Digiqole ad

Udufaranga yazigamye akiri umunyeshuri tumaze kumugeza kuri byinshi

Munyeshuri Jackson ni umusore w’imyaka 24, ubu aba mu mujyi wa Kigali yatangiye kuzigama udufaranga yiga muri Segonderi (Seondary School), nyuma tuza kumufasha kugera ku rwego rwo gushinga kompanyi ifotora, yiga Kaminuza ndetse ibikorwa bye bimwinjiriza amafaranga ibihumbi 210 buri kwezi.

Munyeshuri Jackson mu biro akoreramo akazi ke ka IT no gufotora amafoto
Munyeshuri Jackson mu biro akoreramo akazi ke ka IT no gufotora amafoto

Jackson avuga ko yatangiye gutekereza ku buzima bwe bw’ejo hazaza amaze kurangiza amashuri yisumbuye, ubwo yari akimara kwinjira mu mwaka wa gatanu w’ayo mashuri. Icyo gihe yatangiye kuzigama amafaranga make make biratinda aragwira.

Avugana n’Umuseke yagize ati “Ubwo nafashe adasanduka ndagatobora nkajya nshiramo amafaranga yose asagutse ku yo mu rugo bampaye njya kwiga. Nyuma maze kurangiza naragapfunduye nsanga hamaze kugeramo 100 000Frw  ni yo nahereyeho.”

Muri ayo mafaranga yaguze camera nto ifotora ubwo asaba mukuru we kumwongerera ubushobozi ari bwo yamuguriraga imashini nto igendanwa ya mudasobwa.

Uyu musore yahise yubaka akantu gato ka Studio Photo ku rubaraza rw’ahantu mwene wabo yacururizaga atangira kwikorera.

Hari mu mwaka wa 2011 akirangiza kwiga, nyuma yaje gushaka gukomeza kwiga Kaminuza dore ko atabashije kubona bourse ya leta.

Yagombaga kwirihira ishami rijyanye n’ibyo yize muri IFAK aho yari arangije mu mibare n’ubugenge (Math-Physique).

Uyu musore yaje gusaba Se umubyarako amugurira akamashini gato gafotora impapuro ubundi na we akimenya.

Aho ni ho Jackson yubatse Studio ku rubaraza ndetse afite na photocopieuse yahawe n'umubyeyi we ari yo yamufashije kwiga Kaminuza
Aho ni ho Jackson yubatse Studio ku rubaraza ndetse afite na photocopieuse yahawe n’umubyeyi we ari yo yamufashije kwiga Kaminuza

Ayo mahirwe ni yo Munyeshuri yakoresheje abasha kuriha amasomo yigaga muri Tumba College aho yakuye impamyabumenyi (Diploma muri IT) amaze kwishyura amafaranga ibihumbi 900 ku giti cye.

Uyu musore amaze kwiga yashinze kompanyi (Self focus Ltd) ikora ibyo yize, aho afotora amafoto magufi (passport). Nyuma yaje kugera ku rwego rushimishije, agura mudasobwa nini (Desktop) yahashye ku mafaranga 320 000.

Ubu yaguze agakoresho gahanagura amafoto mu kanya nk’ako guhumbya (Photo Printer express) yaguze amafaranga 120 000.

Ibikorwa by’uyu musore ukorera mu nzu iri imbere y’umuryango munini wa KIE, bimuhemba buri kwezi amafaranga y’u Rwanda 150 000 ariko yakuramo ayo ubukode bw’inzu 50 000 agasigarana asigaye.

Yinjiye mubyo gukora imisatsi

Munyeshuri akirangiza yaje gushaka kwiga icyiciro gisigaye muri KIST ariko ubushobozi burabura.

Ni bwo yaje kugira amahirwe ahugurwa na WDA mu bijyanye no gukora imisatsi ariko ngo byose yabikoraga agamije gushyigikira kompanyi yashinze.

Yagize ati “Numvaga bavuga ko gukora imisatsi bigira amafaranga menshi, mba mbigiyemo kuko numvaga nshaka aho nakura ubushobozi bwo gukomeza kompanyi yanje.”

Ubumenyi yabo ntiyabupfushije ubusa, yahise ashinga Saloon igendanwa (Mobile Saloon) mu bikorehso yahawe arangije, ubu akora ibyo yize akanakora ibiraka bwo gutunganya imisatsi asanze abakiliya be mu rugo.

Yagize ati “Gushinga Saloon numvaga ari ibintu bisanzwe, nzana agashya ko gukora Mobile Saloon kandi ntibimbuza gukora IT yanjye.”

Munyeshuri afite intego yo gukora cyane akazahabwa igihembo gitangwa na Imbuto Foundation mu guhemba urubyiruko rwahanze uduhsya.

Intego yanjye ni ugufata igihembo cya Imbuto Foundation ya Mme Jeanette Kagame muri 2015. Nshaka ko kompanyi yanjye izaba ikomeye.”

Umwuga wo gutunganya imisatsi y’abagore ufasha Jackson kwinjiza amafaranga y’u Rwanda 60 000 buri kwezi ariko yizera ko aziyongera.

Gufura mu mutwe no gusokazamo agusanze iwawe umwishyura amafaranga 5000, haba hari ibindi wifuza birenze ibyo ukishyura amafaranga 15 000.

Munyeshuri agira anama urubyiruko mu magambo abiri.

Kugira intego rukabyaza umusaruro impano rufite no kudasuzugura akazi ako ariko kose ugutunze.

Yagize ati “Umurimo muto ugutunze ugufasha kwigira igihe utarabona undi.”

Munyeshuri afite kuri ubu bagenzi be bakorana ku buryo iyo bibaye ngombwa ko hari abakiliya bamuhamagaye akaba nta mwanya afite bakorana bakaba bajya gutanga serivisi yari asabwe gukorera abamwiyambaje.

Camera nto digital yatangiriyeho ayifite mu kiganza cy'indyo na Photo Express Printer mu kiganza cy'ubumoso
Camera nto digital yatangiriyeho ayifite mu kiganza cy’indyo na Photo Express Printer mu kiganza cy’ubumoso
Ibyo afite mu ntoki ni ibikoresho byo gutunganya imisatsi agendana
Ibyo afite mu ntoki ni ibikoresho byo gutunganya imisatsi agendana
Ibyo ni ibikoresho yifashisha
Ibyo ni ibikoresho yifashisha
Jackson kuri mashini ariko mu gakapo ke harimo ibikoresho yiteguye ko hari uwamuhamagara
Jackson kuri mashini ariko mu gakapo ke harimo ibikoresho yiteguye ko hari uwamuhamagara
Ako ni agapapuro aha abakiliya be bashaka kujya bakorana na we
Ako ni agapapuro aha abakiliya be bashaka kujya bakorana na we

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Congs Man, Keep up and you will go far if you do not give up.

    Courage and Be blessed!

  • nuko nuko bro, success comes as a redsult of hard working and never give up nor get discouraged coz even successful people fail many times but what helps them is their ability to forge ahead. so please keep up and u will truly succeed.!!!!

  • nuko nuko bro, success comes as a result of hard working and never give up nor get discouraged coz even successful people fail many times but what helps them is their ability to forge ahead. so please keep up and u will truly succeed.!!!!

  • banamwita Jackson…. big up musore muto it will put you on the other side of dealers. may God keep helping you and give you financial facilities.

  • Akazi kose gahesha nyirako agaciro

  • Nuko nuko Jackson mwana w’iwacu courage kandi ntuzacike intege burya akazi kose karagabura kandi nanone ujye ushimira mzehe kuko urumva yaguhaye foundation congratulations cyane rwose

  • murakoze cyane, izinizo nkuru dukeneye cyane nkurubyiruko ngo zidutinyure .

  • murakoze cyane, izinizo nkuru dukeneye cyane nkurubyiruko ngo zidutinyure mushake nizindi .

  • wikoreye iyamamaza reka revenue itere mo urafunga imiryango yawe sha wagakoze bucece ukareka kwiyamamaza sha

Comments are closed.

en_USEnglish