Digiqole ad

France: Umwunganizi yanze ko Abanyarwanda bakekwaho jenoside boherezwa

Umuyobozi mu butabera bwo mu Bufaransa ukuriye urwego rw’ubwinganizi mu nkiko (Avocat général)  kuwa kabiri tariki ya 29 Mutarama, ntashyigikiye icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ubujurire rwa Paris cyo kohereza, Claude Muhayimana na Innocent Musabyimana, kuburanishwa mu Rwanda ku byaha bya jenoside bakekwaho.

Umuyobozi mukuru w'Ubwunganizi mu Bufaransa, Yves Charpenel
Umuyobozi mukuru w’Ubwunganizi mu Bufaransa, Yves Charpenel

Uyu ukuriye ubwunganizi kandi yanze icyemezo cy’ubugenzacyaha bwo mu mujyi wa Douai cyo kwanga ubujurire bw’urukiko rwari rushyigikiye iyoherezwa mu Rwanda ry’undi Munyarwanda, Laurent Serubuga na we ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu munyamategeko avuga ko urukiko rusesa imanza rwari rwafashe icyemezo tariki ya 26 Gashyantare mu mwaka ushize rutabanje kugisha inama ukuriye Ubwinganizi aho mu Bufarsansa.

Ku ruhande rw’ubugenzacyaha mu Rukiko rusesa imanza bavuga ko kohereza Abanyarwanda batatu bavugwa, bitashoboka ku bw’amahame abiri y’ibanze.

Ihame rya mbere ngo ni ukuba mu Rwanda nta mategeko yahana ibyaha bya jenoside ubwo yakorwaga mu 1994, dore ko amategeko ayihana ngo yashyizweho nyuma y’imyaka ibiri Jenoside ibaye, ni ukuvuga mu 1996.

Indi mpamvu ngo ni uyo kuba mu Rwanda aba bavugwa koherezwa batahabona ubutabera buboneye.

Claude Muhayimana, umwe mu bashobora koherezwa, avuga ko atinya mu Rwanda ngo kuko bamuhamya ibyaha agikandagiza ikirenge mu Rwanda.

Mu nkuru ya RFI uyu Muhayimana yaba yaragize ati “Mu Rwanda nta butabera buhari. Jye, ndi umwere, nta cyo nakoze […] U Rwanda dufitanye ikibazo cy’uko nayoboraga ingabo z’Abafaransa mu 1994. Bansabye gusinya ku nyandiko zishinjwa ingabo z’Abafaransa zari ku Kibuye, ndanga. Ni yo mpamvu nahunze igihugu mu 1995.”

Ku bw’umuyobozi ukuriye Ubwunganizi aho mu Bufaransa, ngo nta bwo bariya bagabo bavuga bazakomeza kureberwa ku byaha bakoze. Avuga ko ubutabera mu Bufaransa bushobora kubaburanisha, nk’uko urukiko rw’ibanze rw’i Paris rugiye kuburanisha Pascal Simbikangwa.

Nyuma y’imyaka 20 ishize jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, ni ubwa mbere mu Bufaransa bazaba baburanishije umuntu ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku bwa Alain Gauthier, ukuriye ihuriro ry’imiryango y’Abanyarwanda iharanira gushyikiriza inkiko abasize bahekuye u Rwanda, asanga impamvu zitangwa n’Urukiko rusesa imanza zidakwiye guhabwa agaciro.

Anenga cyane iby’uko Urukiko ruvuga ko mu Rwanda ntabutabera bwigenga buhari ndetse akibaza uburyo leta yateguraga jenoside yari gushyiraho amategeko ayihana.

Yagize ati “Kuri twe ntibarangiye, kuko ni gute mushaka ko leta yashyize mu bikorwa jenoside ishobora gutekereza gushyiraho amategeko ahana ibyaha bya jenoside? Ntibyumvikana. Twifuzako bagomba koherezwa mu Rwanda.”

RFI

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ubufaransa ntibukunda ubuyobozi buriho mu Rwanda kuko buvuga ko bwakunze gushotorwa n’abategetsi b’u Rwanda ! ikindi kandi iyo urebye ubutabera bw’u Rwanda hari aho budakora neza uko bikwiye ntimugire ngo abazungu ntibaba babibona ! tutagiye kure urebye uyu Lt Mutabazi urubanza rwe ni nk’ikinamico gusa gusa !! reba ba Ingabire, Mushayidi na Ntaganda !!!! twagombye kureka abacamanza bagakora akazi kabo nta pression yindi ibariho kuko nibwo bakora neza ! mureke iyi comment igumeho please ! thanks

    • wiyise IRADUKUNDA nyine komwisha abantu ikabareka ngo mwihanese ariko nimutihana muzashya ariko turacyabasengera

      • uri danger wana !!!!!!!!!! uramuhamije nawe se ko yabishe ? nshuti ubwo noneho nawe uvuge ko wishe !!! nshuti ntugashire abantu bose mugatebo kamwe buriya nawe urebye wasanga utari miseke igoroye. nta muntu uragirira nabi mubuzima bwawe. burya genda buhoro isi iratugoye kandi burya ikitunanira ni ugukora icyo wagakoze kandi burya ikibi ntigikosozwa ikindi icyaba cyiza ni uko uwakoze ikibi yacyemera naho burya umuntu ushoboora kkumukatira atabyemeye ntacyo waba ukoze

      • gusha ni ibya benshi nshuti ngirango ku ngingo yo gusha wareba byinshi kuko ho dusabwa no gukunda umwanzi kugirango utazasha kandi nkurikije comment yawe ntawe wababarira kandi wibuke ko kubabarira badasaba gusabwa imbabazi nshuti

    • Abenshi, ariko si bose, babyumva nka we !!!

  • abafaransa benshi ni interahamwe nk’izindi tuzi

    • Zo wazivuze ukareka gukanjwa amanjwe!Komeza uvuge ubusa Gen.Rwarakabije aragutamo cg wibagiwe kwariwe ushinzwe gufunga abanyabugambo nkawe wumve nkome!

    • kabisa, urumugabo sha

  • nigute wategura jonocide ukanayitera inkunga warangiza ugahana abayikoze????
    abafaransa uruhare rwabo barugaragaje k’umugaragaro.igihe bapakiraga imbwa zabo baagasiga abatutsi bapfa,

  • Iradukunda Amvugiye ibintu!

  • nubundi byari bintangaje ukuntu ubu faransa bwakohereza abajenosideri mu Rwanda. bagiraga ngo bajijishe

    • anyway

  • uwiyise iradukunda, nahose affaire zone turquoise ukekako bo bigeze bayemera! nuko ntabyo bakoze se? ikibuga cya basketball hejuru y’imibiri y’inzirakarengane aho bakiniranga kumanywa y’ihangu nabyo nibihimbano se? itozwa ry’interahamwe rikozwe n’ingabo z’abafaransa, ukekako ibi byose ari ibihimbano, babikoze kumanywa, n’ipfunwe bafite, babazane cyangwa babihorere, ntibikuraho ibyaha byabo, nkigihugu gikomeye kumva kivanze mucyaha nkakiriya kandi kibaba kitabasha urusaba imbabazi, niacyo niibazo, igisebo gikomeye kubufaransa!!!!

    • nshuti mwipfa ubusa burya politike iraturenze twe abaturage bo hasi kandi babazana batabazana ngira ngo kumuturage nta nyungu kuko kuburanisha bariya bantu bitwara cash nyinshi kandi burya byose ni amahoro y’umuturage buriya icyagira icyo kitumarira ni uko bitazakongera naho byo burya igihe bagusabye kugira ibyo uvuga ntubivuge urumva nawe ibyakubaho nah’iy’isi jyewe icyo nemera ni icyo nahagaze ho naho kuba yarabikoze jye sinabimuhamya cg ngo mbihakane burya isi iragoye ntawakwemera kujya ahabi ahabona kandi burya ku nyungu za politike abenshi babigenderamo nshuti ni nacyo burya cyateye genocide burya zari inyungu z’abadashaka kuva ku ngoma ngo basangire n’abandi ibyiza by’igihugu

  • njye simbona ikibi Iradukunda yavuze ! tujye twemera kubwirwa ukuri nubwo hari igihe kuryana ahantu ! murakoze

  • ubundi se niki kizima cyava mubafaransa? ahubwo njye nari natangaye ukuntu babohereza gusa bakwiye kumenya ko mu Rwanda hari ubutabera kandi bukora neza nabandi boherejwe bose bari guhabwa ubutabera rero abafaransa bakwiye kuva mu mikino yabo bakohereza abo ba jenosideri bakagaruka kuburaniha aho bakoreye ibyaha.

  • Muraho basomyi,

    Kombona bamwe baciriyeho iteka France mubona byo atari ikibazo gikomeye? bigaragara ko mu Rwanda amarangamutima ariyo ari mbere kuruta ibindi, abandi bakiyumvamo abo baribo bigatuma baciraho iteka abandi kuko badahuje ibitekerezo.

    1. kuba umuntu mudahuje ibitekerezo wimwita iki cg kiriya kuko ntategeko na rimwe risaba abantu gutekereza kimwe.

    2. ntabwo umuntu wese wanyuranyije na Leta yitwa Interahamwe cg FDLR nkuko bamwe barimo kubivuga cg babikikira.

    uru ni urubuga duhuriraho tugatanga ibitekerezo, niba rero udahuza nanjye wintwerera kuba runaka kuko ntanumwe uba aziranye nundi.

    kubijyanye niyi nkuru, uyu Avocat yatanze impamvu mu uburyo bw’amategeko kandi atanga ingingo ashingiraho icyemezo cye. niba rero tunega ibyo yavuze nituzane amategeko adushyigikira ariko twirinde guseserezanya no kuzana ibitari ngombwa. kuba rero hazamo izindi mpamvu runaka ibyo tube tubiretse ahubwo turebe ibyadufasha kwereka France ko ibyo uyu Avocat avuga hari ibindi yirengagije cg yibagiwe.

    hagati aho twibukiranye ko icyaha ari gatozi kandi ko utaragezwa imbere y’urukiko ngo akatirwe aba ari umwere imbere y’amategeko na society muri rusange, aba bose tuvuga ko bakekwa niyo mpamvu dusaba uukiko kugira icyo rubavugaho rufata legal decision, rukemeza cg rugahakana. none ni gute twabagize abanyabyaha? Pls tureke ubutabera bukore, nibukora nabi tujurire kandi twisunze amategeko.

    Murakoze. tuganire twuzuzanya

    • Nkunze uko ubona ibintu byagombye kumera. mu banyarwanda turacyarangwa n’imyumvire nakwita iyo kuvangirwa: ntituragera ku rwego rw’imyumvire ishobora gutandukanya inyungu za politike y’igihugu cyacu muri rusange, inyungu z’umuntu ku giti ke n’inyungu z’abaturage dusangiye. niyo mpamvu comments nyinshi dusoma kuri izi mbuga nyinshi ziba zuzuye amarangamutima, mbona ko ari ikimenyetso ko dukeneye ibiganiro bifunguye( open dialogues)ngo ibyo bibyimba bivurwe nta uhutajwe cg ngo ababazwe azira imyumvire nita iyo hasi. murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish