Digiqole ad

Rwandair igiye gusubukura ingendo zijya n'iziva i Juba

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa Rwandair butangaje ko buhagaritse ingendo zijya cyangwa ziva muri Sudani y’Epfo mu Kuboza umwaka ushize kubera ibibazo by’intambara, ubu iki kigo cyamaze gutangaza ko kigiye kongera kubura izi ngendo.

Tariki 16 Ukuboza, twari twabatangarije ko RwandAir yahagaritse ingenzo zijya cyangwa ziva Juba, umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo kubera ibibazo by’intambara hagati y’igisirikare cya Leta n’inyeshyamba zishaka guhirika ubutegetsi buriho.

Nyuma y’igihe kijya kungana n’amezi abiri, RwandAir yasohoye itangazo rivuga ko tariki ya 01 Werurwe 2014, izasubukura ingendo zayo muri Sudani y’Epfo.

Mu gihe ingendo zizaba zisubukuwe, indege ya RwandAir “CRJ900NextGen” izajya ikora ingendo eshatu (3) mu cyumweru hagati ya Kigali na Juba.

RwandAir ngo yafashe umwanzuro wo gusubukura ingendo nyuma y’uko impande zari zihanganye zisinye amasezerano y’ibanze yo guhagarika imirwano, ku buryo hari icyizere cy’uko amahoro ashobora kugaruka.

RwandAir yari yatashye ku mugaragaro ingendo zayo zijya n’iziva Juba mu mwaka ushize, tariki 21 Nzeli.

Tariki 30 Werurwe 2014, kandi RwandAir izatangira ingenzo zayo i Douala muri Cameroon.

Source: eturbonews
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish