Uganda: Abasirikare biciwe muri Sudan y’Epfo, 12 barakomeraka
Mu gihe ingabo za Uganda zoherejwe ku rugamba muri Sudan y’Epfo kurwana ku butegetsi bwa Salva Kiir, abagera ku icyenda bamaze kugwa muri iyi mirwano na ho abandi 12 barakomeretse nk’uko bitangazwa n’igisirikare cy’iki gihugu.
Uyu mubare ariko utangazwa na Uganda, inyeshyamba zo muri Sudan y’Epfo zo zivuga ko zahitanye abarenga aba.
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda aherutse kwerura avuga ko yohereje ingabo zo gushyigikira mugenzi we Salva Kiir, mu rwego rwo kugarura umutekano mu gihugu kimaze igihe gito kivutse.
Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Paddy Ankunda yatangaje ku munsi w’ejo kuwa kabiri ko abasirikare icyenda baguye mu gico cy’inyeshyamba.
Yagize ati “Reka tugabanye ibihuha, Uganda yatakaje abasirikare icyenda, abandi 12 barakomereka.”
Izi ngabo za UPDF zagiye muri Uganda nyuma y’iminsi itanu imvururu zubuye muri Sudan y’Epfo, zikaba zaragize uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Bor mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu cymweru gishize kandi, ni bwo abadepite ba Uganda batoye itegeko ryemerera ingabo zabo kujya ku rugamba bavuga ko zabashije kuburizamo jenoside yari kuba muri Sudan y’Epfo.
Imishyikirano itaragira icyo igeraho irabera muri Ethiopia ku buhuza bw’ibihugu bihuriye mu muryango wa IGAD, ndetse na Uganda ifitemo ijambo rikomeye ariko inyeshyamba zigometse kuri Salva Kiir zishinja iki gihugu gukobogama.
Inyeshyamba zivuga ko Uganda irwana ku butegetsi bwa Kiir ndetse zikakirega ko indege z’intambara zacyo zarashe ku ngabo z’inyeshyamba.
Ku bw’izi nyeshyamba zisaba igihugu cya Uganda gucyura ingabo zacyo cyohereje gufasha ubutegetsi bwa Salva Kiir.
Muri Sudan y’Epfo ibintu byatangiye kudogera ubwo Perezida Salva Kiir yashinjaga uwari umwungiriza we, Riek Machar weguye ku mirimo ye, gushaka kumuhirika ku butegetsi yifashishije bamwe mu bari ingabo z’igihugu.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Abaguye murugamba rwoguharanira amahoro Imana ibakire mubayo .
Yebabaweee!!ibi bintu birababaje cyanee pe!
Comments are closed.