''Ababeramuco'' itsinda riririmba gakondo ryasohoye indirimbo
Ababeramuco rimwe mu matorero aririmba akanacuranga mu njyana gakondo, yifashishije ibicurangisho bya gakondo, ubu yashyize hanze indirimbo yitwa ‘‘Imvano ya byose”.
Iyi ndirimbo yakozwe na Jimmy utunganya muzika, ikaba ishyizwe hanze ikurikira izindi ndirimbo Ababeramuco bashyize hanze zirimo iyitwa Zaninka yakozwe n’umwe mu bagize Ababeramuco witwa Mushabizi.
Uyu Mushabizi yacuranganye n’umwe mu basaza batakiri kuri iyi si ariko bazwiho ubuhanga bukomeye mu gucuranga inanga witwa Kirusu Thomas.
Hari kandi indirimbo “Ababeramuco” bakoranye na Mushabizi yitwa Candari yatunganyijwe na Pastor P, ni indirimbo ikoranywe ubuhanga kandi yumvikanamo ibikoresho gakondo byose.
Rwagasana Eric ushinzwe imenyekanishabikorwa mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima bushingiye ku muco, yatangaje amavu n’amavuko y’iri tsinda n’uburyo bakorana n’icyo kigo.
Yagize ati:” Ababeramuco ni itsinda ry’abasaza bagera kuri bane bari basanzwe bazwiho ubuhanga mu gucurangisha ibicurangisho bya gakondo birimo umuduri, inanga, icyembe, iningiri umwirongi n’ingoma kuva kera buri wese akora ku giti cye.
Nyuma baje guhurizwa hamwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima bushingiye ku muco mu mwaka wa 2012, kugirango babashe kwihuriza hamwe bahuze ubuhanga bwabo, kandi banafashe abana bakiri bato kumenya gukoresha ibyo bikoresho gakondo kugirango bazagire ubuhanga babasigira kuko abo basaza bashaje kandi tuzi ko nta kuramba kutagira gupfa”.
Rwagasana akaba yatangaje kandi ko izo ndirimbo zose ziri gukorwa n’Ababeramuco ari indirimbo zigenewe gukundisha cyane cyane urubyiruko umuco wa Kinyarwanda.
Akangurira abantu kuzitabira icyo kigo kugirango Ababeramuco babatoze kuririmba no gucurangisha ibikoresho gakondo kuko ari bumwe mu buryo bwo gusigasira bimwe mu byarangaga umuco wa kinyarwanda.
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
aba basaza ndabakunda cyane, ariko cyane cyane Musahabizi washize ubwoba, twakunze n’uburyo mwadutaramiye ubushize kuri TVR, ni mukomereze aho, iki kigo kirakora pe! ariko kuki abafitiyibintu uburyo n’ubushobozi babibereye no mu myanya ataribo babikora…? nk’ubu minisiteri y’umuco na ya nteko twumvise ngo y’umuco n’ururimi bavuga ko bamaze iki mu bintu..? aha nzaba ndora da!
Muraho neza?? turabakunda iyo mudususurutsa kuko muje tubakeneye.aba basaza batwigisha byinshi. none mutubwire nkumuntu abakeneye mubukwe yababona gute? murakoze mudusobanurire.
sha umva ko mugira ngo iki noneho dore umuziki gakondo katavangiye rwose ureke abiratako bawuzi ari inkundarubyino gusa! nanjye aba basaza nibo bagomba kuzizihiza ubukwe bwanjye rwose, aba n’ayo baca yose umuntu yayatanga ureke abadupfunyikira amazi gusa, Mushabizi twajyaga tumwumva kuva kera none burya ari muri aba basaza..? yaba ari uwuhe..?
Comments are closed.