Digiqole ad

Abarokotse Jenoside benshi bamaze imyaka 20 mu bukene bukabije-IBUKA

Mu gihe harimo kwitegurwa icyunamo cyo kwibuka ku ncuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga Miliyoni, Ihuriro ry’imiryango irengera inyungu z’abarokotse “IBUKA” riravuga ko hakiri ibibazo byinshi bikeneye ubuvugizi buhagije kuko bibangamiye abarokotse.

Jean Pierre Dusingizemungu, umuyobozi wa IBUKA mu kiganiro n'abanyamakuru.
Jean Pierre Dusingizemungu, umuyobozi wa IBUKA mu kiganiro n’abanyamakuru.

Mu kiganiro umuyobozi wa IBUKA Jean Pierre Dusingizemungu yagiranye n’abanyamakuru ejo kuwa mbere tariki 10 Gashyantare, n’ubwo hagiye gushira imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hakiri ibibazo byinshi biyirokatse bagihura nabyo.

Yagize ati “…..Ibibazo by’ubukene bukabije, indwara zidakira, ubumuga, kutagira icumbi, ubushomeri, ihungabana, imibereho mibi, imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zitarangijwe, ibibazo by’amasambu n’iby’imitungo yambuwe Abarokotse Jenoside, Ikibazo cy’indishyi n’ibindi bikeneye ubuvugizi buhagije.”

Inyinshi muri izi ngaruka ngo iyo zigeze ku barotse badafite imiryango, abafite ubumuga budakira, incike n’abakuze ho zirushaho kubazahaza.

Gusa nabo ngo ntibicaye kuko baherutse no gushyiraho ihururi ryihariye rihuriweho na IBUKA, AVEGA (umuryango w’abapfakazi ba Jenoside), AERG (Umuryango w’abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za Kaminuza barokotse Jenoside), GAERG (Umuryango uhuza abahoze muri AERG), Kanyarwanda, Barakabaho Foundation na Survivors Found (SURF) mu rwego rwo gutunganya neza  imyiteguro yo kwibuka ku ncuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, bahuze imbaraga mu gukora ubuvugizi kandi bafashe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi .

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com         

en_USEnglish