Digiqole ad

Dr Aisa Kirabo yongeye kuganira n’abanyamakuru

Bimaze kumenyerwa ko Dr Aisa Kirabo Kacyira umuyobozi w’intara y’uburasirazuba atumira itangazamakuru akarimurikira uko intara ayoboye ihagaze. Nabo bakamubaza ibibazo baba bafite biva muri rubanda.

Dr Kirabo akikijwena na Mayors

Muri iyi gahunda kandi aba ari kumwe n’abayobozi b’uturere twose 7 tugize iyi ntara, kuri uyu wa kabiri tariki 19 Dr Kirabo yagaragaje bimwe mu byo iyi ntara igezeho ndetse n’ibibazo baba bari guhura nabyo, n’uburyo bagerageza kubikemura.

Iyi ntara ngo ifite ingengo y’imari ya miliyari 52 z’amanyarwanda azifashishwa mu bikorwa by’iterambere nko kongera amazi ndetse n’amashanyarazi ku mubare w’abatuye iyi ntara.

Aya mafaranga ndetse ngo azakoreshwa muri gahunda yo gufasha abaturage guhunika imyaka yabo ndetse n’amahugurwa y’ibanze.

I Gatsibo ngo hari gahunda yo gukwirakwiza amazi kugeza kuri 70% by’abaturage b’aka karere, abagera ku 9212 nibo bafite amashanyarazi muri aka karere ariko ngo bagiye kongerwa umubare ku bufatanye na EWSA.

Dr Kirabo n'abayobozi b'uturere tw'uburasirazuba

Habajijwe icyo iyi ntara ikora ngo ibyaze umusaruro ubukungu kamere ifite, Dr Kirabo yasubije ko hari gahunda ndende yo gukorana no korohereza abashoramari kandi ko nko mu karere ka Gatsibo ibiyaga byaho bigiye guterwamo amafi agera ku 40000.

Mu karere ka Bugesera havugwaga ikibazo cy’abahigi baburaga ibyo bahiga bakirara mu mirima y’abandi, umuyobozi w’aka karere yatangarije abanyamakuru ko bamaze kugikemura kuko bamwe bagiye batabwa muri yombi.

Naho mu karere ka Ngoma ngo hagiye kongerwa imbaraga mu kugirango abaturage bicungire umutekano (Commity Policing) mu rwego rwo kugabanyaimfu zituruka ku  n’amakimbirane  byaharangwaga.

Abanyamakuru, abayobozi b’uturere ndetse na Dr Aisa Kacyira bashimiye imbaraga ingabo ziri kugira mu kibazo cy’inyamaswa zaturukaga muri Park zikonera abaturage, ubu uruzitiro rw’iri Park rukaba ruri kubakwa.

Daddy Sadiki Rubangura
Umuseke.com

6 Comments

  • Kirabo azatugeza aheza, rwose, kuko mbona yaraje akenewe mu Ntara y’iburasiraba.

  • nyamara Kirabo n’umukozi! Reba uko asize kigali isa. Ibyo bavuga byose ariko ni umuyobozi mwiza ugira initiatives

  • Erega ngo ukurusha umugore aba akurusha urugo,abagore bo u rwanda oyeeeeeeeee!

  • Erega kuyobora ntibihagije ko umuntu aba yaraminuje gusa. bisaba umuntu ugira initiatives agatekereza udushya twinshi kandi akumva inama z’aba bafatanyije. kwigana ibyo abandi bakora byiza nayo ni imwe mu byatuma utera imbere. Hari uruganda ariko Rwamagana rufite imyotsi myinshi kuki mutakimubajije?

    Abandi bayobozi barebereho

  • itangazamakuru ni ikiraro gihuza abaturage n’abayobozi,aho abaturage banyuza ibibazo ,ibyifuzo ndetse n’inama,ubuyobozi nabwo bukanyuza kuri cya kiraro ibyemezo n’ibisubizo,iyi nama rero mbona ari ingirakamaro cyane kuko bituma habaho kumenya no kumenyesha ibikenewe n’ibyagezweho

  • Biragaragara ko urugero rwiza His Excellence atanga rwo kuvugana n’abanyamakuru rumaze gusakara. ahubwo abayobozi batarabitangira bakwiye gukurikiranwa. hari kandi n’abao usanga bataramenya itangazamakuru icyo aricyo n’akamaro kary, wanamuhamagara akanga kwitaba telefone. abantu bakwiye kubona ko itangazamakuru ari imwe mu nkingi z’iterambere aho kuribona nk’umwanzi.

    Keep it up Dr. Aisa Kirabo Kacyira and Eastern Province. turagushyigikiye

Comments are closed.

en_USEnglish