Digiqole ad

Umugabo yamaze imyaka 42 yinywera essence

Mu bushinwa umugabo wimyaka 71 yamaze imyaka 42 asangira agatama n’ibinyabiziga yizeye ko yakira uburwayi yari afite mugatuza yatewe n’inkorora yari amaranye igihe.

Chen ngo yari amaze kukamenyera

Uyu mugabo witwa Chen Dejun byageze aho  bimubera akamenyero nuko ka essence akajya akagotomera buri gihe kuburyo ngo nibura yafataga litiro eshanu buri kwezi.

Uyu mugabo ubusanzwe wakoraga akazi ko guconga amabuye no gucuruza imigano, kuva mu 1969 ubwo yatangiraga kugira ikibazo mu gatuza, yafashe umwanzuro wo kujya agura akananywa ka Essence nk’umuti bari bamurangiye.

Kuva muri uwo mwaka, Chen avugako amalitiro ya essence yanyoye atayabara, gusa zigonet dukesha iyi nkuru ivuga ko yaba abarirwa hagati ya litiro 1500.

Chen ubu urwariye mu bitaro bya Feng Fu kubera izabukuru, umwe mu baganga baho yatangaje ko iyi essence yanyoye yatumye mu mubiri we habamo ubudahangarwa ngo nahubundi yajyaga kuba yaramwishe, gusa ngo ubu afite ikibazo cyo guhumeka, kugeza ubu ngo kwa muganga bamukuye kuri iki kinyobwa kidasanzwe we yari amaze kumenyera.

Imiti iragwira.

Oscar Ntagimba

Umuseke.com

5 Comments

  • none se essance ni umuti cg ni swing?

  • uwo ni umuti winkorora musore we.

  • arapfuye ntaraye ubwo bamukuye ku mazi ye!none se basanze igihe cyose amaze ntacyo yamutwaye none ubu basanze aribwo agomba kuyivaho?nibamurekere ikinyobwa cye

  • ni vyo ahubwo azohwera

    • azopfa neza

Comments are closed.

en_USEnglish