Digiqole ad

RDB na ‘Trade Mark East Africa’ bumvikanye ku kuzamura ishoramari

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’Iterambere RDB, Velentine Rugwabiza yizeye ko amasezerano yasinyanye na Sosiyeti igamije guteza imbere ubucuruzi ‘Trade Mark East Africa’ azafasha kongera ibyoherezwa mu mahanga nk’uko yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gashyantare.

Amb.Velentine Rugwabiza Umuyobozi wa RDB
Amb.Velentine Rugwabiza Umuyobozi wa RDB

Trade Mark East Africa ni umuryango ukorera mu bihugu byo mu karere k’Uburasirazuba washinzwe mu rwego rwo kuzamura ubukungu n’iterambere ry’ubucuruzi  harimo gushaka amasoko, kuzamura ubuhahirane n’ibindi.

Nk’uko Amb. Rugwabiza Velentine umuyobozi wa RDB abisobanura ngo gusinya amasezerano n’iyi sosiyeti bizongera umubare w’abohereza ibintu mu mahanga kuko ubu ibyinjizwa bikubye inshuro nyinshi ibyoherezwa.

Ati “Ubu tugiye gushyira ingufu mu bikorera kuko ari bo bazongera umubare w’abohereza ibintu mu mahanga, … abagera kuri 65 ni bo bohereza ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni y’amadorali.”

Amb. Rugwabiza akomeza avuga ko iyi Sosiyeti izafatanya n’u Rwanda kwinjira mu buzima bw’amakompanyi yo mu Rwanda bakareba ibibazo bahura na byo maze bagafatanya gushaka ibisubizo cyane ko bimwe na bimwe bizwi.

Muri byo hari amasoko akiri make, kubona ibyangombwa ndetse n’imyumvire ikiri hasi n’amakuru adahagije.

Bamwe mu bikorera bitabiriye iyi gahunda bavuze ko bagihura n’imbogamizi nyinshi, zirimo imyumvire y’Abanyarwanda batumva neza akamaro k’iby’iwabo, kutamenya amakuru ahagije yo mu bindi bihugu ndetse n’amatike y’indege akiri hejuru mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Amasezerano yasinywe hagati y’Umuyobozi wa RDB Ambasaderi Rugwabiza Velentine na Mark Priestly uyobora Trade Mark Rwanda, ishami ry’iyo sosiyeti twavuze rikorera mu Rwanda.

DSC09933
Mu biganiro hagati ya RDB n’aba bashoramari
DSC09924
Mark Priestly uyobora Trade Mark Rwanda
Basinya ku masezerano y'ubufatanye
Basinya ku masezerano y’ubufatanye

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • iyo gahunda ndabona ari nziza cyane twizeye ko izanagabanya ubushomeri mu gihugu cyacu kandi biragaragara ko leta yacu ikora ibishoboka byose mugushaka abashoramari ari nabo bazadufasha guhangana n’ubushomeri

  • Nta shyari mfitiye uyu mugabo witwa MARK PRIESTLEY, ariko ndabona TENDERS zose arize, kandi zisaba commitements(engagement) n’u RWANDA cyangwa na East Africa. Twasabaga ko kugirango azabishobore byose, yamenya kugabana imirimo n’abandi, kugirango azature ikivi kimwe byibura bidatinze; kuko abanyarwanda dufite inyota yayo majyambere batubwira.
    Jyewe ubwanjye, izina ry’uwo mugabo naribonye ubwambere bavuga imishinga ya GARIYAMOSHI(Railways contruction); narishimye kumva uyumugabo agiye kutugezaho ibyo u RWANDA tutigeze rugeraho kuva rwabona ubwigenge. Uwo mushinga ubwawo ntiworoshye, kandi tuwutezeho byinshi; awurangije byonyine yaba akwiriye kugororerwa, uretse ko ari business, inyungu zirimo aziturusha.
    -None rero nongeye kumva ko agiye kuyobora TRADE MARK RWANDA!!!!! Aho sumururumba wo kwikubiraho akazi, kandi n’akandi katarasohozwa ????? Mumbabarire niba nivanze cyangwa zaba ari impungenge zidafite ishingiro .

Comments are closed.

en_USEnglish