Nifuza kugera ku rwego rwo guhemba abakozi neza kandi kugihe – Cyusa
Cyusa M. Leandre nyuma yo kurangiza muri Kaminuza (NUR) i Butare mu 2008 amaze kwigeza kuri byinshi akesheje ikoranabuhanga (ICT) yize ndetse ubu atekereza kugera ku rwego rwo guhemba abakokzi be neza kandi ku gihe.
Cyusa amaze kwiga yashinze kompanyi CyuDa Ltd. ikorera Remera-Gisimenti, iyi ikaba ifasha abantu bakeneye ibikoresho by’ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa ndetse na softwares bikoresha.
Iyi kompanyi CyuDa ya Cyusa ishobora gufasha abantu gukorera kuri mudasobwa imwe, kuva ku bantu babiri kugera ku bantu 40.
Cyusa akoresha abakozi 12 bahoraho, ndetse ngo hari n’abandi azana mu kazi (abanyakiraka) bitewe n’uko akazi kabonetse. Bijyanye n’ibyo yize afasha amashuri n’abantu ku giti cyabo kubagezaho ikoranabuhanga rya mudasobwa, akanabafasha gutangiza kurikoresha (installation).
Uburyo bwo gukoresha mudasobwa imwe ku bantu benshi ngo ni igisubizo ku bibazo byinshi nk’uko Cyusa abivuga, muri byo hakaba harimo kugabanya ikiguzi cy’ibintu bimwe nabimwe nk’umuriro, ibizana umuyaga (air-conditionner), n’ikiguzi cya za mudasobwa nyinshi.
Cyusa asaba abantu bifite gushora mu ikoranabuhanga ngo kuko haracyari imbogamizi y’ubushobozi buke cyane igaragara mu bigo bya leta.
Ni iki urubyiruko rwakwigira kuri Cyusa?
Cyusa avuga ko aho isi igeze buri wese agomba gukora cyane kuko hariho guhanga ku rwego mpuzamahanga iyo bije mu ikoranabuhanga.
Indi turufu, urubyiruko rutagomba gusiga ni iyo kugira intego mu buzima no kumva ko bishoboka (determination).
Nk’uko cyusa abivuga ngo kwikorera kugiti cy’umuntu ntako bisa, yagize ati “Kwikorera ni ibintu byiza cyane, iyo umuntu abitangiye ari muto bituma amenya gufata inshingano.”
Urubyiruko rugomba guhindura imyumvire kuko benshi biga bazi ko bazarangiza bakajya gukora mu bigo bikomeye cyangwa leta.
Irindi soma rikomeye nk’uko Cyusa abivuga ni ukwihanganira ingorane zo gutangira kuko ngo ibintu biza buhoro buhoro.
Yagize ati “Urubyiruko rurarikiye amafaranga, rugomba kumenya kwihangana, kuyageraho ni buhoro buhoro kandi rugomba kumenya kuzigama.”
Cyusa yizera ko igihugu cyubakwa n’urubyiruko, ati “Iki gihugu nta kintu cyaba cy’iterambere urubyiruko rw’imyaka 20-26 rutakigizemo uruhare.”
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
big up cyusa
Courage, this is inspiring story. Ariko se yatangiye ate, ahereye ku ki?
Courage Dear Leandre.
Ni urugero rwiza kandi rushimishije.
Ni umugabo mwiza, kandi ni umunyamurava. atanga service nziza pe. naramukunze. maze kugana ikigo cye inshuro ebyiri zitandukanye kandi nkorera ibigo bitandukanye, ariko ni umugabo utanga service nziza cyane. ni hake ujya ngo ukorerwe ibyo ukeneye byihuse kandi utahe unyuzwe.
Courage.
Biranshimishije cyane.
Cyusa twabanye i Butare kuri Kaminuza akunda gukorera Imana, agira umurava wo gusenga no kubwiriza ubutumwa bwiza,kandi na nubu aracyabana n’Imana,ni byiza kuba umuntu nka Cyusa ageze kuri uru rwego, Imana imuhe umugisha akomeze ateze imbere igihugu cyacu.
Cyusa mbanje kukuramutsa cyane,gira amahoro n’imigisha bikomoka ku Mana.Nifuzaga kukubwira ngo bon courage kandi na entreprise yawe ikomeze itere imbere,ibyo wifuza n’umuryango wawe mubigereho.Uribuka Munana se?Ndanezerewe cyane kubona utekereza ibikorwa byiza byubaka kandi bigirira akamaro abantu benshi, uracyari wawundi ntiwahindutse.reka nguhe email yanjye tuzavugane neza [email protected] abawe bose
God bless you
Tres bien, courage
Courage
Great!!!!!!!!!Glory be to God..
Hi bro very long time and i’m very happy for u.
yego di ndanamwibuka mu Byimana muri ecole des sciences twigana yo, yari azi no kuvuga amazina y’inka n’amahamba, kudahira, n’ibindi bijyanye n’inkera nyarwanda, ni intore, niwe watumye nkunda umuco nyarwanda,
Cyusa Mucyowiraba Leandre
Comments are closed.