Digiqole ad

Perezida wa Gambiya avura abaturage be indwara zidakira

Abagore 141 ni bo bahawe umuti uvura ubugumba na Perezida wa Gambia Yaya Jammeh, kuva ku ya 6 kugera ku ya 12 Nyakanga 2011, bariya bagore bavuwe hifashishijwe ibimera, ari wo muti wateguwe na Perezida Jammeh ubwe mu Karere avukamo ka Kanilai, kari mu birometero amagana hirya y’umurwa mukuru.

President Yaya-Jammeh

Amakuru ari mu kinyamakuru Daily Observer, gisohoka buri munsi aho muri Gambiya, arasobanura ko bariya bagore bavuwe ari icyiciro cya 5 kivuwe kuri buriya buryo kuva gahunda yo kuvura abarwayi mu byiciro bitandukanye yajyaho mu 2007, iyi gahunda yitwa President’s Alternative Treatment Programme (PATP), ikaba yarashyizweho na Perezida wa Gambiya Yaya Jammeh mu rwego rwo kuvura abarwayi bo mu gihugu cye indwara zidakira nka SIDA n’igisukari (diabète) n’izindi.

Perezida wa Gambiya, akaba yaravuze ku bushakashatsi bwe mu 2007 ahamya ko yaboneye umuti SIDA.

Yagize ati «Nitwa Elhadji Yaya Jammeh, ndi umunyabwenge (un savant), umuganga (un docteur), Perezida uvura abaturage be SIDA na Asima (asthme)…»

Ayo ni amagambo Perezida wa Gambiya yavuze ubwo bizihizaga imyaka 3 uwo muti we (bavuga ko) uvura SIDA umaze kuboneka.

Aho muri ibyo birori, hakaba haraje abantu 23 bemezaga ko bakize icyorezo cya SIDA nyuma yo kunywa kuri uwo muti udasanzwe wa Perezida; uyu muti ukozwe mu bimera umuntu anywa bakanamuvugiraho amasengesho.

Ku bijyanye no kuvura ubugumba, Daily Observer gikomeza kivuga ko nyuma y’imyaka 3 iriya gahunda ishyizweho imibare yemeza ko abantu 3.411 bagaragayeho ibibazo byo kugumbaha, abagera kuri 50% bavuwe.

Abarwayi bo kugumbaha bo, banywa umuti ukozwe mu bimera bihingwa mu gihugu cya Gambiya. Mu magambo ya Perezida Yaya, avugako ibura ry’ikimera cy’ingenzi mu bikoreshwa muri uwo muti no kuba umubare w’abarwayi ugenda wiyongera, ngo ni cyo kibazo iriya gahunda igomba guhangana na cyo.

Avura abantu be atarobanuye ku butunzi

Nyamara ibi aho guca intege uwatangije kiriya gikorwa, ahubwo byatumye mu rwego rwo kwakira abarwayi hubakwa ibitaro byo kubakira byitiriwe iriya gahunda ya perezida.

Perezida Yaya ntavuza umuti gusa ngo ahubwo usanga aha abarwayi inama zitandukanye ku bijyanye no kubana mu ngo.

Akaba akangurira abana cyane abakobwa gukurikiza uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro ndetse ngo bakaba bagomba kubahiriza igihe giteganywa na Korowani (igitabo gitagatifu cya Isilamu), kingana n’amezi 18 cyangwa 24 kugira ngo umubyeyi yongere gusama inda.

Agira ati «Niba umugore buri mezi 9 aba atwite, bivuze ko atwita nyuma y’amezi 3 akibyara. Ni bibi ndetse ni ikibazo ku mugore.»

Kuri ubu nta kintu na kimwe cyavuguruza imyizerere ya perezida Yaya wemera umuti we. Nta n’imibare yashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku kibazo cya SIDA (ONUSIDA), uyu muryango ukaba waratangaje abantu 8200 babana n’ubwandu muri icyo gihugu mu 2008,  n’abandi 500 bapfuye bazize icyorezo.

Nyamara nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru rapportait Afrik.com, uwari uhagarariye umuryango w’abibumbye muri icyo gihugu cya Gambiya, ubwo yerekanaga ko akemanga uwo muti wa Perezida, yahise ahambirizwa igitaraganya, ategekwa no kutazagaruka muri icyo gihugu ukundi (persona non gratta).

HATANGIMANA Ange Eric
Umuganga.com & Umuseke.com

7 Comments

  • uwo muti nti usanzwe!!!! ubanza ari ibirozi?????

  • hubwo rero abantu benshi bazifuza kuba baba abenegihugu biwe!! niba avura na sida birakaba aribyo

  • imiti gakondo ntagupfa kuyisuzugura kuko hari icyo byagaragaje mu kuvura indwara z’ibikatu

  • Ni President mwiza ufite umutima wo kuvura abaturage be;ureke babandi babica.keep it president Yaya

  • Yaya Allah amushoboze gukomeza icyo gikorwa cyiza ahari koko yazavura sida agaca agahigo kananiye abazungu

  • uyu mu Perezida ni umu T.T. NDABARAHIYE!!!!!. Gusa that verry kind of him. keep it up kuriwe kabisa

  • nukuri birashimishije pe kuko kubona perezida ukora igikorwa nkicyo cyurukundo nukuri nbere nabandi indorerwamu aho kuzajyabajya kwivuriza hanze bakubaka ibitaro nkibyo aho abantu bose bazajya bivuza.

Comments are closed.

en_USEnglish