Sudan y’Epfo: Umujyi munini wa Malakal wambuwe inyeshyamba
Ingabo za Sudan y’Epfo ziratangaza ko kugeza ubu umujyi wa Malakal ufatwa nk’umujyi w’ifatizo muri iki gihugu kubera ubukungu bwa petelori ufite, utakiri mu maboko y’inyeshyamba ko ugenzurwa n’ingabo za Leta.
Nyuma y’icyumweru cyose aka gace kaberamo imirwano itoroshye, ariko kugeza ubu nk’uko bitangazwa n’ingabo za guverinoma ya Sudani y’Epfo, Malakal yongeye gufatwa nyuma y’ukwezi uri mu maboko y’inyeshyamba nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa gisirikari Philip Aguer.
Ifatwa ry’uyu mujyi yikurikiranye n’iry’undi biri mu gace kamwe witwa Bor.
Gusa aya makuru inyeshyamba zikomeje kuyahakana aho umuvugizi wazo Brig-Gen Lul Ruai Koang yatangarije BBC ko uyu mujyi ukiri mu maboko yabo ndetse ko bokeje kotsa igitutu ingabo za Guverinoma zagerageje kubagabaho igitero.
Ibi kandi bije mu gihe kuri uyu wa mu nsi w’ejo kuwa mbere, perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’ubumwe bw’Afrika Nkosazana Dlamini-Zuma yari ari mu mujyi wa Juba kugira ngo ahure na Perewida Salva Kiir ngo barebere hamwe uko harangizwa imirwano binyuze mu biganiro n’inyeshyamba.
Kuva 15 Ukuboza, 2013 ubwo imvururu zatangiraga hagati y’inyeshyamba zishyigikiye Riek Machar wari Visi Perezida n’ingabo za leta zigikomeye kuri Perezida Kiir, abagera ku gihumbi bahasize ubuzima mu gihe abasaga bihumbi 500 bavuye mu mutungo yabo.
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
IZONYESHYAMBA MUZIHASHYE KBISA NDABASHYIGIKIYE NANJYE NK UMUNYARWANDA
ariko se koko aba bantu bakumvikana ko ntabapfira gushira ,amaherezo koko ni intambara z’urudaca kweri! ibaze abo baturage aho bari!!
Comments are closed.