Louise Mushikiwabo yagendereye Ubufaransa
Kuri uyu wa kabiri Henri de Raincourt ministre w’ubufaransa ushinzwe Ubutwererane (Cooperation), yakiriye Ministre ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda Louise Mushikiwabo i Paris mu Bufaransa.
Nkuko tubikesha urubuga rw’ububanyi n’amahanga rwa leta y’ubufaransa (diplomatie.gouv.fr) byari beteganyijwe ko bavugana ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu mishinga y’iterambere.
Igihugu cy’ubufaransa ngo cyaba kifuza gutera inkunga u Rwanda mu mushinga wo kongera ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda, iki kikaba cyari ku murongo w’ibyaganiriwe hagati Henri de Raincourt na Louise Mushikiwabo kuri uyu wa kabiri.
Gusa ngo baba batanarengeje ingohe ibibazo biri muri aka karere mu biganiro byabo, harimo ikibazo cya Soudan, Libya ndetse n’iterambere rya East African Community.
Uru ruzinduko rwa Louise Mushikiwabo mu bufaransa rubanjirije urwa President w’u Rwanda Paul Kagame ruteganyijwe tariki 12 Nzeri uyu mwaka.
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
11 Comments
Nagende aturebere, nubundi nabinye abafaransa basigaye barikubise agashyi, tubanye neza. ni byiza cyane kugirana ubufatanye, nizere ko hari byinshi bizatugezaho, harimo no kohereza interahamwe zikidegembya ku butaka bwabo.
U Bufaransa bwikubise agashyi rute? Hanyuma se Juppé ko atakiriye mugenzi we Mushikiwabo ni amahoro? Ngo nta mwanya yali yifitiye akazi kamubanye kenshi.
mushikiwabo gerageze abwire abafaransa ko urwanda rugendwa kandi ari karibu bazagaruke gusa banazirikana uruhare bagize mu rwanda mu maraso yamenetse mu maso yabo ubwo bari mu rwanda muri genocide bibabere isomo ryo kugira umubano mwiza no kwemera amakosa yakozwe !!!!
U Rwanda ni rwo rukwiye kugira isoni guhora rurega ibintu rudafitiye ibimenyetso. Harya u Rwanda rwo rufite uruhe ruhare mu byabaye? Kwilirwa abantu bavuga jenoside gusaaa nk’aho nta kindi cyo kuvuga gihari? Niba abafaransa barishe abatutsi se murabiruka inyuma mubashakaho iki mwabajyanye mu rukiko? urarega umuntu warangiza ukajya kumusaba?
Twebwe nk’abanyarwanda ntabwo dutunzwe no gusaba NDASINGWA ahubwo dutunzwe namaboko yacu ikindi kandi nakubwira nuko tudatinya abafrana kuko nibo badusabye guhagurutsa umubano.
wibeshyta Mliisa, amaboko yacu adutunze alimo n’imfashanyo z’abafaransa n’ibindi bihugu. Nanjye ndakubwira ibyo nzi ntabwo abafaransa ali bo basabye kubyutsa umubano, kandi babaye n’abo mwabyanga niba mutabakeneye. Twebwe nk’abanyarwanda ntidukeneye abandi? Ngaho se nibafunge imipaka maze twerekane ko twishoboye.
Cyomoka none se ari u Rwanda n’ubufaransa ni ikihe Gihugu cyagombye kugira Isoni.
Hari abantu batishimiye uburyo Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wasubiye ho!
kwihererana ibibazo si wo muti,ahubwo gushaka inzira ibyo bibazo byakemurirwamo nizo nzira zo gukemura ibibazo biba bihari
Kagarara, ubwo se Mushikiwabo n’afandi PC bajye kwihanukira umwe ngo kugarura juppe ni ukudutuka, undi ngo ntibamushaka mu Rwanda, bari bayobewe ho hari ibibazo byo gukemurwa, cg bari bibeshye ko bategeke n’ubufaransa? Ibi bigaragaza ko tuba dukwiye kwishisha bugufi, kuko nyine nk’uko ubivuze kwihererana ibibazo si wo muti, aliko nta n’ubwo wategeka abandi kuvuguta umuti bo bazi ko utavura. Bariya bafaransa bafite amafoto (n’abamerika na bo barayafite) y’ibyabaye byose n’ababikoze, amanama yabaga babaga bayarimo kandi n’ubu mu Rwanda baruzuye baza biyita abataliyani cg andi moko, natwe tukajyaho tukavugaguzwa tutazi ko abazungu byo babifatanya, hagera ku nyungu zabo twe tukagwamo.
Nibyiza umubano w’Ubutwererane uzadufasha cyane ko ari Ubufaransa buyoboye Umuryango w’Ibihugu bikize ku isi kd Imishinga y’Iterambere n’Ingamba y’Igihugu cyacu mu rwego rwo guteza abaturage imbere. Ibiganiro byiza kuri bose.
u have to move friend.Rda ni rwiza natwe twarubayemo gusa kuvuga ibya hano france mutahaba muba mukina commedi
Comments are closed.