Digiqole ad

Showbiz, benshi bamaze kumenya ko ari ubukungu bushya

Ni ijambo rikoreshwa cyane ariko bamwe bashobora kuba batazi neza aho rikwiye gukoreshwa. Ese ibikorwa n’abahanzi nko mu Rwanda byose ni Show Biz?

Video_Preview_Image

Iri jambo rikoreshwa cyane mu bikorwa by’imyidagaduro byerekeranye na muzika, ariko nyamara Show Biz (cyangwa Showbiz) ni impine y’ijambo Show Business, bivuze ko ari ibikorwa by’inyungu biciye mu bitaramo na muzika bigatanga inyungu kuko bicishwa kuri rubanda rubyishyura rubikunze.

Ibyamamare muri muzika ku Isi kuva mu myaka ya 19930 byatangiye guhindura ubukungu bw’isi biciye mu guhuruza imbaga no kugurisha ibihangano byabo. Nibwo hatangiye gukoresha cyane ijambo Show business.

Iri jambo rikoreshwa risa niryerekeye kubantu bagira uruhare muri urwo ruganda rw’imyidagaduro ariko biganisha ku bushabitsi cyagwa se ku kugira umutungo byinjiza. Bikaba mu bisobanura ku buryo bwa  nyabwo, kubyaza umusaruro w’amafanga ibikorwa by’imyidagaduro.

Muri uko kubyaza umusaruro ibikorwa by’imyidagaduro,  hazamo abarengera inyungu z’ibyo byamamare bakunze kwitwa  ba Managers, abashinzwe kubagurisha , aha ni nko kubakinnyi ba sport zitandukanye, abakora ibihangano by’abahanzi cyangwa se ababicuruza banashoramo umutahe wabo, aba bakunze kwita producers.

Kurundi ruhande haza abaririmbyi, abakinnyi ba cinema, abanditsi b’ibitabo n’abandi,  aho abafanababa bafatwa nk’abakiriya b’urwo ruganda rw’imyidagaduro.

Abo bose mu bukungu bw’igihugu bashyirwa mu gice cy’ubukungu cya gatatu , nyuma y’ibikorwa remezo , ubuhinzi ndetse n’ubworozi aho bafatwa nk’ubutunzi bw’igihugu biciye mu bihangano, ibikorwa ndetse n’amasosiyete yinjiriza igihugu baba bakorana.

Kubungabunga ibikorwa by’ibyamarere, biba ari inshingano za Leta, abigenga ndetse n’abafana ubwabo. Ibi bigakorwa bicishijwe mu nzira eshatu.

Izo nzira eshatu zirimo kwita kubakizamuka mu mpande  zose zishoboka, gushaka impano mubakiri bato no kuzicungira hafi, ndetse no gutegura ibikorwa bitanga umusaruro kandi hiifashishijwe cyane itangazamakuru.

Aha hazamo nuko  ababishinzwe baba bagomba guhora bashaka amasura mashya kandi azatanga umusaruro, gushimangira ibikorwa by’intagereranywa by’ababanjirije abandi ndetse no gutegura ibitaramo, ibiganiro, ibikorwa byo gufasha n’ibindi.

Nubwo ariko ngo iri jambo ryakuze ndetse rikanamenyekana guhera mu kinyejana cya 20 ngo ryaba ryaranabayeho mu myaka y’1850, maze iyi nyito ikaba ikinariho magingo aya.

Ibyamamare binyuze mu bikorwa by’ubwamamare bwabyo bikundwa n’abantu benshi,  ari nako byinjiza amafaranga avuye mu byo bakora maze uko amafaranga, ibikorwa ndetse n’abakunzi biyongera,  niko na showbiz ikura.

Imijyi myinshi mu bihugu bitandukanye yagiye yandika izina mukugira uruhare mw’ikura n’izamuka rya showbizz y’isi, nk’umujyi wa  Mombai mu buhinde mu kitwa Bollywood, Cannes mu bufaransa ndetse na Los angeles ahitwa Holly wood, aho kugeza magingo aya iyo uvuze Hollywood, buri wese afite icyo yumva bitewe n’ubumenyi cyangwa se amakuru afite kuri aka gace gafatwa nk’inkingi muri show biz ku isi.

Ikinyamakuru FORBES MAGAZINE kerekanye ko mu mwaka 2011, umunyamakuru kazi Oprah Winfrey yari ayoboye ibyamamare muri Showbiz byari bifite agatubutse aho yabarirwaga  millioni zirenga 221 z’ama euros,  uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda, akaba  asaga miliyari 205 na miliyoni magana atanu na mirongo itatu.

Mu myidagaduro  yo  mu Rwanda abantu benshi bemeza ko imaze gufata indi ntera,  bakabihera kukuba hagaragara abanyamuziki ,abakinnyi ba cinema , abasportifs , abanyamakuru ndetse n’abakinnyi b’amakinamico bafite abakunzi kandi batangiye kwinjiza amafaranga biciye mubyo bakora.

Ijambo showbiz risa n’iritagira igisobanuro mu Kinyarwanda cyane ko aho ryumvikana rikoreshwa riguma mururimi rw’icyongereza.

Abakunze kurigarukaho ariko akenshi baba babisanisha n’umuziki gusa nyamara atari byo, bigatuma n’abagakwiye kubarizwa muri showbiz twakwita nyarwanda biheza, aho usanga nk’abakinnyi b’imipira, aba ama kinamico bamwe bumva bari hanze y’iyo si.

Kwiyubaka ni ijambo rikunze kugaruka mw’itangazamakuru,  ryumvikanisha ko iyo showbiz ya hano mu Rwanda irimo yiyubaka nyine. Bamwe mubafite aho bahurira niyi showbiz nyarwanda bakaba nabo  bemeza ko bakurikije aho uru ruganda rw’imyidagaduro rwavuye naho rugeze bo babona ko hari intwambwe igaragara imaze guterwa.

Ariko iyo urebye nabo uko batanga ibitekerezo,  showbiz baracyayibonamo umuziki cyane kuruta  ibindi biyibarizwamo. Aho iri kosa  rikunze kugaragara kuri benshi hano mu Rwanda.

Ese iyi ntambwe ivugwa n’abafana, bakaba n’abakiriya ba mbere b’uru ruganda rw’imyidagaduro ko yatewe , ba nyir’ububwite barayibona?

Mu kiganiro n’umwe mu bakora umuziki mu Rwanda akaba yaratangaje ko nubwo Umuziki, imikino itandukanye, abakinnyi b’amakinamico na cinema nyarwanda,  aribyo bimaze kugaragaza ko byatangiye gutanga umusaruro w’amafaranga, bidasobanuye ko aribo babarizwa muri showbiz gusa, ntibinasobanuye kandi ko icyo bakuramo muri ikigihe gihagije.

Akaba abona ko Uruhare rwa Leta, itangazamakuru , abikorera ku giti cyabo, abaterankunga bakiyongeraho, ko bikenewe maze abakora showbizz bakongera ubunyangamugayo, gukorana umuhate  ndetse bya kinyamwuga ko aribyo bizatuma urwo ruganda rukomera, rugatunga ba nyirarwo ndetse n’igihugu muri rusange.

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish