Digiqole ad

Kaminuza za ICK na ISPG zipimye mu mikino

Ishuri rikuru ry’I Gitwe ISPG n’ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi ICK kuri iki cyumweru  bakinnye imikino ya gicuti igamije kwitegura amarushanwa ahuza za kaminuza zigenga mu Rwanda zibumbiye mu muryango w’ARIPES.

Umukinnyi ufite umupira ni Joram Nkubana wari wazonze ICK bikomeye.
Umukinnyi ufite umupira ni Joram Nkubana wari wazonze ICK bikomeye.

Aya mashuri makuru yahuye mu mikino ya Basketball, Volleyball n’umupira w’amaguru, ibera ku bibuga bya ISPG  i Gitwe mu karere ka Ruhango.

Akenshi Kaminuza ya ICK ikunze gutsinda ISPG mu mikino yose, bajya batebya ngo “ICK itsinda ISPG Recto Verso” bashaka kuvuga ko nta mukino n’umwe ISPG ibasha gutsindamo ICK

Kuri iki cyumweru ariko ISPG ntiyatsinzwe Recto Verso kuko ubu noneho ICK yatsinze ISPG muri Volleball gusa.

Mu yindi mikino ISPG yatsinze ICK muri Basketball amanota 75 kuri 69, nyamara  ICK  yabashije kwanikira ISPG ku kinyuranyo cy’amanota 15, ICK yagize amanita 49 ISPG igeze ku manota 34. Mu mikino uryoheye ijisho ISPG iza kwigaranzura iranawutsinda.

Nimugoroba izi kaminuza zombi zerekeje ku kibuga cy’umupira w’amaguru, abafana bari benshi baniteze ikivamo, abayobozi ku nzego zitandukanye b’izi kaminuza bahari n’amatsiko menshi.

Ibitego bitatu bya ISPG kuri kimwe cya ICK niko byaje kurangira.

Abayobozi bashinzwe abanyeshuri ku mpande zombi, mu magambo yabo wasangaga bari guhiga imihigo yo kuzatahukana ibikombe by’irushanwa ritegurwa n’ishyirahamwe rya za kaminuza n’amashuri makuru byigenga mu Rwanda(ARIPES), rizatangira mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.

Aya makaminuza yo mu Ntara ngo arambiwe kumva ibikombe byose by’iri rushanwa bitwarwa na Kaminuza zo mu mujyi wa Kigali, uyu mwaka ngo ibi bikombe birajya mu majyepfo nk’uko bahigaga nyuma y’imikino yahuje ICK y’i Muhanga na ISPG yo mu Ruhango.

Ba myugariro ba ICK, bacungiraga hafi abakinnyi ba ISPG
Ba myugariro ba ICK, bacungiraga hafi abakinnyi ba ISPG
Ikipe y'umupira w'amaguru ya ICK
Ikipe y’umupira w’amaguru ya ICK
Nimero 6 wa ICK mu ikipe ya Volleyball, umusore  wigaragaje cyane.
Nimero 6 wa ICK mu ikipe ya Volleyball, umusore wigaragaje cyane.
Abakinnyi n'abayobozi b'umupira w'amaguru muri ISPG.
Abakinnyi n’abayobozi b’umupira w’amaguru muri ISPG.
ISPG muri Basketball itozwa n'umukobwa.
ISPG muri Basketball itozwa n’umukobwa.
Jean Damascene, umukinnyi wa ISPG watsinze ibitego bibiri mu mupira w'amaguru.
Jean Damascene, umukinnyi wa ISPG watsinze ibitego bibiri mu mupira w’amaguru.
Ku mupira w'amaguru, abafana bamwe bawurebeye mu biti
Ku mupira w’amaguru, abafana bamwe bawurebeye mu biti

 

Photos/Damyxon

NTIHINYUZWA Jean Damascene
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • hahahaha Courage Dadjou kabisa ndabeye cyane

  • ISPG irakomeye. bazane na ULK kbsa

  • Big up to you guyz,c’est un grand honneur de voir le changement dans le cadre sportif dans notre institution, courage mes freres, vos anciens vous manque

Comments are closed.

en_USEnglish