"Umugore nta mwuga atashobora"- Mukansanga w'umukanishi
Mukansanga Mediatrice abasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda 150 000 buri kwezi avana mu bukanishi, avuga ko gukanika ari ibintu byoroshye kandi bibeshaho ubikora neza, akarusho akabona ko n’umugore ashobora gukanika kuko ngo nta mwuga waremewe abagabo gusa.
Mukansanga yabashije kwiga agera mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye nyuma ajya kwiga imyuga mu ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro Gasabo Vocational Training Center, aha yahize amezi atandatu yitwara neza mu masomo arangije ahabona akazi.
Avuga ko mbere yakundaga gukina umupira w’amaguru, ndetse ngo yakiniraga umurenge wa Kimisagara, ariko ngo akiri muto yakundaga umwuga w’ubukanishi.
Azi neza ibijyanye no kumenya ikibazo imodoka yagize kugishakira umuti, gukora moteri y’imodoka yagize ikibazo, no gusana imodoka yangiritse, ndetse n’ibindi byinshi birebana na mekanike.
Yagize ati “Nakundaga ibintu bya tekinike, ariko nkabona abakobwa babitinya ngo ni iby’abagabo. Nasanze ari ibintu byoroshye, nta mbaraga bisaba, icyo bisaba ni ugukorana n’abandi.”
Aka kazi Mukansanga avuga ko katajya kabura isoko ngo kamaze kumugeza ku bintu byinshi.
Muri byo hari ukuba ngo abasha kwinjiza amafaranga y’umushahara 150 000, ndetse ngo iyo byagenze neza ayo mafaranga ashobora kuyarenza.
Mukansanga kandi mu kazi ke niho yavanye umugabo nawe w’umukanishi.
Muri uyu mwuga ubundi witwaga uw’abagabo, Mukansanga ngo nta mbogamizi nyinshi ahura nazo ngo kuko bisa n’iziba mu yindi myuga.
Mukansanga asaba urubyiruko cyane urw’abakobwa gutinyuka rukumva ko imirimo yose yakorwa na buri wese.
Yagize ati “Icyambere ni ukwigirira icyizere, ukumva ko ibintu byose wabishobora.”
Ishuri Gasabo Vocational Training Center, riri mu murenge wa Kinyinya, (Gacuriro) higirwamo imyuga inyuranye, harimo guteka, gukora imitobe, ubudozi n’ubukanishi, nk’uko umuyobozi w’iki kigo, Niyitegeka Gad, ngo buri wese ubagana baramwakira.
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
erega ntimukadusuzugure Kagame yaduhaye agaciro tugomba ubu turayobora turi mu nzego zose z’igihugu turafata ibyemezo kubuzima bwacu turiga turashoboye ntacyo tutakora gusa ubuyobozi bwiza bwatugejej kuri byinshi.
igihe cyo kwitinya cyararangiye ikintu cyose cyagutungurira umuryango kandi kikaguhesha icyubahiro mubandi ntawe usaba iigtenge ukabasha kwijyanira abana kwishuri uwo murimo wawunganya iki koko? Muzehe Kagame yabahe ijambo abereko ko mushoboye mwimutemguha rero mumwerekeko mushoboye , kandi ntacyo mudashoboye gukora aha ndabwira bashiki bacu abagore bacu, ababyeyi bacu,
agaciro nta handi tugomba gukura agaciro uretse twebe ubwacu , tugomba kwikuramo ko hari imirimo itagenewe igitsina kimwe igaharirwa ikindi kuko n’iyo inzara yateye ntirobanura
ariko nibyo rwose abari n’abategarugori bagakwiye no guhindura imitekereze bagatangira gukora imyuga yose
Ibi ni byiza rwose ku rubyiruko cyane cyane kwiga umwuga uruteza imbere rukigirira akamaro ndetse rugafasha n’abandi mu itermbere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange.
Mwampa tel z’umuyobozi w’iki kigo nkareba ko najye narangira urubyiruko iyi gahunda.
Aba Mama Bravo! Umva Muri Abantu B’abagabo Courage Tantine Mediatrice.
Mediatrice, congratuation kabisa wateye imbere, nguheruka utarajyamo ukiri hariya ikiruhura hahandi, ujyenda uncaho namakaye wiruka, ni byiza wenderfully
Ubere abandi urugero, bashyiremo ingufu
inkuru ni nziza irahamagarira abagore gutinyuka gukora imyuga yaharirwaga abagabo. nabo barashoboye. ariko rero mugiye mushyiraho aho akorera, n’aho twamusanga tumusaba inama byaba byiza
Comments are closed.