Ibice byarangaga imihango y'ubukwe bwo hambere
Kera iyo ababyeyi babonaga ko umuhungu cyangwa umukobwa wabo yakuze, bajyaga inama yo kubashyingira, bagahagurukira kubashakira uwo bazashyikiranwa. Kugira ngo bamubone babaza mu nshuti no mu bavandimwe baba aba kure no hafi ri kugira ngo bagerageze kubabonera umugeni cyangwa umuhungu utunganye.
Mu Rwanda hose, mu moko yose ibice byarangaga umuhango w’ubukwe byabaga ari bimwe bikurikirana kuri ubu buryo:
A.Kuranga Cyangwa Kurangira.
Abanyarwanda bo hambere baricaraga bagashaka umuhungu cyangwa umukobwa ukwiranye n’umwana wabo. Habagaho kungurana ibitekerezo ku bisekuruza n’ubunyangamugayo bw’abagize umuryango runaka bifuza gushakamo maze bagahitamo neza.
A.Gusaba Umugeni
Hose bajyaga gusaba umugeni hakagenda Se w’umwana cyangwa undi muntu wo mu muryango wabo wizewe.
Bajyanaga inzoga,
Batangaga inkwano: Bamwe batangaga inka, abandi amasuka, abandi batangaga amatungo (ihene), hari n’aho batangaga amasaka n’uburo.
C.Gutebutsa.
Gutebutsa n’ukujya kubaza igihe bazashyingirwa hakagenda abaje gusaba umugeni kandi bakajyana inzoga .
D.Gushyingira.
Bose baherekezaga umugeni mu ijoro. Yagendaga mu kirago kereka hamwe nko mu Ndorwa. Ahenshi mu Rwanda barongozaga umwishywa. Abandi bambikaga igikangaga , ariko hakeya.
E. Kwakira Umwishywa by’ababyeyi byari hose mu Rwanda.
Izo ngingo twasanze zihuriweho n’abakurambere bacu mu turere twose mu moko yose ari mu Rwanda.
Hose mu Rwanda, ababyeyi nibo bashakiraga abana babo, bakabubakira .
Umwanya w’abana mw’ishakana ntiwari uriho ,ababyeyi batoranyaga neza bifuzaga ko umwana aremya urugo .
Gushyingira umwana byari bishyigikiwe n’umuryango wose.
Izo ngingo zose zihuriweho mu Rwanda nizo twagerageje kubaza neza turazandika .
F. Gutwikurura
Umugeni yaratinyaga, akihisha ntagaragare, kugera igihe bamubwira ko hari umurimo mlkgukora. Kera iyo umugeni yabaga ataratwikururwa ntiyagaragaraga byeruye. Nta mirimo yo mu rugo yakoraga .
Umuhango wo gutsikurura wakorwaga kugira ngo umugeni ajye ahabona atangire gukora imirimo yo mu rugo byeruye.
Ni byiza rero ko umuco u Rwanda rwubatseho, umenyekana mu bato ukazanahora mu mateka, kandi tukanamenya ko gushyingirwa ari rimwe mu mabango akomeye u Rwanda rushingiyeho kugira ngo rube rwiza kandi rugire amahoro n’ubumwe bikomotse mu kugira ingo nziza, imiryango myiza n’igihugu cyiza.
A.Bigirumwami: Imihango, imiziro n’imiziririzo mu Rwanda rwo hambere
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
2 Comments
gufata irembo konta birora hano ntibyabagaho? byakomotse he rro kandi byaje ryari?
iyi nkuru ntiyuzuye rwose,gufata irembo birihe?
Comments are closed.