Yarokotse Jenoside afite imyaka 3, yasohoye igitabo yise "Umwana mu nzozi”
Gakire Dieudonné ni umusore w’imyaka 23, akaba by’umwihariko umwe mu rubyiruko rucye rungana nawe mu Rwanda rufite umuhate wo kwandika ibitabo. Uyu muhungu tariki 16 Gashyantare azamurika ku mugaragaro igitabo cye “Umwana mu nzozi”.
Iki gitabo cye gishingiye kubyo azi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yarokotse afite imyaka 3 gusa, mu gitabo cye ingaruka zayo nizo avugamo cyane kuko ubwicanyi bwabaye ari muto cyane.
Nk’umwana wari ukirokoka Jenoside, muri iki gitabo cye agaragaza umusaraba yikoreye w’ubuzima bugoye nyuma y’amahano we atari anasobanukiwe abicwa n’abica.
Agaragazamo ubutwari abarokotse bamwe nkawe bagize bwo gukomeza guharanira kubaho kugeza none ubwo benshi babayeho kandi ngo neza.
Muri iki gitabo, uyu mwana avugamo ibyo azi ko ngo hari bamwe mu bicanyi yamenye nyuma ariko ngo batari bazi ko nabo ingaruka z’ubwicanyi bakoze zizabageraho ndetse zikabakurikirana ubuzma bwabo bwose.
Kuri uyu mwana w’umusore, ingaruka za Jenoside ntabwo zageze ku barokotse nkawe gusa, ahubwo mu gitabo cye agaragaza ko ababazwa kandi no kuba izi ngaruka zaranageze ku bana b’abicanyi batazi na kimwe mu byo ababyeyi babo bakoze cyangwa impamvu babikoraga.
Ababyeyi bafunze basigiye abana babo ikimwaro, urwikekwe, isoni ndetse n’ubukene kuri bamwe na bamwe baterwa n’ibintu batagizemo uruhare.
Iki gitabo cy’uyu mwana cyerekana ko abana barokotse Jenoside bikoreye umutwaro urenze imyaka yabo, kikayivuga kandi nta rwango ahubwo gihanura, cyerekana ko Jenoside yasigiye intimba ndende abana bayirokotse n’abandi batayirokotse ariko bahuye n’ingaruka zayo kimwe n’abayirokotse.
Nubwo aba bana b’u Rwanda ngo bashegeshwe na Jenoside ariko ngo siyo yagize ijambo rya nyuma ku buzima bwabo kuko ubu aba bana bari kubaka ubuzima bushya n’igihugu gishya cy’ejo hazaza.
Muri iki gitabo, uyu mwana ashimira ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside bityo abicwaga ntibashira. Impinja n’ibibondo bikarikoka.
Umwana mu nzozi ni i gitabo cyererekena kandi ubutwari, ubupfura n’imbaraga biranga urubyiruko no kwihesha agaciro bari barambuwe n’abicanyi.
Iki gitabo Gakire azakimurika kucyumweru tariki 16 Gashyantare 2014, i Remera kuri Sport View Hotel guhera saa kumi z’umugoroba.
Ugishaka kandi kuri uwo munsi ashobora kukigura ibihumbi 10, ndetse na nyuma amakopi yacyo akazashyirwa ku isoko mu isomero rya Ikirezi riherereye ku Kacyiru.
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Twe abavandimwe bawe,twishimiye intambwe wateye,courage,kdi abanyarda dukunde igihugu cyacu twe kwita kubatunaniza n’abadah’agaciro ibyo tugeraho byiza,iki gitabo tugituye ababyeyi bacu!
ndagushimira ko wagize ubutwari bwo kwandika ndizera ko bizafasha benshi.
Courage bro!
Big up Bro!! Imana ikomeze iyobore intambwe zawz kdi, ikurindire inganzo ntigakame. we rd proud of u
Big up musore! Imana igukomereze talent
good boy,keep up
kutandika amateka mwaciemo ni bibi cyane kuko abahakana jenoside ariho bahera kandi n’amateka ageraho akibagirana uko imyaka ishira gusa komerezaho turagushyigikiye.
Courage Dieudonné! Iyo ni culture nziza kandi nanjye ndi mu bakwifuriza ko talent yawe yatera imbere.
Sawasawa mwa gusa uze ubandanye.
nonese inkuru koituzuye nimwenende yarakokeyehe ,ukombyumva yarigutangira yivuga kugirango tumumenye bihagije
tukomeze yubivuge kd tubive imuzi kd kubaho kumushwi simpuhwe zagaca’kd ahari ubwana ubu hameze ubwanwa!!!allah nagukemereze kd agufashe.thanks
babwire ko twiyubatse
Comments are closed.