Digiqole ad

Uganda: Impunzi z’Abanyasudani y’Epfo zagobotswe n’Ubufaransa

Amabasade y’Abafaransa yatangaje  ko 80% by’impunzi zageze muri Uganda mu myaka itanu ishize abagera ku bihumbi 310 ari abo muri DR Congo, abandi ibihumbi 90 bakaba abo muri Sudani y’epfo, kandi ngo harimo abo muri Somalia, u Rwanda u Burundi na Eritrea.

Umwe mu bakecuru babashije guhungira muri Uganda
Umwe mu bakecuru babashije guhungira muri Uganda

Nk’uko Ambasade y’Ubufaransa i Kampala ibitangaza, ngo imvururu zishyamiranyije perezida wa Sudani y’Amajyepfo Salva Kiir n’inyeshyamba z’uwahoze ari Visi Perezida Riek Machar, zadutse mu mpera za 2013, bituma abantu bahungira muri Uganda.

Muri bo  87% by’izo mpunzi ziganjemo abagore. Igihugu cy’Ubufaransa kikaba cyatangaje ko cyatanze inkunga ingana n’ibihumbi 300 by’ama Euro.

Ambasaderi w’Ubufaransa muri Uganda Madamu Sophie Makame yatangaje ko inkunga yabo izibanda ku gutabara abagore n’abana bagaragara ko bariho nabi kandi ngo iyo nkunga izanyuzwa miryango isanzwe ifasha izo mpunzi.

PAM isanzwe itanga ibiribwa izagenerwa ibihumbi 200 by’ama Euro na ho ibindi 100 bikazagenerwa umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR.

Ayo mafaranga ngo azafasha mu kugura ibiribwa byiganjemo ibinyampeke, na ho andi akazafasha mu kugeza amazi meza mu nkambi izo mpunzi zibamo.

Amb. Sophie Makame yanakanguriye imiryango ifite mu nshingano zayo kurengera impunzi aho muri Uganda, gushyira ingufu mu bikorwa byo kwita no kubungabunga ku buzima bwazo.

Yanongeyeho ko igihugu cye kitazahwema kunganira Uganda mu bikorwa byo gufasha impunzi ndetse ngo biteguye kuzajya bari icyo bakora mu maguru mashya mu gihe muri Uganda hazaba hagaragaye impunzi nshya ziturutse mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • yewe,uganda nawe waraziwe kabisa,bakoze kugufasha,naho impunzi ntacyomuziha ariko nibura muziha ubuhungiro,ahasigaye zikishakira ubufasha,abandi mukabohereza mumakambi ,ariko mwabakiriye,kandi nyinshi cyane,ziva hirya nohino,nukuri Imana ijyibafasha .

  • Balinda baturatira iyo nkunga yabo?bahagalitse uwo mwiryane badushyiramo bakareba ko hali Impunzi zongera kubaho.Igihe cyose tutaramenya imikorere yabo bazakomeza baturyanishe,naho abatabazi ngo na abantu beza baje kubafasha.Abirabura twali dukwiye guca akenge.

Comments are closed.

en_USEnglish