo niba ugira akayi biterwa na allergie , ugomba no kumenya icyo bivaho ukakirinda.
Nafashwe n;ibibazo nk’ibyo mu mwaka wa 1975 nkagira akayi ndetse nkabura umwuka , nza gusanga mbiterwa na Eau de cologne nakundaga impumuro yayo cyane nkayimena ku mashuka ndamamo , byaratinze simbe nkibasha no koga isabune ihumura. nasanze mfite akabazo ka Pharingite na Rhinite iri chronique nakomeje mywa imiti yose nandikiwe kuko byatinze bikabyara athsme, mvuye mu bushyuhe bwa Bujummbura nagiye i Gitega muri Altitude bituma mpumeka ndetse ndabyibagirwa; ntashye mu Rwanda muri 1995 nongeye kugira za crise zikomeye cyane ariko nza guhabwa umuti w’ikinyarwanda n’umusaza wari utuye munsi ya prison Kimironko nsa nukize pe , uretse ko nubu ngomba gufata imiti nyine d’entretien navuga ko uwo muti wangiriye akamaro cyane.
None uwo musaza umuntu yamubona ate ko nanjye mucyeneye!?
Mwakoze gufasha inshuti yacu rwose Imana ibagirire neza.
Comments are closed.