USA mu gukangurira abanyarwandakazi kwitabira ikoranabuhanga
Nyuma y’uko itsinda ry’abagore n’abakobwa 40 bakora ikoranabuhanga baturutse muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bageze mu Rwanda baherekejwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi n’umuco, Evan Ryan, ejo kuwa gatatu tariki 05 Gashyantare bagiranye ibiganiro n’abana b’abakobwa 130 baturutse mu bigo bitandukanye.
Muri uyu muhango wabereye kuri Ambasade ya Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, hatangijwe gahunda yiswe ‘Girls Tech Fair’, igamije gushishikariza igitsina gore kwitabira amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga, Ubwubatsi n’Imibare “science, technology, engineering and mathematics (STEM)”.
Umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe za Amerika ushinzwe uburezi n’umuco, Evan Ryan asanga kugera kuri izi ntego bitagoye kuko n’ubusanzwe ari gahunda ishyizwe imbere mu bihugu byombi.
Yagize ati “Kugira icyo ugeraho mu Isi y’iki gihe bisaba gutekereza mu buryo budasanzwe, udushya no gukora cyane. Nzi ko ibyo byose mubishoboye.”
Ryan yaje mu Rwanda, azanye n’itsinda ry’abagore 40 b’intyoza mu ikoranabuhanga baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baje gusangiza bagenzi babo bo mu Rwanda ubunararibonye mu kazi kabo ka buri munsi n’ibyiza byo kwitabira amasomo twavuze haruguru.
Muri abo bagore harimo abaje bahagarariye ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga nka Twitter, Juniper Networks, Ericsson, Symantec Corporation n’ibindi bitandukanye.
Aba bose ngo bemeye gusiga imirimo yabo, biyishyurira amatike abazana mu Rwanda kugira ngo baze gusangiza abagore n’abakobwa bo mu Rwanda ubunararibonye bafite, babagire inama kandi banabashishikarize ibyiza byo kwiga amasomo ya STEM n’ikoranabuhanga mu gusakaza amakuru nitumanaho (ICT)
Abakobwa b’Abanyarwandakazi bitabiriye iki gikorwa, kigikomeza basanga ngo bazahungukira byinshi.
Emma Marie Ndoringoma, umuyobozi w’ihuriro ry’abagore bari mu ikoranabuhanga mu Rwanda (Rwandan TechWomen) asanga we na bagenzi be kubonana n’abagore bagenzi babo bafite ubunararibonye mu ikoranabuhanga byarabasigiye byinshi.
Agira ati “Aba bana b’abakobwa bize amasomo menshi kandi bigiye kuri aba banyamerikakazi bari mu ikoranabuhanga (American TechWomen) bizabafasha mu kazi kabo.”
ububiko.umusekehost.com