Ruhango: 85 % by'abarangirije mu kigo cya Mpanda-VTC babona akazi
Mu kiganiro cyihariye umuyobozi w’ishuri ry’ubumenyingiro Mpanda- VTC, Ndangamira Gilbert yagiranye n’UM– USEKE yadutangarije ko abanyeshuri 85% barangiriza kuri iri shuri bahita babona akazi mu gihe 15% ari bo batinda kubona imirimo.
Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro Mpanda VTC riherereye mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango ryatangiye mu mwaka w’1972, ritangizwa na Minisiteri y’ingabo ariko rifite mu nshingano yaryo gutoza urubyiruko gahunda yo gukunda igihugu no kwinjiza uru rubyiruko mu gisirikare.
Mu mwaka wa 1984 iri shuri ryaje guhabwa Minisiteri y’urubyiruko ritangizanya amashami y’ubudozi, ubwubatsi, n’ububaji ngo guhera ubwo riba rihinduriwe zimwe mu nshingano ryari rifite riharirwa gusa ibijyanye n’ubumenyi n’andi mashuri asanzwe yigisha.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bw’iri shuri bwaje kongeraho andi mashami atatu arimo amashanyarazi, guteka no gusudira yose hamwe aba abaye atandatu ari nabwo umubare w’abanyeshuri watangiye kwiyongera cyane cyane ko bagendaga babona uko abaharangiza baronka imirimo vuba.
Ndangamira Gilbert, Umuyobozi w’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro yavuze ko mu ntangiriro ,wabonaga abanyeshuri bazaga baseta ibirenge bavuga ko amashuri y’imyuga atameze kimwe n’andi kubera ko byari ukwiga igihe kitari kirekire kandi bakavuga ko kwiga muri aya mashuri ari uguta umwanya.
Ndamgamira akomeza avuga ko uko imyaka yagendaga isimburana ari nako bagendaga bakora ubukangurambaga hirya no hino haba mu nkengero z’abaturiye ikigo cyangwa se mu turere duhana imbibi n’akarere ka Ruhango noneho imibare y’abanyeshuri itangira kwiyongera ari nako bagendaga bongera ibyumba by’amashuri.
Uyu muyobozi yasobanuye ko umubare w’abanyeshuri b’abakobwa waruse kure uwa basaza babo kubera ko abakobwa bahiga bari hejuru ya 60% aba ngo iyo barangiza babanza guhabwa imenyereza mwuga (stage) kugirango nibajya ku isoko ry’umurimo ntibizabatonde.
Yagize ati: ‘’Kuva aho leta ibishyiriyemo ingufu amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yateye imbere,kandi abarimo kurangiza hafi ya bose bafite imirimo yinjiza amafaranga,hari n’abahitamo kwikorera bafite ibigo bihemba abakozi buri kwezi benshi muri aba barangirije aha’’
Ikindi gituma iri shuri ribona inyungu nuko abanyeshuri bahimenyereza bakora ibikorwa byinshi bizanira ikigo amafaranga kubera ko iakazi kagombye guhabwa abikorera baturuka hanze y’ikigo bahita bagaha abanyeshuri barangiza bagahabwa amanita ahwanye n’ibyo bakoze,ikigo nacyo kikabona umusasruro mwiza utuma kirushaho gutera imbere.
Iri shuri ry’Imyuga n’ubumenyingiro Mpanda VTC riterwa inkunga na Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cy’igihugu gushinzwe ubumenyingiro(WDA) rifite kandi abanyeshuri bagera kuri 500 n’abarimu 20 barenga.
MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Ruhango.
0 Comment
Ni mukomerezaho kandi ntimuzasubire inyuma.
Comments are closed.