Kwiga neza ni umusingi wo gutsinda mu ishuri, inama 5 zagufasha
Abanyeshuri benshi mu bigaragara (observation) muri iyi minsi bafite ibibazo byo kwiga ariko ntibatsinde amasomo yabo uko babishaka. Umwe mu banyeshuri bari mu biruhuko duherutse kugirana ikiganiro ambwira uburyo kwiga agatsinda bimugora kandi ari umuhanga.
Uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye mu kigogo cy’amashuri St Joseph Kansi (Senior 6 Mathematics), yagize ati “Ngerageza kwiga ariko amanota mbona ntangana n’imbaraga nkoresha.”
Iki kibazo cy’uyu munyeshuri gifitwe na benshi mu rubyiruko rw’u Rwanda rwiga hirya no hino mu mashuri atandukanye.
Dore zimwe mu nama 5 zashobora kugufasha uzikurikije maze ugatsinda neza uko ubyifuza.
- 1. Kwiga ufite intego (vision)
Iyo umunyeshuri yiga afite intego aba azi aho ava n’aho ajya. Yiha imuhigo agomba kwesa kuva mu mwigire ye kuva mu mashuri mato kugeza ku makuru. Intego cyangwa icyerekezo bifasha umunyeshuri kwiha gahunda muri we agenderaho.
Umunyeshuri yiha kirazira mu myigire ye kugira ngo adateshuka ku murongo yihaye. Iki ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’ishuri.
- 2. Kwimenya no kumenya uwo uriwe
Kwimenya no kumenya uwo uriwe, bivuze ko umunyeshuri atagomba kwishyira mu rwego rw’ubushobozi (mu mufuko) atarimo. Ibi bifasha imunyeshuri kwiyakira no kwakira uburyo buke umuryango we ufite.
Iki ni ikintu cy’ingenzi ku munyeshuri kuko bimurinda kugwa mu bishuko ibyo aribyo byose yaba ari umuhungu cyangwa ari umukobwa.
Umumaro wa mbere w’iyi nama ni ukurinda umunyeshuri gukora ikigari cy’abana b’atanganya ubushobozi dore ko bikunze kugaragara ko ibigari bibi bidindiza abanyeshuri mu myigire yabo.
- 3. Kumenya gukoresha neza igihe cyawe
Ahenshi ku mashuri usanga harashyizweho amategeko agenga imyitwarire n’ubuzima bwa buri munsi bw’umunyeshuri.
Kumenya gukoresha igihe cyawe bizagufasha kubahiriza amategeko y’ikigo wigaho. Umwanya wawe uzawukoresha mu bintu bigufitiye akamaro gusa, ndetse bizagufasha byinshi mu myitwari yawe mu kigo.
Uzamenya neza ko utatsinda neza ikizamini cyangwa ngo ugire icyo umenya utasubiye mu masomo wize. Iyi nama rero ifite agaciro gakomeye kuko ni ho kuba umuntu w’umugabo bitangirira.
- 4. Gukoresha neza ibiruhuko
Umunyeshuri uri mu biruhuko (vacances/holidays) akwiye kumenya ko abonye umwanya wo kuruhuka gato intebe y’ishuri ariko bitandukanye no guta ishuri.
Mu biruhuko abenshi mu banyeshuri baba bataye burundu ikaye, ibi ntabwo aribyo. Mu kiruhuko abanyeshuri bagomba gufasha ababyeyi kandi bakiha gahunda ifatika yo gukurikiza bitewe n’umwanya munini bafite.
Ikiruhuko ni umwanya wo gushaka bagenzi bawe mwiga mu mwaka umwe ariko mu bindi bigo by’amashuri, mukagereranya ibyo mwize mukamenya aho mugeze niba muri imbere cyangwa muri inyuma.
Ibi bizagufasha gufatanya na bagenzi bawe no kurema ubushuti ariko unasubira mu masomo yawe. Ni kimwe mu bizagufasha kutajya mu biyobyabwenge n’ibindi bishuko kandi uhabwe agaciro n’ababyeyi bawe.
- 5. Imikino
Mu nama twahisemo, imikino ni ingenzi cyane haba ku ishuri no mu biruhuko. Mu buzima bw’ishuri imikino igufasha kongera gusubiza ubwenge ku gihe kandi ikaruhura umubiri wari warushye.
Imikino uretse no kuba isigaye ari ishoromari ryinjiza amafaranga menshi, ifasha umunyeshuri kubona ibyo ahugirago mu gihe atari mu ishuri kandi ubuzima bwe bukaba bubungabunze.
Ni byiza guhitamo umukino wumva ushoboye ku buryo n’ikindi gihe wazawukomeza ukawubamo inzobere.
Imikino ni isoko y’imibanire mu bantu bityo mu buzima bw’ishuri bituma umunyeshuri abona inshuti nziza.
Izi nama ni imboni (observation) y’umunyamakuru w’UM– USEKE.RW, buri wese yabona izindi yongeraho.
Dukomeze dufashe urubyiruko rwacu kwiga neza rukazavamo abagabo kandi rugakorera neza igihugu cyacu.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW