Imiti yica udukoko twangiza imyaka nayo yangiza ibidukikije – Kalibata
Imwe mu miti ikunze gukoreshwa mu guhangana n’udukoko twangiza imyaka, uretse kuba udukoko tugera aho tukayimenyera ntibe ikitwica, ngo yaba yangiza ibidukikije.
Kubera iyo mpamvu, ngo hakwiye gushakwa ubundi buryo bwakoreshwa mu rwego rwo kwirinda izo ngaruka, nko gukoresha utundi dusimba tutangiza imyaka, ahubwo turya udusimba dusanzwe twangiza iyo myaka. Ibi Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Agnes KARIBATA yabitangaje kuri uyu wa mbere ubwo yari ari muri kaminuza nkuru y’u Rwanda aho yaganiraga n’abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi.
“kuyikoresha yica ibisimba yego ariko hari ubwo ubusimba buyimenyera ntibupfe. ikibazo nyamukuru ni uko yangiza ibidukikije tukaba tugomba kwigisha abantu bwo kumenya guhuza uburyo bwo gukoresha imiti n’ubundi buryo bushoboka” KARIBATA.
Professor Roy Van DRIESCHE, umwarimu muri kaminuza ya Massachussets muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba n’inzobere muri ubu buryo bwo guhangana n’udusimba hakoreshejwe utundi, yasobanuriye abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ubushakashatsi yakoze ku ikoreshwa ry’ubu buryo ndetse nibyo yagezeho.
Naho abanyeshuri biga ubuhinzi n’ubworozi muri kaminuza bavuze ko bungutse byinshi bizabafasha mu kazi kabo igihe bazaba barangije amasomo yabo nk’uko MWUNGURA Marc umunyeshuri uhagarariye abandi yabitangaje.
Yagize ati: “Tuba dushaka kumenya n’ibibazo biri mu gihugu bijyanye n’ubuhinzi, kugira ngo twige tunashaka n’umuti. Bidufashije gufungura ibitekerezo byacu kugira ngo tubashe gukora ibishoboka byose ngo tugaburire abaturage.”
Kubwa Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, ngo aba banyeshuri bakwiye kubimenya hakiri kare kuko aribo bagiye kubikoramo mu minsi iri imbere.
Emmanuel NSHIMIYIMANA
Umuseke.com