Digiqole ad

i Rulindo bishimira ko Kaminuza ya INATEK yabegereye

Mu muhango wo gutangiza umwaka mushya w’amashuri muri kaminuza ya INATEK iharereye mu karere ka Rulindo kuwa  24 Mutarama 2014  umuyobozi wa INATEK mu gihugu Padiri Dr Karekezi Dominique  yavuze ko bashaka kuba icyitekererezo mu burezi, ndetse anashimira abatuye i Rulindo uko bakiriye iyi Kaminuza nshya iwabo. 

Kaminuza ya INATEK ishami ryayo rya Rulindo
Kaminuza ya INATEK ishami ryayo rya Rulindo

Dr .Karekezi yavuze ko INATEK yaje i Rulindo kwigisha abarezi, gukora bushakashatsi, mu gutanga serivisi nziza no gufasha iterambere ry’uburezi muri aka karere no mu gihugu muri rusange.

Yagize ati” icyo tugamije ni ukubaka u Rwanda tubinyujije mu burezi bufite ireme ubushakashatsi n’imyigishirize, intego tugenderaho zigomba kurangwa n’imikorere y’indashikirwa, kuba inyangamugayo, gufatanya , kwisanzura mu bumenyi.

Mu karere ka Rulindo bamwe mu bahatuye bavuga ko iyi Kaminuza iri kubafasha muri byinshi birimo no kuzana iterambere.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo wari muri uyu muhango yashimiye cyane Kaminuza ya INATEK yagejeje ishami ryayo i Rulindo asaba cyane cyane ko iyi Kaminuza ifatanya n’ubuyobozi bw’Akarere mu ntego zayo zo guhashya ubukene biyemeje.

Rwandamuriye Elias, umunyeshuri muri INATEK ishami rya Rulindo yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko bashimishijwe cyane no kuba barabonye ishami ry’iyi Kaminuza rije muri kariya karere kuko byabafashije cyane.

Ati “ twishimiye cyane ko twabonye indi Kaminuza yigisha iby’Uburezi ije hano i Rulindo. Nkanjye ndi umwalimu muri Segonderi kuba iyi Kaminuza inyegereye rero byaramfashije cyane gukomeza amasomo binafasha ibigo bya hano kutabura abarimu.”

INATEK ni Kaminuza imaze imyaka 10 ariko, imaze kuba imwe mu zifite abanyeshuri benshi mu gihugu ndetse ikomeje no kugenda yagura amashami yayo ari nako igenda inoza imikorere mu gutanga ubumenyi nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wayo mu gihugu.

Abanyeshuri bari muri uyu muhango ku ishami ry’iyi Kaminuza i Rulindo bagaragaje ibyifuzo bitandukanye bafite mu kubafasha mu myigire.

Muri byo bavuzemo imodoka y’ikigo yo kubafasha kujya mu bushakashatsi, amatara ku muhanda werekaza kuri Kaminuza kugirango bifashe abiga nijoro gutaha nta nkomyi n’ibindi byifuzo bitandukanye bagejeje ku buyobozi.

Dr Karekezi yasezeranyije ko ibyifuzo aba banyeshuri bamugejejeho bizihutirwa gukorwa cyane cyane iby’ingenzi.

Dr.Karekezi umuyobozi wa INATEK mu rwego rw'igihugu
Padiri Karekezi umuyobozi wa INATEK mu rwego rw’igihugu

Kaminuza ya INATEK ishami rya Rulindo yatangiranye n’abanyeshuri 24, muri uyu mwaka ubu bamaze kugera ku banyeshuri 801.

Iyi Kaminuza ikaba ubundi yaratangiriye mu karere ka Ngoma igamije guteza imbere uburezi ahahoze hitwa i Kibungo, ubu ikaba yaratangiye kugaba amashami ihereye i Rulindo.

Bamwe mu banyeshuri biga muri iyi Kaminuza i Rulindo
Bamwe mu banyeshuri biga muri iyi Kaminuza i Rulindo
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rulindo
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo yasabye iyi Kaminuza kubafasha mu mugambi w’iterambere
Itorero ry'abanyeshuri biga hano ryasusurukije abashyitsi
Itorero ry’abanyeshuri biga hano ryasusurukije abashyitsi
Aha ni muri Kaminuza ya INATEK ishami rya Rulindo
Aha ni muri Kaminuza ya INATEK ishami rya Rulindo

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • INATEK nikomeze ibe ubukombe!!!

  • Good! Iyi nyubako cg iri shuri rikorera he?muturangire!umudugudu-akagari-umurenge.n’agacentre!

Comments are closed.

en_USEnglish