Kirehe: Abarokotse basanga Kwibuka kwa Nyako ari ugusubiza agaciro abakambuwe
Mu gihe Abanyarwanda bari kwitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, bigakorwa hifashihijwe urumuri rwo Kwibuka ruri kuzengurutswa mu Turere twose tw’igihugu, Abarokotse Jenoside bakomoka mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nyarubuye na bo bafashe iya mbere bajya kwifatanya na bagenzi ba bo ndetse n’abandi baturage bo muri uwo Murenge, kugira ngo bitegure kuzakira urwo Rumuri.
Icyo gikorwa cyaranzwe n’umuganda udasanzwe wakorewe ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo muri ako Karere mu Murenge wa Nyarubuye, bafatanyije n’abandi baturage bo muri uwo Murenge, hamwe n’abarokotse jenoside bagituye aho muri Nyarubuye.
Nyuma y’umuganda baboneraho no gusura umukecuru wagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi baramuremera , baramutaramira yongera gusubirana icyizere no kumva ko atari wenyine.
Nyirihirwe Hileli uhagarariye ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomoka muri aka gace, mu kiganiro na UM– USEKE yatangaje ko icyo gikorwa bagiteguye mu rwego rwo kuza kwifatanya n’abatuye Nyarubuye kugira ngo bafatanye gusubiza agaciro ababyeyi abavandimwe ndetse n’inshuti zabo zishyinguye mu Rwibutso rwa Nyarubuye.
Avuga ko babasubije agaciro bakora isuku k’urwibuto dore ko rwanangiritse cyane, banafatanya kandi kwitegura kuzakira urumuri rwo kwibuka ruzagera mu Karere ka Kirehe ku itariki ya 27 Werurwe 2014, byose bikazabafasha kwinjira mu cyunamo bari hamwe kandi bakomeye.
Yanatangaje kandi ko iyi gahunda bayiteguye banateganya gusura umwe mu babyeyi bagizwe incike na Jenocide yakorewe Abatutsi, akaza gufata bamwe mu bana bari bagizwe imfubyi akabarera mu bushobozi buke yari afite ubu bakaba ari bakuru bamwe bararangije kaminuza abandi bayigerereye.
Iyo gahunda na yo bakaba barayikoze nyuma y’umuganda aho basuye uwo mubyeyi witwa Mukarukaka Epiphanie, baramuremera, bamuha impano igizwe n’ibiribwa bitandukanye ndetse na matera yo kuryamira, baranamutaramira bamukura mu bwigunjye ndetse banamugaragariza ko atari wenyine kandi banamushimira cyane ubwo butwari yagaragaje bwo kwita ku bana b’imfubyi bari babuze aho berekeza nyuma yaJenoside .
Izi gahunda zombi bazifatanyije n’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Jacqueline, aho yatangarije UM– USEKE ko ashimira cyane uru rubyiruko rukomoka muri aka karere ku bw’iki gikorwa batekereje cyo kugaruka kwita ku babyeyi abavandimwe bagizwe incike na JenoSide yakorewe Abatutsi.
Murekatete yabijeje ubufatanye burambye n’Akarere kugira ngo gahunda zose bateganya cyane cyane izo kwibuka no gusubiza agaciro abakambuwe, kugerageza kwibuka imiryango yazimye, gusana no kuzakora filime igaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako Karere kugira ngo abikwe neza abantu bajye bayareba bayibuke banarusheho guharanira ko bitazasubira ukundi.
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Akarere ka kirehe?Kari
muyihe komine,igihe
cyohambere,uturere
tutarabaho?hagire
unsobanurira murakoze.
Comments are closed.