Kuzamura amagarama y'urubanza bishobora kongera kwihorera no kwihanira
Nyuma y’uko Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda itangaje ko amafaranga y’ingwate y’amagarama y’urubanza atangwa n’ugiye kurega, agiye kwikuba inshuro 12,5 bamwe mu baturage baragaragaza imbogamizi zizazanwa n’iki cyemezo, zirimo kuba imanza zizagabanuka mu nkiko, ariko kwihorera no kwihanira bikiyongera mu bantu.
Nsengiyumva Innocent wo mu Murenge wa Nyakabanda aganira n’Umuseke, yatangaje ko iki cyemezo Leta yafashe cyo kuzamura amagarama y’urubanza ari cyiza bitewe n’uko aya mafaranga azafasha leta kugira ngo na yo igire icyo ikorera umuturage imuha serivisi mu kuburana mu nkiko, ariko agaragaza imbogamizi bishobora kuzatera.
Yagize ati “Kubera izamurwa rikabije ry’amafaranga y’amagarama y’urubanza, bizatuma abatabasha kuyabona kandi wenda fatite ukuri, bashaka izindi nzira zatuma babona ubutabera zirimo kwihorera, yaba ku wamuhemukiye cyangwa se ku wo bafitanye isano.’’
Undi witwa Twagirayezu, na we yatangaje ko kubera izamuka ry’amagarama y’urubanza mu nkiko, rizatera abantu gushaka uburyo bihanira kuko bazaba batabashije kuriha ayo mafaranga.
Kuri we, akaba abona iri zamuka rizongera imfu za hato na hato ndetse n’amakimbirane adashira mu miryango imwe n’imwe idafite ubushobozi bwo kwishyura ayo mafaranga, kandi barabashaga kwishyura make bakagana inkiko, zikabakemurira ayo makimbirane mbere y’uko bagera aho bicana cyangwa se barogana.
Umwe mu banyamategeko basanzwe bakora akazi ko kunganira abantu mu manza, yatangarije Umuseke, iki cyemezo kizagabanya umubare w’imanza n’akajagari mu nkiko ku buryo bushimishije.
Ikindi ariko, uyu munyamategeko afite impungenge z’uko icyemezo cya Minisiteri y’Ubutabera kigabanya umubare w’abakiriya, kuko abenshi bitabiraga inkiko si ko babaga bafite ayo mafaranga kandi bigaragara ko bakeneye ubutabera.
Ku bwe ngo Minisiteri y’Ubutabera ikwiye kuziga uburyo kiriya cyemezo cyazashyirwa mu bikorwa, ariko bakanatekereza kuri ziriya mbogamizi zagaragajwe n’abaturage kugira ngo umuryango nyarwanda ucikemo umwiryane n’amakimbirane ya hato na hato.
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye aherutse gutanga ko amagarama y’urubanza bidasubirwaho yazamuwe akazava ku mafaranga y’u Rwanda 2000 akazagera ku 25 000.
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
IKIGARAGARA ICYI CYEMEZO CYAREBYE MU RUHANDE RUMWE RWO KUGABANYA IMANZA BATITAYE KU GUKEMURA IKIBAZO KUKO ABAGANAGA INKINKO BAZASHAKA IZINDI NZIRA NKIZAVUZWE AHUBWO HAGOMBYE GUSHAKWA UBURYO AMAFARANGA AGABANUKA PROCEDURE IKAGENA UBURYO IMANZA NYINSHI ZIRANGIRIRA MU NAMA NTEGURA RUBANZA
Comments are closed.