APR yahagaritse umutoza wayo imikino itanu
Ikipe ya APR FC yahagaritse umutoza wayo Andreas Spier mu gihe cy’imikino itanu kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje ku mukino wabahuje kuwa gatandatu i Nyamirambo n’ikipe ya AS Kigali bakanganya ubusa ku busa.
Uyu mutoza w’umudage yirukanywe ku kibuga n’umusifuzi Hudu Munyemana nyuma yo kwivovotera cyane ku musifuzi wa kane ko bimye penaliti ikipe ye.
Uyu mutoza usanzwe uzwiho kuba umunyamahane, kuri uyu mukino yari yakomeje kugaragaza kwinubira cyane ibyemezo by’umudifuzi kugeza bamusohoye ku ntebe y’akazi ke.
Ubwo bamusohoraga, Andreas yagaragaje umujinya cyane ajugunya ikoti yari yambaye imbere y’abayobozi ndetse n’abayobozi bakuru b’ikipe ya APR FC nka Maj. Gen. Jack Musemakweli umuyobozi mukuru na Maj. Gen. Alex Kagame wahoze ayiyoboye.
Ibihano kuri uyu mutoza byemejwe na George Gatete mu kinyamakuru NewTimes, Gatete akaba ari umuvugizi w’ikipe ya APR FC.
Imyitwarire ye yatumye benshi bamuzomera ako kanya none ubu iyi myitwarire yakurikiwe n’ibihano bivuye kuri iyi kipe y’ingabo.
Usibye iminsi itanu ikipe ye yamuhagaritse, uyu mugabo ashobora no guhanishwa igihano cyo gusiba umunsi umwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.
Vicent Mashami na Didier Bizimana nibo baza kuba batoza iyi kipe mu gihe uyu mutoza aba ari mu bihano.
Nta gihindutse mu mikino atazatoza harimo imikino ya Police FC (9 Gashyantare), Gicumbi FC (16 Gashyantare), Mukura VS (8 Werurwe), Etincelles (22 Werurwe) na Rayon Sports (kuwa 30 Werurwe).
Reba imyitwarire y’uyu mutoza mu mafoto HANO
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Igikona kubera kumenyera kwibirwa ibitego kugirango bave mu kibuga batabibiye ntibabyumva!!!Rayon Sport(IKIPE Y’IMANA) oyeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!Chelsea(IKIPE YA YEZU)oyeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!
Ahubwo APR ntigihana, ibintu yakoze byari bikwiye kwirukanwa bagashaka undi. Nonese andeas aba agira ngo abe ariwe usifura; cyangwa umusifuzi azajye abanza amubaze ko abyemera noneho abone gusifura!! Mbona FERWAFA ikwiye kumufatira ibindi bihano mu rwego rwo kurengera abasifuzi no kwihanangiriza abandi batoza ngo bajye bubaha abasifuzi.
Comments are closed.