Digiqole ad

Shyogwe: Abatarishyuye imitungo batwayemuri Jenoside bagiye gukora TIG

Ndejeje Francois Xavier Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe wo mu karere ka Muhanga, yatangarje Umuseke ko bagiye  gukora igenzura  ku bantu bangije imitungo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 banze cyangwa bananiwe kwishyura  kugirango bakore igihano nsimburagifungo  cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro(TIG).

Ndejeje Francois Xavier  S.E w'umurenge wa Shyogwe.
Ndejeje Francois Xavier S.E w’umurenge wa Shyogwe.

Hashize imyaka itatu irenga  imirimo y’inkiko gacaca  irangiye, uko imyaka yagiye ishyira indi igitaha usanga bamwe mu bangije cyangwa basahuye imitungo y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 baragize ubushake bwo kwishyura abo bahemukiye, abandi basaba imbabazi barazihabwa.

Nubwo ngo uyu mubare wababashije kwishyura no gusaba imbabazi ari munini ugereranyije n’abagombaga kwishyura bose, ngo haracyasigaye umubare w’abangije imitungo banze kwishyura. Aba nibo ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko bagiye gukora imirimonsimburagifungo.

Ndejeje Francois Xavier Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe yavuze ko bagiye bashishikariza abangije imitungo kwishyura abo bahemukiye, kandi ngo kugeza ubu babonako hakozwe ubukangurambaga ku buryo  imitungo imaze kwishyurwa ari myinshi bashingiye ku madosiye menshi uyu murenge wari ufite kuva iniko gacaca zihagaze.

Ndejeje yatangarije Umuseke ko  bagiye gukora igenzura muri uku kwezi kwa Mutarama kugirango urutonde rw’abanze kwishyura  rugaragare bakore imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro kuko nta ubushake bwo kwishyura cyangwa ngo basabe imbabazi abo bahemukiye bigeze bagira.

Yagize ati: Mu bantu bangije imitungo bishyuye,kugeza ubu bagizwe n’ibice  bitandukanye, hari abari bafite ubushobozi bagahita bishyura, abandi  muri bo  bafite ubushake badafite ubushobozi ariko bagasaba imbabazi cyangwa bakishyura bakoresheje gutanga imibyizi, abandi ni abanangiye imitima ntibasabye imbabazi kandi  ntibagaragaza ko bafite ubushake  bwo kwishyura.

Umurenge wa Shyogwe wari ufite  amadosiye 1 000 arenga y’abantu bangije imitungo, kugeza ubu  abatarishyurwa  n’ijana risaga (100) ari nabo uyu murenge ugiye gukorera igenzura kugirango bitarenze  ukwezi kwa Werurwe  uyu mwaka bazabe batangiye gukora TIG.

Mu mirenge 12 igize akarere ka Muhanga, hari dosiye  zose zorenga ibihumbi 47, muri zo izigera kuri  400 nizo zisigaye gusa umurenge wa Nyamabuye ukaba ariwo  ugifite umubare munini w’abantu bakurikiranyweho kutagira ubushake bwo kwishyura imitungo.

MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga 

en_USEnglish