Amasomo atanu y’imiyoborere u Rwanda rwakwigisha Philippines – Santos
Mu nkuru y’amapaji abiri yanditswe na DOY SANTOS ukorera ikinyamakuru cyo kuri Internet KDM, GMA News mu gihugu cya Philippines, yagarutse ku mateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo, ndetse anakomoza ku ntera ubu igihugu cy’Imisozi 1000 kigezeho mu iterambere, maze asanga igihugu cye hari amasomo atanu cyakura ku Rwanda.
Ku bwe ngo n’ubwo u Rwanda rukirwana no kwinjira mu bihugu bifite ubukungu bugereranyije (middle income country) nk’uko biri mu cyerekezo 2020, Phillipines yo imaze igihe yarinjiye muri iri tsinda ry’ibihugu ariko ngo hari amasomo yakura ku Rwanda.
Kugira amashyaka abasha kwiha ingengo y’imari: Ku bwa DOY SANTOS ngo asanga ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, RPF rifite umutungo waryo uhagije, birifasha kuyobora mu murongo nyawo hatabayeho gutonesha (fear or favour).
Avuga ko ibi bifasha RPF gushyiraho ingamba z’ubukungu z’igihe kirekire no kuzishyira mu bikorwa. Bifasha gutegeka mu mucyo no guhana amakosa ya ruswa ku bayobozi, no kutikubira no kwikanyiza ku mutungo w’igihugu.
Ubuyobozi butagira uwo buheza buha ijambo buri wese: Ibi SANTOS abihera ngo ku kuntu RPF isaranganya ubutegetsi n’andi mashyaka. Akavuga ko uko abaminisitiri bashyirwaho muri guverinoma n’uko abadepite batorwa habaho gusaranganya imyanya.
Avuga ko kuba mu Rwanda mu mwaka ushize abagore mu Nteko bageze ku ijanisha rya 64% ari umubare munini cyane ku Isi, kandi bikagaragaza uko amategeko arengera umugore agira ubuzima bwiza n’imibereho myiza yateye imbere mu Rwanda.
Kwishakamo ibisubizo (Homegrown solutions): Santos avuga ko mu Rwanda habayeho uburyo buhamye bwo gukumira itangazamakuru rirengera rishobora kugarura amacakubiri ashingiye ku moko, ariko akemera ko bikwiye kandi bituma u Rwanda ruba uko rumeze ubu.
Akavuga ko aho kugira ngo u Rwanda rugendera ku buryo andi mahanga akoresha mu kwiteza imbere no gushakira umuti w’ibibazo byayo, u Rwanda rwahisemo gushaka umuti w’ibibazo uvuye mu baturage ba rwo.
Atanga urugero rw’inkiko Gacaca n’Imihigo byafashije mu kuzana ubutabera buboneye n’imiyoborere myiza.
Ubutegetsi buhamye (Robust government role): Santos avuga ko mu guteza imbere u Rwanda harimo uruhare rwa guverinoma aho rwiganye urugero rw’ibihugu by’Aziya mu guha umwanya abashoramari no gushyiraho politiki zihamye mu bijyanye n’ubuhinzi, inganda na serivisi hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Avuga ko ibi byatumye abashoramari bitabira gushyira imari yabo mu kwikorera ku giti cyabo, bigatuma hari icyizere ku ishoramari ry’ejo hazaza.
Gusimburana ku butegetsi (Political succession): Santos asobanura ko abantu benshi bibaza niba Perezida w’u Rwanda Kagame azava ku butegetsi muri 2017, ubwo igihe yemererwa n’Itegeko Nshinga kizaba cyarangiye.
Ibi akabihera ku kuba Perezida w’u Rwanda ari muri manda ye ya kabiri kandi ari zo zemerwa n’Itegeko Nshinga. Akongeraho ko habaye inama yiga ku buryo RPF yashaka uzayibera umukandida ubwo Perezida azaba atakiri ku buyobozi, kandi hakarebwa umuntu wakomereza aho igihugu kigeze.
Ibi kuri Santos byerekana ko hari icyizere gifatika cyo gushyiraho uburyo buhamye bwo gusimburana ku butegetsi.
Santos avuga ko uko ibintu bikorwa mu Rwanda Atari ngombwa ko bihita biterurwa bigashyirwa muri Philippines. Avuga ko icyo yashatse kwerekana ari uburyo ibihugu byajya biganira ku iterambere rya byo binyuze mu buryo biyemo.
Nk’umwanzuro w’igitekerezo cye, Santos avuga ko agendeye ku cyerekezo 2020 u Rwanda rwashyizeho, uburyo abagore bari mu nzego zifata ibyemezo, byafasha iki ishyaka Liberal Party riri ku butegetsi mu gihugu cye, na Perezida wacyo Aquino?
KDM, GMA News
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Uyu mugabo Santos tumutera ishyari ryiza n’abandi babonereho batureke twikomereze mu nzira y’iterambere bareke kutuvangira.Imana yacu yaduhaye umuyobozi mwiza izabakumira.John
ibyiza u Rwanda rugezeho ntawutabibona cyereka ubabazwa nukuri naho ubundi igihugu cyacu kiratera imbere uko bucya nuko bwije.
Comments are closed.