Niyonzima yishimira ko ari nyamweru kandi ngo nta we ukwiye kubizira
Niyonzima Isaka umuhungu ufite imyaka 16 ni nyamweru, atuye mu mudugudu wa Cyeru mu kagari ka Mbandazi mu murenge wa Rusororo, atangaza ko kwiyakira byatumye abasha gukurikirana amasomo ye neza ndetse akaza mu myanya ya mbere bigatuma abo bigana bamwisaho kubera ko abasobanurira amasomo.
Mu minsi ishize hakunze kumvikana ihohoterwa rikorerwa ba nyamweru mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda nko muri Tanzania, U Burundi aho byavugwaga ko bimwe mu bice by’umubiri wabo bifatwa nk’imari.
Si ibyo gusa muri ibi bihugu ndetse no mu Rwanda mu minsi yashize hakunze kuvugwa guhabwa akato cyangwa kutakirwa mu muryango aba bantu baba babamo.
Muri iki gihe mu Rwanda bamwe muri aba bantu bakomeje gutangaza ko abantu batangiye gusobanukirwa ko umuntu wese ari nk’undi ndetse bikaba akarusho iyo ufite iki kibazo abasha kwiyakira akumva ko adatewe ipfunwe n’uko yaremwe akisanga mu bikorwa bigenewe buri wese.
Niyonzima Isaka, avuga ko n’ubwo ari nyamweru yabashije kwiyakira akiyumvamo ko ntacyo umuntu usanzwe yakora ngo we kimunanire, kuri ubu akaba arangije amashuri abanza kandi n’ubwo yatinze kwiga ubu aratsinda atsinda.
Yatangarije Umuseke ko buri wese iyo abasha kwiyakira uko yaremwe bimutiza umurindi wo gushyira imbaraga mu bikorwa biranga umuntu uwo ari we wese ndetse bigatuma buri wese amwiyumvamo.
Ikindi kandi ngo ni uko abasha no kwigarurira abari bafite ingengabitekerezo yo kumuheza bitewe n’uko yaremwe kuko baba babona ko na we afite ubushobozi nk’ubwabo.
Niyonzima yagize ati “Ubu ndangije amashuri abanza nditegura gutangira ayisumbuye, ariko ndakubwiza ukuri ko bagenzi bajye twiganaga nabonaga abenshi banyisanzuraho kuko nanjye ubwajye numva mfite ubushobozi nk’ubwabo.”
Yakomeje atangaza ko ibanga rya mbere iyo ufite ikibazo utiteye ari ukwiyakira, yagize ati “Mu buzima bwanjye nkimenya ubwenge byabanje kujya bimbabaza, kuko nabonaga ntasa nk’ababyeyi n’abavandimwe bajye, ariko aho nkuriye numva ko kuba nararemwe gutya Imana ifite icyo yabikoreye bityo najye nkiyumvamo ubushobozi nk’ubw’abandi.”
Niyonzima yanageneye ubutumwa buri wese haba ku ruhande rw’ufite ikibazo ndetse n’abafite imyumvire yo kugira abo baheza kubera uko baremwe.
Yagize ati “Iyo ufite ikibazo utiteye cyane cyane iyo kigaragarira buri wese ku buryo byatuma uhabwa akato, ibanga rya mbere ni ukwiyakira, kuko bizatuma na we wiyumvamo imbaraga n’ubushobo bwo gukora ibyo abandi bakora bityo na bo bakabona ko nawe uri nkabo.”
Na ho ku ruhande rw’abagifite imyumvire yo kugira abo baheza cyangwa baha akato kubera ibibazo bafite batiteye, yavuze ko nta muntu ujya kuvuka ngo abwire Imana uko azaza ameze kandi ko uko wavuka umeze kose Imana iba yarabikoze ifite umugambi, bityo rero umuntu akaba yakubahira undi uwo mugambi w’Imana.
Si ibyo gusa kuko yagarutse no kubaba bafite ibibazo ku mubiri nyamara batavukanye ahubwo barabitewe n’impanuka cyangwa n’ibindi bibazo aho yavuze ko uyu we ahubwo aba atagomba guhabwa akato ahubwo ko aba akeneye ubufasha.
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Izo nama ni nziza yagiriye buri muntu,koko kwiyakira ni ngombwa ubuzima burakomeza,ahubwo courage Isaka mu masomo zawe.
Courage rata Imana irakuzi, ngukundiye ko ushima Imana uko yakuremye izagukorera nibindi utaruzi.
Keep it up!!!!
Courage Isaka,uziga uyarangize, kandi uzaba igihangange!
Comments are closed.