ISOC-Rwanda ikomeje guharanira iterambere mu ikoranabuhanga
Ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoje, tariki ya 8 Gashyantare 2014, nibwo abanyamuryango ba ISOC (Internet Society Chapter) mu Rwanda bari mu nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe ibyo uyu muryango umaze kugeraho ndetse bafata n’ingamba bazagenderaho mu gukangurira Abanyarwanda ikoranabuhanga rikoresha internet.
ISOC-Rwanda, ni umuryango ushamikiye ku muryango mpuzamahanga uharanira gusakaza internet ngo ibe iya buri wese, buri wese akayikoresha nta busumbane bubayeho ndetse ngo kongera umubare w’abayikoresha uzwi nka ISOC. Ufite icyicaro i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).
Mu Rwanda, ISOC yatangiye muri 2010, ikaba ihuriza hamwe abantu bakora ibijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’abakoresha internet mu buryo butandukanye.
Mu mikorere yawo ya buri munsi utanga amahugurwa, ugafasha cyane cyane abanyeshuri biga muri za Kaminuza kuba bashobora kwitabira inama mpuzamahanga zihuza abahanga mu by’ikoranabuhanga nka IETF (Internet Engineering Task Force), ICANN (Internet Corporation for Assigned Names and Numbers) n’ izindi.
Chris Mulola, Umuyobozi wa ISOC-Rwanda avuga ko banatanga n’inkunga ku mishinga mito mito cyane cyane iyo kugeza internet mu Turere tw’ibyaro.
Yagize ati “Hari ibyo tumaze kugeraho, hari nk’ ishuri ribanza ryo mu Bugesera twahaye internet dufatanyije n’ikigo cya Airtel…. Gusa turacyahura n’ibibazo byinshi, birimo by’imyumvire ndetse n’umubare wabasura imbuga za internet ukiri muto.”
Yamanaka Atsushi, Umujyanama mu by’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) nawe wari witabiriye iyi nama yashimye imikorere y’uyu muryango, ndetse avuga ko ugereranyije n’igihe gito internet imaze by’umwihariko mu Rwanda, ubona ko imikoreshereze yayo imaze gufata intera ishimishije kandi ikaba ifasha Abanyarwanda muri byinshi.
ISOC-Rwanda igizwe n’abanyamuryango batandukanye, harimo abo muri za Kaminuza n’abandi bafite aho bahuriye n’ ikoranabuhanga.
Ushaka kuba umunyamuryango wa ISOC, sura urubuga rwa internet www.internetsociety.org, maze ukande kuri “become a member”.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com