Digiqole ad

URwanda na Uganda byaba bizongera guhurira i Congo?

Amakuru dukesha africatime aravuga ko u Rwanda na Uganda ngo bikomeje kwinubira umutekano wo muri DRCongo y’uburasirazuba uha abarwanya ibi bihugu byombi indiri ndetse ko bishobora kongera guteranya ibi bihugu.

Ibirangantego bya RDF na UPDF ingabo z'u Rwanda na Uganda

U Rwanda na Uganda byarwanye iminsi 6 kuva tariki ya 5 kugeza kuya 10 Kamena mu 2000 i Kisangani muri Congo, impamvu z’iyi mirwano ntizivugwaho rumwe, gusa buri ruhande ruvuga ko rwari rwagiye kwivuna umwanzi washakaga kurutera aturutse i Congo.

Ubu n’ubwo  ibi bihugu byombi bibanye neza, iki kinyamakuru cyemeza ko ubu Kigali na Kampala ngo zireba cyane kariya gace ka Congo y’uburasirazuba kuko ngo hari ibimenyetso by’ababarwanya.

U Rwanda ruherutse guta muri yombi ingabo ziyita ko ari iz’umwami, bivugwako zikorera mu gice cy’ibirunga ku ruhande rwa DRCongo.

Uganda nayo ikaza muri iyo dossier kuko mu nzira no mubyo bavugaga (aba bafashwe) igarukamo kenshi.

Uganda yaba ubu iri kwikanga inyeshyamba za Lord’s Resistance Army nyuma y ‘aho Soudan y’amajyepfo yiyomoye kuri Soudan ya Khartoum, yo byavugwaga ko ishyigikiye izi nyeshyamba, Soudan ya Salva Kirr ikaba yarabwiye Lord’s Resistance Army ko nta mwanya igifite ku butaka bwayo, bityo LRA  ikaba yaba igiye kongera gukomeza indiri zayo mu mashyamba ya Congo.

Impamvu zo gusubira i Congo ku bihugu byombi iki kinyamakuru cyemeza ko zihari kandi ko buri ruhande ruri gucungana n’urundi, kikemeza ko ibi bihugu bishobora kongera guhurirayo.

Muri rusange kugeza ubu umubano n’ibihugu byombi ni mwiza, u Rwanda rushishikajwe no kwiteza imbere, abarwana intambara nabo (ingabo) ubu bararwanya ubukene bagancungira umutekano imbere, bagaragara mu bikorwa byo kubakira abakene, ubuvuzi, ubutabazi ku baturage, imiganda ahatandukanye n’ibindi ku buryo intambara abari mu Rwanda bemeza ko nta kanunu kayo bareba.

Benshi kandi bakemeza ko nta gihugu kiri muri East African Community kizongera kurasana n’ikindi kuva bamara kwishyirahamwe ngo bateze imbere aka karere n’ibihugu byabo by’umwihariko.

Jean Paul Gashumba
Umuseke.com

12 Comments

  • INZARA IMEZE NABI NIBADUHE IBIRAKA GUSA MGU SAWA SINZONGERA KUYEMERA AHUBWO NIMARA KUBONA BORO NZATEGA IYIH– USE

  • kuba buri gihugu cyajya muri congo cyaba kijyanwe no kubungabunga umutekano wacyo,nta mpanvu ihari rero yo kuba hakongera kuba imirwano hagati ya RDF na UPDF,kuko nta mpanvu ,kandi nta ntambara itagira impanvu.

  • Ewana, jye ntakintu mbona cyatuma Ingabo za’uRwanda zisubira DRC, kuko ubu zifite byinshi biziraje ishinga, bitarimo kurwana intambara nkizo. Reba nawe zirajya kubungabunga umutekano muri Sudan, zikubakira abatishoboye, zigakora umuganda, n’ibindi byinshi no muri Army week, hategurwa ibyinshi bifitiye igihugu akamaro. Urunva rero ko ntakintu kigaragara cyatuma zishora muri izo ntambara. cyokora dutegereze turebe, wasanga hagize impanvu zituma zisubirayo!

    • Nukuri birakwiye.abanyarwanda babivuganeza ngo ijyakurisha ihera kurugo.niba bakomeje ibikorwa byubutabazi hirya hino ku isi na RDC iriku isi nabo nibabakize izonkozi zibibi!gusa niga history,ariko ntangabo zigeze zibakuri iy’isi nka RPF.nazimwe za pilato zahimbiwe kuri yezu wicecekeraga.gusa imana izongerere imbaraga,urukundo,ubwenge,ubushishozi guca bugufi.urubyiruko natwe twiteguye kubafasha maze twiyubakire RWANDA NZIZA!

  • Reka tubitege amaso!

  • Mwami yesu ntabwo nabonye intambara ariko Imana itubabarire rwose intambara ntizagaruke mu Rda! Mana tuba hafi3♥

  • Africa iyoborwa n’abantu bakunda inyungu zabo personals . Intambara zizahora muri africa but hazaba rotation kubihugu. U bu ni libya ,bizakomeza nahandi

    KUKI MANDELA MUBABAZA MANDELA

  • Imbunda zazanye umugese, nkumbuye agashururu n’umuziki wa Mitrayeze rwose! sinirirwe mbeshya akazi nasabye ndabona ntako,ntacyo reka mbe nubaka u Rwanda. Gusa Mzee Kijana amenyeko turi tayari kwenye kazi ya kupambania Rwanda yetu, tena hatutaki hadui humu, tumkute kule labda

  • @Yego, Uko mugeshi kweli ama urashaka gushyushya imitwe gusa!!!! ariko niba inyuvuga uri serious twaba turi bake jye nawe!!

  • none se RDF na UPDF baba batazongera kurwanirayo?gutera congo kubera abahungabanya umutekano wacu byo ni byiza ariko nta ntambara iba nto,congo nahatakarije abanjye ndabizi,ntabwo rero impungenge nazishira!ese dukumiriye imipaka ntabwo twaba twirindiye umutekano tutiriwe dutera congo?

  • Ntabwo waba waragiye kubutegetsi kw’ isasu ngo uveho nka mandera wagiho ku munwa agomba nubundi kuvaho cyenyege ntagitangaza

  • urwanda ruzajya gushaka umutekano warwo aho ari ho hose hashobora kuba haturuka uwuhungabanya,kuki se rutajya i bugande niba ariho haturuka umwanzi rukarinda kujya muri congo niba ntawuhari,haba hari ibintu byoroshye kunva hatarinze gushaka kunyura hirya no hino.

Comments are closed.

en_USEnglish