Digiqole ad

Huye:Inzoga z’inkorano ku isonga mu guhungabanya umutekano

Mu nama yaguye y’umutekano, y’abagize akanama k’umutekano mu karere ka Huye, yabaye kuri uyu wa gatatu, byongeye kugaragazwa ko inzoga z’inkorano hamwe n’ibiyobyabwenge biza  ku isonga mu guhungabanya umutekano.

Bamwe mu baherutse gufatwa bakora ibiyoga bibi/ Photo N.Thomas

Izi nzonga zinzwi ku mazina atandukanye nka Muriture,Nyirantare, n’andi hiyongereyeho ibiyobyabwenge nka Kanyanga n’urumogi biri mu biteza urugomo mu mirenge igize akarere ka Huye.

Bishoboka kandi ko n’abagirana amakimbirane, haba ashingiye ku kwandikisha ubutaka,agaraga mu miryango itarasezeranye yaba inatizwa umurindi n’izi nzoga z’inkorano.

Mu murenge wa Tumba hagaragajwe, abaturage bahisemo kujya bazinywera ku gasozi bise urwibutso, aho ngo bibukira abayobozi babamenera inzoga n’uburyo bazimennye.

Mu murenge wa Mbazi ho ngo n’abayobozi usanga bazenga,aho hari abakuru b’imidugudu bazifatanywe hakamenywa litiro 1200,naho mu murenge wa Huye bakamena litiro 500 z’umuntu umwe na Litiro 310 mu murenge wa Gishamvu.

Umukuru w’ingabo mu karere ka Huye na Gisagara yavuze bamwe mu bayobozi munzego z’ibanze banga gufata ibyemezo bikarishye kuri ibi biyobyabwenge ngo batinya kwiteranya n’ababikora.

Ingamba rero ngo ni ugukomeza kuzimena aho zifatiwe hose kandi abazifatanywe bagacibwa amande angana 100.000, kandi n’abazicuruza bagafungirwa utubare.

Abari mu nama y'umutekano y'akarere ka Huye kuri uyu wa gatatu

KAYIRANGA MUZUKA Eugene, umuyobozi w’akarere ka Huye agira ati :“twafashe ingamba ko akabari kose dufatuyemo ziriya nzoga,zigomba kumenwa kandi kakanafungawa.Uwaba azicuruza mu ngo agahanwa by’intangarugero,agacibwa amande,noneho umuturage wese wari ufite umutuma wo gukomeza kuzikora akazireka kuko azabonamo igihombo gikomeye cyane,cyane cyane ko ntamuturage wabona amafaranga ahora atanga kubera ko yafatanywe ziriya nzoga zinkorano.” 

Naho kubayobozi batuzuza inshingano batorewe yagize ati :“twemeje ko abo bayobozi badashyiramo ingufu,aribo tugiye kujya tubanza guhana.Bakabaye bafasha abaturage gutera imbere,ntibasinzire ngo abaturage bicwe n’ibiyobyabwenge.Uwo muyobozi rero tuzamusaba akore yuzuze inhingano ze,cyangwa se ahanwe kuko atuzuza inshingano ze.” 

Uretse inzoga z’inkorano ziteza urugomo,hanagaragajwe  umuturage wishwe n’abantu bataramenyekana,wo mukagali ka Shyunga mu murenge wa Rwaniro,maze bakamumanika kugira ngo bigaraga ko yiyahuye n’umuvandimwe wishe uwo bavukana mu murenge wa karama.Ibi bikiyongeraho inzererezi n’abasabiriza bakigaragara mu mu mugi wa Huye.

Uretse inzoga z’inkorano ziteza urugomo,hanagaragajwe  umuturage wishwe n’abantu bataramenyekana,wo mukagali ka Shyunga mu murenge wa Rwaniro,maze bakamumanika kugira ngo bigaraga ko yiyahuye n’umuvandimwe wishe uwo bavukana mu murenge wa karama.Ibi bikiyongeraho inzererezi n’abasabiriza bakigaragara mu mu mugi wa Huye.

Ngenzi Thomas
umuseke.com

1 Comment

  • ziriya nzoga zigomba gucika kuko usanga uwazinyweye ntaho atandukaniye n’uwiziritseho igisasu,ahitana akanangiza abantu n’ibintu kuko nta bwenge aba yifitiye

Comments are closed.

en_USEnglish