Umubonano wa Obama na Dalai-Lama warakaje Ubushinwa
Robert Wang, ushinzwe umubano muri ambasade ya leta zunze ubumwe z’amerika I pekin mu Bushinwa yahamagawe igitaraganya na minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga Cui Tiankai kugirango agaragarizwe akababaro batewe n’umubonano wabaye ku wa gatandatu hagati ya Balack obama perezida na dalaï-lama umuyobozi w’abanyetibe wakiriwe muri white house.
«ubushinwa ntibwabyishimiye kandi ntibubushyigikiye na gato,Tibet ni intara y’ubushinwa,ibibazo by’abanyetibe ni ikibazo cy’ubushinwa” ibi bikaba ari ibyavuzwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubushinwa ku rubuga rwa internet rw’iyi minisiteri.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba yongeyeho ko «gukomeza kubana neza k’ubushinwa n’amerika bisaba akazi kenshi kuri buri gihugu ».
Ubushinwa bwagiye bugaragaza ko butishimiye kwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu cyabo “igikorwa nk’iki ni ukwivanga bikabije mu bibazo bireba ubushinwa,ni ugukomeretsa ishema ry’abashinwa no kwangiza umubano umaze kugerwaho n’ibihugu byombi” ibi bikaba ari ibyatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubushinwa Ma Zhaoxu nk’uko byatangajwe n’ibiro ntara amakuru Chine Nouvelle
Ma Zhaoxu yasabye leta zunze ubumwe z’amerika kubaha ibyemezo by’ubushinwa, gufata ingamba zo kubyutsa umubano wazahajwe n’uyu mubonano,kureka kwivanga mu bibazo by’ubushinwa ndetse no guhagarika gufasha imitwe irwanya ubushinwa iharanira ubwigenge bwa Tibet.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na white house nyuma y’umubonano wa Barack Obama na dalaï-lama, riravuga ko perezida Obama yashishikarije ibiganiro by’imbonankubone mu gukemura ibibazo bimaze igihe kirekire ko kandi ibiganiro nk’ibyo byazavamo igisubizo cy’ibibazo by’ubushinwa na Tibet.
Umuseke.com
4 Comments
kwakira dalai lama muri white house ni ukwivanga kw’abanyamerika gukabije mu bibazo by’imbere mu gihugu cy’ubushinwa,kuko tibet ishaka kwigenga ni intara y’abashinwa,ibyo abanyamerika barabizi,ariko bakabikora nkana babizi kandi babishaka,ubwo ingaruka zizabho wenda nazo bazazirengera
nibyiza cyane. ubushinwa bwirata kuri america igomba gushaka uyibufasha waho, ariko barashaka ko bazumvikana rwose. naho ubundi abashinwa nabo barakabya.
ibi ni ukwivanga rwose!nibarebe ukuntu babanyuzaho akanyafu batazongera.
USA irigorera ubusa kuko ubu nta mbaraga bagifite zo kuba bahungabanya ubushinwa. Obama abanze yishyure ideni USA ifitiye Chine mbere yo gukomeza kwikururira ibindi bibazo. bykunda byakwanga, Tibet ni intara ya Chine. Obama rero, ntacyo agomba kubihinduraho
Comments are closed.